Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Nkuko ubuyobozi bw’amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi bwari bwabitangarije abanyamakuru mu itangazo ryo kuwa 23 Ukwakira 2013 ko igipolisi cy’uRwanda cyahamagaje bwana ICYITONDERWA Jean Baptiste, umunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga mw’ishyaka PS Imberakuri ndetse kikanongeraho ko yagombaga kuzana na NTAVUKA Martin usanzwe ari umuyoboziw’ishyaka FDU Inkingi mu mugi wa Kigali, NTAKIRUTIMANA Emmanuel na HITIMANA Samuel bose bakaba bari bafungiwe kwandikira minisiteri w’intebe ibaruwa bamusaba gusubira ku cyemezo leta yafashe cyo gukuraho inguzanyo kuri bamwe mu banyeshuri biga kaminuza n’amashuri makuri, biteganyijwe ko n’ejo kuwa 05/11/2013 saa mbiri bazitaba igipolisi kuri sitasiyo yacyo ikorera i Remera.

Igitangaje nuko ibyaha bakurikiranyweho urukiko rwabibagizeho abere, aho kugirango ubushinjacyaha bujurire ahubwo ubugenzacyaha bwahisemo kunyuranya n’itegeko maze kugirango bukomeze butere abanyarwanda ubwoba ndetse bunasibanganye amashyaka atavuga rumwe na leta ubugenzacyaha kuri dosiye buba bwongeyeho bwana BAKUNZIBAKE Alexis Visi perezida wa mbere w’ishyaka ry’Imberakuri ndetse na Madame IRAKOZE Jenny Flora umubitsi w’ishyaka FDU Inkingi.

Nta na rimwe ibibazo byugarijwe n’abanyarwanda bizakemurwa no guteza ibindi, aho inzego zitandukanye zikomeje gushimangira ya ntwaro kirimbuzi y’iterabwoba.

Buri wese yakagombye guharanira ko akarengane karangira burundu mu banyarwanda kuko uranga kugaca ejo ni wowe uzarenganwa. Bitera agahinda kurenganywa nuwaka kurenganuye.

NDLR :  Iyi nkuru tuyigejejweho n'ubuyobozi bwa PS Imberakuri.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article