Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par Tribune Franco-Rwandaise

BWANA PAUL KAGAME: HITAMO UBUZIMA CYANGWA URUPFU:Dr RUDASINGWA

rudasingwa
08/07/2013 06:33   Amakuru

Kuli Bwana Paul Kagame

Village Urugwiro

Kigali

Rwanda

Maze kumva amadisikuru yawe yo muri iyi minsi, niyemeje kukwandikira uru rwandiko no kurushyira ku mugaragaro. Umunyarwanda wese wakurikiranye amagambo yawe, yibajije byinshi, cyane cyane aho u Rwanda rugana.

Muri make, amagambo yawe yari maremare ariko iby’ingenzi washakaga kuvuga n’ibi bikurikira:

1)Abahutu iyo bava bakagera ni abajenosideri

2)Abatutsi batavuga rumwe nawe bakorera abajenosideri (Abahutu)

3) Perezida Kikwete wa Tanzania wakugiriye inama gushyikirana na FDLR uzamukubita kuko nawe akorera abajenosideri (Abahutu)

Igitera abanyarwanda ubwoba n’agahinda nuko amagambo nkayo, aherekeza ibikorwa abanyarwanda bakuzi ho ( kwica, gufunga, gutegekesha igitugu, kwigwiza ho umutungo, kwanduranya no guteza intambara mu baturanyi, n’ibindi) wayabwiraga urubyiruko rw’abanyarwanda. Nibo wabwiraga ngo abahutu banduye icyaha kavukire cy’ubwicanyi, kandi ko bagomba gusaba no gusabira imbabazi ababyeyi babo. Abatutsi muri bo ubwo warababwiraga uti mwirinde abahutu nibo bamaze bene wanyu.

Ese, Bwana Kagame, niba ibyo bikekerezo atari ibyumujenosideri, twabyita iki? Niba atari ingengabitekerezo, niki? Niba bitavangura amoko, twavuga ko bigamije iki? Ese haricyo amateka y’u Rwanda yigeze akwigisha?

Abami babayeho baragenda bamaze imyaka amagana. Ubukoloni bwaraje buragenda. Repubulika ya Mbere ayaraje iragenda. Repubulika ya Kabiri yaraje iragenda. Ibya FPR na gatsiko kawe biri muu minsi yanyuma. Ko bizagenda ntagushidikanya. Ryari? Bite?

Reka ne kwirirwa nkurondogorera nkubwira iby’inshigano z’umuyobozi abanyarwanda bakwiriye mu bihe nk’ibi kuko byaba ari nk’impitagihe.

U Rwanda rugeze k’umayira abiri, ugomba guhitamo inzira ushaka kunyuramo; bityo kandi ukirengera ingaruka za buri nzira.

INZIRA YA MBERE: UBUZIMA

Iyi nzira iraruhije ariko niho umuti w’ibibazo abanyarwanda bafite waboneka. Harimo gusenya ibibi ubutegetsi bwawe bwongereye ku bindi bibi byavuye mu mateka y’u Rwanda. Tugomba gusenya ubutegetsi bw’udutsiko tw’amoko, uturere, n’ibindi. Tugomba guca umuco wo kudahana. Tugomba kurandura ubuhunzi n’ubwicanyi. Uretse gusenya ibibi, tugomba kwubaka ibyiza dushingiye kubyiza tuvana mu mateka dusangiye.

Abanyarwanda tugomba kungana imbere y’amategeko, tukagira ubutabera butabogama. Tugomba kumara abanyarwanda ubwoba, tugasangira ibike n’ibyinshi nk’abavandimwe ntawuhejwe. Tugomba kwita kubacitse kwicumu bose, aba abahutu, abatutsi cyangwa abatwa. Tugomba kwita ku bamugajwe n’intambara. Tugomba gucyura abanyarwanda bagandagaje za Arusha na handi, batagira iyo babarizwa. Tugomba gucyura Umwami Kigeli mu cyubahiro, ndetse tugaha icyubahiro nabandi bayobozi bigeze kuyobobora u Rwanda. Tugomba kwubaka inzego z’umutekano z’abanyarwanda bose bibonamo, zirengera buri munyarwanda zitavanguye, kandi zishyigikira demokarasi n’uburenganzira bwa buri munyarwanda. Tugomba kwunga abanyarwanda kuko twese dufite ibikomere. Tugomba kutanga urugero rwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Iyi nzira ya mbere iradusaba twese ko dushyikirana, mu mahoro. Cyane cyane ni wowe Paul Kagame isaba ko ushyikirana na FDLR, namashyaka atavuga rumwe nawe. Nibyo abanyarwanda bamaze imyaka myinshi bagusaba. Nibyo Perezida Kikwete nabangenzi be mu mumulyango wa SADC bagusaba. Abayobozi bakunda u Rwanda, bakunda abanyarwanda bose, nibyo basabwa mu bihe tugezemo.

Iyi nzira uyemeye, niyo makiriro yawe kandi yacu twese. Nitwicara hamwe muri gacaca nyakuri, ivugisha ukuri, igamije kwunga, abanyarwanda tuzavuga ubwicanyi bwose bwakozwe nabahutu, abatutsi, n’abatwa, mu Rwanda hose no hanze yarwo, hanyuma duhitemo. Ntibyoroshye ariko ndahamya ko abanyarwanda muri rusange bazahitamo ko wowe Paul Kagame, hamwe nagatsiko kawe wakoresheje mu bwicanyi, wongereyeho nabandi banyarwanda bose bagize uruhare mu bwicanyi, bababarirwa, ariko ntibabe mu myanya y’ubuyobozi. Ibi birasaba abanyarwanda bose kutibagirwa, ariko no kubabarirana bidasanzwe, niba tugomba gutangira bundi bushya.

None se ko abahutu wabahinduye abajenosideri, abatutsi ukabita ibigarasha, abaturanyi ukabahindura abanzi ugomba kurwanya byashoboka ukabica, witeguye ute iyi nzira y’umusaraba ariko itanga ubuzima?

INZIRA YA KABIRI: URUPFU

Iyi ni nzira y’intambara. Muri disikuru zawe zose ukunze kurata, kwirata, no gukangisha intambara. Usa nkaho utabaye mu ntambara. W’iyibagije ikiguzi ky’intambara wabayemo cyangwa wateje muri Uganda, Rwanda na Congo? Ubu uwakubaza umubare w’abanyarwanda bamaze kugwa mu ntambara kuva muri 1990, wawuvuga ( dushobora kuba tumaze gutakaza miliyoni ebyiri nigice kuva 1990-2013)?. None se ko FPR wayishe ukayihindura igikoresho uzarwanisha iki? Ese ko abahoze ari inkotanyi bari ku gatebe, bamwe bakicara mu myanya nk’ibyapa, abandi ukabahindura inkoramaraso, uzarwanisha iki? Ese igisirikare cy’agatsiko kabatutsi bagenzurwa na Jack Nziza nicyo uzatsindisha? Ese ko abanyarwanda ubanga nabo bakwanga, ukaba uhanganye n’abaturanyi, abanyafurika bakaba bakwinuba, abandi banyamahanga bakaba baragufatiye ibyemezo, iyo ntambara ushoza uzayikizwa niki?

Ntabwo ndi umuhanuzi. Ndabizi ko utakigirwa inama. Ntabo mu mulyango wawe bagutinyuka ngo bakubwize ukuri. Umufasha wawe, aho kukugira inama ati nyamuneka sigaho, ubu nawe mufatanyije inzira yo kurimbura no kurimbuka. Tito Rutaremara, James Musoni, Manasse Nshuti, Bazivamo, Ngarambe, Mushikiwabo na Jack Nziza nibo bakubeshya ngo komerezaho ni byiza? Nyamara urabizi ibyo wajyaga ubavugaho ndi kumwe nawe twenyine. Uretse abakorera imbehe, abakuvuga nabi iyo biherereye nibo benshi. Bagukomera mu mashyi ku mugaragaro, bataha bakakuvuma.

Ariko nagirango nkubwire ko uramutse uhisemo iyi nzira, amaherezo yawe ni mabi cyane. Uramutse uhisemo gushoza indi intambara uzayitsindwa. Impamvu uzayitsindwa nuko ibitekerezo n’imikorere byawe bishaje kandi aribyumujenosideri. Kandi, uramutse ushoje intambara, abanyarwanda noneho bazayirwana bafatanije (abahutu, abatwa, abatutsi). Izabamo ibitambo byinshi mu banyarwanda ariko izaba intambara yo kurangiza intambara mu Rwanda no mu karere, kuko abanyarwanda bazafatanya nizindi nzirakarengane mu karere kwigobotora inkota, igitugu, n’intambara bwawe.

Bwana Paul Kagame, igihe cyo guhitamo kirageze.

Fatanya nabandi banyarwanda uhitemo ubuzima, kuko abanyarwanda barambiwe urupfu. Niba uhisemo inzira y’urupfu, uzirengere ingaruka zayo.

Theogene Rudasingwa

Washington DC

USA

7/7/2013

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
T

The fact that crimes committed against Hutu refugees in Congo have not yet been qualified by a court does not mean that there was no crime at
all.

The hearing of the appeal of Madame Victoire Ingabire, President of FDU INKINGI before the Supreme Court resumed this July 8, 2013. The prosecution continued making its conclusions on the reasons
for the appeal of Ms. Victoire Ingabire on two charges brought against her, namely high treason and minimization of genocide for which she was sentenced to 8 years prison.

With regard to minimizing the genocide, the court had convicted her on the basis of her speech at the genocide memorial in Gisozi. She had said among other things that there were Hutu who
perished in war crimes and crimes against humanity, and whose memory was not honored. For the court and the prosecution, this statement constitutes a crime of minimizing genocide against the
Tutsi. The court also agreed with the prosecution that the fact that Mrs. Ingabire used the Mapping Report which suggests that the crimes committed against Hutu refugee could be considered as genocide
if they were presented to a court is proof of minimizing genocide against the Tutsi. It added that this way of thinking is equivalent to saying that there was double genocide.

In her concluding submission to the Supreme Court, Ms. Ingabire had pointed out that the fact that the crimes committed against Hutu refugees by RPF forces have not yet been classified as
genocide by a court does not mean that there was no crime was committed, or that proceedings should not be initiated. Mrs. Ingabire added that denouncing such crimes and asking that families of
the victims be given the right to honor the memory of their loved ones cannot be considered to be minimizing genocide against the Tutsi. Similarly, anyone who denounces these crimes should not be
accused of advancing the doctrine of double genocide.

As for the charge of treason, Ms. Ingabire observed that the court ruling was based on non-serious evidence, such as anonymous leaflets, without the name of the author or signature and undated.
Ingabire also denounced the fact that she was convicted on the basis of forms of money transfer and emails that do not bear her name. She told the court that it should prosecute persons appearing
on these documents and not her, since the Rwandan law recognizes that criminal liability is individual. The Prosecution argues that the defence of Mrs. Ingabire is unfounded, as evidence of guilt
is corroborated by statements of FDLR rebels who are co-defendants. However the Prosecution deliberately ignores the arguments of the Defence and witness statements that demonstrated that the
said members of FDLR who are co-accused were manipulated by the
intelligence agents to frame charges against Mrs. Ingabire in order to get her arrested and hence stop her from pursuing her political ambitions in Rwanda as she had decided to do.

The trial continues this July 9, 2013. The prosecution will inform the court of its comments on the conclusions of the defense.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Vice-président intérimaire

Recommended documents

Le rapport "DRC Mapping human rights violations
1993-2003"

The case against Victoire Ingabire falls apart as prosecution witness
admit their testimonies were framed

< TD style='text-align:left'> The defense lawyers of political
prisoner Ingabire Umuhoza show serious flaws in the trial process

A political trial against Mr. Victoire Ingabire Umuhoza

M

Bavandimwe Banyarwanda nkunda cyane,

Nabonye byinshi mu myaka 35 ishize kandi ngo ibijya gushya birashyuha; iyo nitegereje amagambo acicikana hirya no hino agezwa kuri twe twese yaba aya Perezida Paul Kagame , aya bariya bagabo baba
hanze batavuga rumwe nawe yewe na bagenzi be bayobora ibihugu byabo...nsubiza maso inyuma nkareba u Rwanda rwo muri 93 kugera 04/94, jye rwose mbona bijya gusa, bisa n'ibiganisha hamwe.

Nitureke kogeza izo mpande zose zisa nizikiina amacenga kandi zirebana ay'ingwe nko muri biriya bihe byahise nahoze mvuga byanattuviriyemo amahano.

Ahubwo nidushyire mu gaciro tworoshye amagambo n'amacenga ahishiriye ubushyamirane tutazagwa mu ruzi turwita ikiziba.

T

Muvandimwe Muhirwa Jules,

Urakoze kutugezaho ibitekerezo byubaka kandi by'amahoro.

Uburyo buboneye bwadufasha kugera ku mpindura itamena amaraso y'abanyarwanda, ni programme y'ubwiyunge yashyizwe ahagaragara na Komite y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge. Kanda aha
hakulikira usome itangazo ryayo hanyuma uzatubwire icyo ubitekerezaho.

TFR

N

Jyewe mfite ikibazo: KOKO IYI BARUWA YAGEZE kuri "Village Urugwiro" muri Perezidansi? Barayifite barayisomye? Ibarwa ishinja KAGAME ingengabitekerezo n'ubujenosideri? None se ko muri Kigali
ntarumva hari n'uyihwihwisa nibura nk'igihuha kandi abanyaKigali bakunda ibihuha !? Icyakora RUDASINGWA aratinyuka agakabya pe !!!!

R

Njyewe ndi Umututsi wavuye Congo utarigeze ahunga muri 59,ndetse utari immigre bisobanuye yuko ndi umukomani wujuje ibyangomwa byose .Izi Ntambara ziri Congo zo kuvangura Abatutsi zazanywe na
KAYIBANDA 1964.           HABYARIMANA  ARABISHIMANGIRA .Njyewe ngeze mu Rwanda naratangaye kuko ntarabona PEREZIDA mwiza nka
KAGAME.Ntiyigeze yihimura ku bakoze itsemba bwoko kandi nzi yuko nta perezida NUMWE muri AFURIKA wakora nkibyo PEREZIDA KAGAME yakoze .PEREZIDA KAGAME ATANGA inka atavanguye amako ibyo nta
PREZIDA numwe wari wabikora yewe na RUDASINGWA ntabwo yabikora.

Ku ngoma ya Kagame amoko yose yibona mu buyobozi uretse abagiye hanze kubera ubusambo bwabo.URWANDA nirwo rwambere muri AFURIKA rufite umutekano ,arizo mpamvu zituma aba CONGOMANI bose bahungira
mu RWANDA ,Uwo mutekano se RUDASINGWA yawukurahe uretse inyota y'ubuyobozi.Ndibuka RUDASINGWA akiri AMBASADERI muri AMERIKA afungira mugenzi we METHODE muri CONTAINER amuhora yuko yavuye CONGO
none aravuga yuko haricyo yazanira URWANDA ,nasigeho turamuzi.Uretse RUDASINGWA na MUGENZI GAHIMA bavuga ibyo batazi kuri CONGO,ubu abakongomani bajya bivuza ngo uwabaha KAGAME akabayobora nibura
imyaka itanu gusa ngo nibura CONGO yaba igeze kw'iterambere URWANDA rumaze kugeraho ,iyo batigeze bageraho kuva URWANDA rubonye INDEPANDASI.INGABO z'Urwanda na Polisi abaturage basabana nabo
,ibyo sinigeze mbibona mubindi Bihugu bya AFURIKA.Noneho ibyakarusho PEREZIDA KAGAME akora ,sindabona perezida numwe muri AFURIKA wubakira abakene ,agatezimbere ABATWA .Iterambere mu RWANDA nta
GIHUGU na kimwe muri AFURIKA riri ,noneho ishyari niryo ribatera kudutukira umuvandimwe wacu kaba na PEREZIDA wacu . AHUBWO IMANA izamurinde ntagapfe.Sindabona aho abasirikare na abapolisi
bubakira abakene uretse mu RWANDA.Yewe ibyo KAGAME yakoze nibyinshi uwabivuga ntiyabirangiza ,simvuze ubutabera w'Urwanda nibindi.

T

Bwana Rusigariye Athanase,

Ni uburenganzira bwawe kubibona uko ubivuga. Niba ushaka kumenya ukuli ku bwicanyi Kagame yakoze mu Rwanda no muli Kongo, uzasome Mapping report. Ushobora kuyisanga kuli Blog La Tribune
franco-rwandaise. Kanda hano uyisome witonze.

Urakoze