Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Ibisasu bya leta ya Kinshasa

29 ukwa munani, 2013

Amakuru atangwa n’abayobozi b’akarere ka Rubavu aravuga ko mu gitondo cy’uyu wa Kane ibisasu bibiri byatewe ahitwa Mbuga Ngari, hafi y’isoko mu gace k’umujyi wa Gisenyi gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 14.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Barame Hassan yabwiye BBC ko, umugore w’imyaka 44, yahitaywe n’ibi bisasu uruhinja rwe rugakomereka bikomeye. Ikindi gisasu cyaturikiye hafi y’ahitwa Grand barriere gikomeretsa umuntu umwe.

Itangazo ryasohowe na guverinoma y’u Rwanda riravuga ko iterwa ry’ibi bisasu bikomeje ku butaka bw’u Rwanda itemewe. Ministri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko abasivile b’abanyarwanda bari kwibasirwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze kandi ko, mu magambo ye u Rwanda rwakomeje kwifata, uko rushoboye, ariko ubu bushotoranyi ntibwakomeza kwihanganirwa.”

Ntibisobanutse neza icyo iyi mvugo ivuze. Ariko ikizwi ni uko yumvikanamo ijwi ry’uburakari. Mu itangazo ryasohowe na Leta, Ministri Mushikiwabo yavuze ko ngo u Rwanda rufite ubushobozi bwo kumenya uwarurasheho kandi ko rutazashidikanya mu kurinda ubutaka bwarwo.

Aya magambo aje akurikira ayatangajwe n’umuvugizi w’igisisirkare cy’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita mu cyumweru gishize, ko icyo u Rwanda rufata nk’ibikorwa by’ubushotoranyi bitazakomeza kuba bidasubizwa.

Nta gitangazwa ku mugaragaro kugeza ubu, ku cyaba igisubizo gifatika kivuye kuri Leta y’u Rwanda. Ariko hari bamwe mu bashobora kumva izi mvugo nk’urugero rw’intambwe yo kwitegura ibikorwa bya gisirikare.

U Rwanda rushinjwa n’umuryango mpuzamahanga gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba za M23. Ibirego u Rwanda ruhakana.

 

Hagati aho, u Rwanda rwatangaje ko kugeza ubu ibisasu bigera kuri 34 bimaze kuraswa ku butaka bw’u Rwanda kuva mu kwezi gushize.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article