Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

15 mai 2014

Amakuru

http://ikazeiwacu.fr/2014/05/15/dusase-inzobe-si-njye-bashaka-ahubwo-bashaka-gutesha-agaciro-faustin-twagiramungu-karuranga-saleh/

 

Nyuma y’ ibimaze iminsi bivugwa, ngo Bwana Saleh Karuranga yaba agiye kujya i Kigali, gukorera ubutegetsi bw’ agatsiko n’ingoma mpotozi ya FPR, Ikaze Iwacu yegereye umunyapolitiki Karuranga Saleh, mu rwego rw’ ikiganiro « Dusaze inzobe »,  imubaza ukuri ku byo bamuvugaho ko yaba agiye gutaha mu Rwanda, n’icyaba cyihishe inyuma y’ayo makuru.

Mu magambo avunaguye, Bwana Saleh Karuranga (SK) aratangira yibwira abasomyi b’Ikaze Iwacu.

Saleh Karuranga, munyamabanga w'ishyaka RDU

Saleh Karuranga, umunyamabanga w’ishyaka RDU

SK: Nitwa Saleh Karuranga, nkaba mbarizwa mu gihugu cy’Ububiligi; maze imyaka irenga 21 mvuye mu Rwanda. Nyuma yo kwitandukanya n’ Ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress) ku mpamvu ndibugarukeho hasi, ubu ndi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka rikorera mu buhungiro, UDR (Union Démocratique Rwandaise), ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kigali.

Ikaze Iwacu (I): Hari amakuru amaze iminsi acicikana mu bitangaza makuru, avuga ko mwaba mwitegura kujya gukorera ubutegetsi bwa FPR i Kigali. Ese byaba ari byo?

SK: Aya makuru ni ikinyoma cyambaye ubusa. Nanjye ubwanjye naratunguwe nyasoma! Bwa mbere aya makuru yasohotse mu kinyamakuru cyitwa Inyenyerinews, ikinyamakuru gikoreshwa cyane n’umugabo witwa Noble Marara wigeze kuba mu mutwe w’abarinda Bwana Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, ariko ku mpamvu ntazi, ubu akaba abarizwa ku ruhande rw’abarwanya ubutegetsi bwa Bwana Paul Kagame; kuba rero byarasohotse muri iki kinyamakuru bwa mbere, ntabwo ari ingwiramuntu, hari impamvu. Mwambaza muti impamvu n’iyihe? Iki kinyamakuru gikoreshwa cyane n’abantu bo mw’ishyaka nahozemo mbere, RNC, ni nacyo akenshi banyuzamo ibitekerezo byabo.

I. Mu nyandiko Ikinyamakuru Imirasire cyasohoye ku itariki 5 Gicurasi 2014, Umunyamakuru Nsabimana Emmanuel aravuga ko muva inda imwe n’ umwe mu bayobozi ba FDLR. Hari icyo mwatangaza kuri ibi?

SK: Iki n’ikindi kinyoma. Nta mukuru wanjye, nta n’umuvandimwe ngira muri FDLR. Abavuga ibi sinzi aho babikura. Icyo nemera kandi nzi nuko muri FPR Inkotanyi mfitemo abantu dufitanye isano; bamwe bavuye Uganda, n’ubwo ntarahura nabo ngo tuganire, abandi bahoze mu Rwanda. Tugarutse kuri FDLR, naho harimo abantu nzi neza, bamwe twiganye amashuri y’isumbuye mu Rwanda, mu ishuri rikuru rya gisilikari, kuko naho nanyuzeyo ESM (Ecole Supérieure Militaire), abandi twarakuranye, dukinana akarere mu muhanda…

Erega u Rwanda ni ruto abantu benshi baraziranye, ndetse hari aho ugera ugasanga hari amasano ya kure abantu bahuriyeho: nk’ ubu nasanze hari aho mpuriye n’umwe mu bikomerezwa bya FPR Inkotanyi, uwitwa Mutsindashyaka Théoneste; n’ubwo ntarahura nawe ngo mbe nzi nuko asa, ariko uriya mugabo ni marume. Urumva rero ukuntu imiryango y’abanyarwanda igenda ihurirana, wenda no muri FDLR haba harimo umuntu duhuje isano ariko kugeza ubu ntawe nzi.

I. Mwigeze kujya mu Rwanda muri Gahunda ya Ngwino Urebe « Come and See »; hari icyo mwavuga kuri urwo rugendo ndetse n’icyo byabamariye nk’abanyapolitiki?

SK: Nibyo koko muri 2010 nagiye mu Rwanda muri gahunda Ngwino Urebe (Come and see), ariko nari naragiyeyo mbere muri 2009 marayo iminsi itatu (3) gusa kubera ubwoba nari mfite; sinigeze mva naho nari ncumbitse. Mu 2010 nasubiyeyo muri iyi gahunda ari ubuyobozi bw’u Rwanda buntumiye. Ngezeyo naboneyeho kujya kwirebera no kwiyumvira ibyo nabwirwaga cyangwa nasomaga nibereye hano Iburayi. Icyo nabonye mu Rwanda icyo gihe nuko ku byerekeye politiki, ubwikanyize n’irondakoko birenze ukwemera.

Nk’umuntu ukurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, mfite impungenge ko Leta nitagira icyo ikora ngo ihindure imikorere yayo, ingorane twahuye nazo mu myaka ya za 90 zishobora kongera kubaho. Kuko iyo witegereje neza ibimenyetso byateje intambara yo mu 1990 bigasozwa na jenoside, ubu birahari. Urugero: ihezwa hanze ry’ abanyarwanda bamwe, igitugu gikabije cya FPR, kwigarurira inzego zose z’umutekano, ubukene muri rubanda, kurigisa abantu no gufunga ibyitso n’ibindi…ubu tuganira abantu barimo bararigiswa abandi barafungwa ngo ni ibyitso bya FDLR na RNC; ibi bihe twabinyuzemo no muri 90.

I. Amateka agaragaza ko mumaze kujya mu mashyaka arenga 2. Mwatubwira muri make impamvu yateye iryo hinduranya ry’amashyaka rya hato na hato?

SK: Oya ntabwo maze kujya mu mashyaka arenze abiri (2). Ishyaka ndimo, UDR, ni irya kabiri. Natangiye gukora politiki mvuye mu Rwanda mu mpera z’ 2010, njya muri RNC ikimara gushingwa. Ukuntu abatangije RNC bayitangazaga byari bimbereye; ingengabitekerezo ya RNC numvaga inyuze: muri rusange yari uguhuza abatutsi n’abahutu nta buryarya, ukwiyunga nyakuri kw’Abanyarwanda binyuze mu kuvugisha ukuri kwambaye ubusa, kugarura demokarasi nyayo mu Rwanda n’ibindi.

Iyi ngengabitekerezo niyo murongo wanjye wa politiki. Nyuma y’imyaka itatu nari maze muri iryo shyaka rya RNC, nasanze imvugo atari yo ngiro! Urugero rumwe gusa muri nyimshi natanga ni urwa demokarasi, akaba ari n’imwe mu mpamvu zatumye mfata umwanzuro wo kuva muri RNC: nari Umunyamabanga wa RNC mu ishami rya Buruseli, naratowe n’abarwanashyaka nkaba n’umwe mubari bagize komite y’itangazamakuru muri ryo;

ku ngingo ya demokarasi rero, muribuka ko Bwana Twagiramungu Faustin mu mpera z’umwaka 2013 yazanye igitekerezo cy’uko amashyaka yakora impuzamashyaka (Coalition des Partis Politiques) kugirango ashyire imbaraga hamwe n’ibitekerezo, ndetse atanga n’ubutumire mu ibanga. Ku ikubitiro Bwana Twagiramungu yatumiye amwe mu mashyaka harimo niryo narindimo icyo gihe, RNC. Ikibazo nagize nuko umuhuzabikorwa mukuru wanjye icyo gihe, Bwana Théogène Rudasingwa, amaze kubona ubutumire bwa Bwana Twagiramungu ntiyigeze agira icyo atubaza nk’abayobozi b’ibanze mu ishyaka ngo natwe tubiganireho, tubyemeze cyangwa tubyange, cyane ko njye nta kibazo nari kugira k’umwanzuro uwo ariwo wose wari gufatwa nyuma y’impaka zari kugibwa hagati yacu.

Ahubwo natangajwe n’umwanzuro Bwana Théogène Rudasingwa yafashe kugiti cye, avuga ko RNC itazitabira inama mpuzamashyaka yari yateguwe na Bwana Twangiramungu Faustin. Nta n’icyifuzo cyanjye bumvishe nk’umuntu wari uhagarariye abantu bamutoye, ahubwo numva asubiriza kuri Radio Itahuka ubutumire bari bamuhaye mu ibanga, natwe abayobozi bibanze ntacyo tubiziho. Aha naboneraho gushimira ishyaka FDU kuko bo nibura bagize impaka kuri iki gitekerezo ndetse banaza nk’indorerezi n’ubwo nyuma batakomeje ariko umuntu yabishima.

Ntidushobora rero kuvuga ngo dushaka demokarasi mu Rwanda kandi no mu mashyaka turimo iyo demokarasi ntayo dufite; ubwo turamutse tugeze k’ubutegetsi byagenda bite? Kuba umuyoboke w’ishyaka ntibivuga ko ugomba kumira bunguri ibyo abagukuriye bakubwira utabatse ibisobanuro, n’ubwo nemera ko hari ibintu bimwe na bimwe bitajya muri rubanda nk’ibyerekeye umutekano, gutegura intambara bibaye ngombwa…; naho ubundi abakuriye amashyaka bagomba kumva ko ari inshingano zabo gutanga ibisomuro ku bayoboke babo ku byemezo bagiye gufata cyangwa bafashe (To be accountable).

Muri make rero intego niyemeje kandi ndwanira mu bikorwa ntayo nabonye nyuma y’imyaka itatu nari maze muri RNC; ibi bikaba bintera kwibaza byinshi k’urugamba rwo kubohoza u Rwanda opposition irimo, niba koko twese twifuza guhindura imikorere (system) mu Rwanda, cyangwa se twifuza gusa gukuraho umuntu runaka? 

I. Mu kurangiza, hari icyo mwifuzaga kongera ku byo mwavuze muri iki kiganiro?

SK: Icyo navuga ku bahwihwisa izo mpuha [zo kujya gukorera i Kigali], nuko bavuga ibinyoma kandi bakibeshya cyane. Sindi umwe muri ba bandi benshi biyemeje kwitandukanya n’ubwenge bwabo, kabishywe niyo nabizira, nta bwoba ngira kandi umwanzi wa mbere ni ubwoba n’inda…; hano ndi i Burayi n’ubwo ndatunze, ariko mbaho uburyo buringaniye kandi bunshimishije muri rusange; ntacyo mbuze, nta myota y’ubutegetsi n’ubutunzi ngira, kandi rero sinshobora gutatira igihango cy’abavandimwe banjye n’inshuti batsembwe na FPR Inkotanyi…

Nyuma y’ iriya nkuru yasohotse mu Kinyamakuru Inyenyerinews, nakoze itohoza nsanga abakwirakwiza ibihuha ngo ngiye gutaha i Kigali ari abantu nzi twabanye muri RNC. Aba bantu akaba ariko kazi kabo kuko ubu banakorera inzego z’umutekano z’Ubufaransa, nizo mu Bubiligi. Batunzwe no kugurisha impuha kuri izo nzego mvuze haruguru. Muri iryo tohoza nakoze, nasanze babeshya izo nzego ko ngo nkorana na Leta ya Kigali, ndetse bakaba baranashyirishije iyumviriza kuri telefoni yanjye!

Namwe murumva aho ibintu bigeze. Umwe muri abo batanga amakuru y’impimbano yatumye umugabo bita Jean Pierre bakunze kwita Moustapha agira ingorane mu kubona impapuro z’ubuhunzi, ngo bakeka ko yaba yaroherejwe na Kigali. Ngo nuko uyu mugabo yakundaga kubaza ibibazo byinshi ashaka kumenya neza ibyo arimo, ubu akaba amaze inyaka igera kuri ine nta cyangombwa cy’ubuhunzi afite kubera gusa izo ngirwa-maneko zihishe mu mitwe imwe niwe ya politiki.

Iyo usesenguye neza impamvu, ntabwo ari njye bashaka, uwo bashaka gutesha agaciro ni Bwana Faustin Twagiramungu na CPC, n’ubwo bizabagora cyane kuko iyo urebye ukwamamara (popularité) k’ uyu musaza, wamukunda utamukunda, niwe munyapolitiki w’inararibonye wenyine udafite amaraso mu biganza bye; niwe ufite urufunguzo rwo kunga Abanyarwanda b’amoko yose; urugero iyo ugiye ku rukuta rwe nkoranyambaga (facebook), afite ndakunze (like) zirenga ibihumbi cumi (10.000)!

Mu itohoza (sondage) ikinyamakuru The Rwandan cyakoze ku banyapolitiki bakunzwe kurusha abandi, cyasanze Bwana Faustin Twagiramungu aza ku mwanya wa mbere akurikirwa na Madame Victoire Ingabire; mu banyapolitiki bakorera hanze nta n’ umwe ukurura impaka nk’ iza Twagiramungu (déchaîner la passion). N’ ubwo uyu musaza twamujyaho impaka, hari abantu bidashimisha ko yamamara (popularité). 

Naho ku bwanjye, nshyigikiye igitekerezo cy’uko amashyaka yose cyangwa amenshi muri yo yikusanya akarebera hamwe uko haba impinduka mu Rwanda, niba koko ayo mashyaka ashyira inyungu z’Abanyarwanda na demokarasi imbere. Niyo mpamvu njye kutishyira hamwe, kandi bose bari hanze bintera ikibazo; sinzi niba aba banyapolitiki bubaha abarwanashyaka babo, kuko abenshi muri bo bifuza ko imitwe yabo yakorera hamwe mu guhindura ubutegetsi bw’igitugu bwugarije u Rwanda, maze bakajya imbere y’abanyarwanda, niba koko bemera demokarasi, akaba ari bo bihitiramo umuyobozi umwe wo kuyobora u Rwanda.

I. Murakoze bwana Saleh, kubw’ iki kiganiro cyiza tugiranye

SK: Nanjye ndashimira Ikaze Iwacu, kuba yampaye umwanya wo kwisobanura ku bimvugwaho bitari ukuri.

Mu izina ry'Ikaze Iwacu

Ikiganiro cyateguwe na Umusaza Paul (umusazapaul@yahoo.com)

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article