Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

  • INAMA KAMINUZA YA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU ITURIKIJE ZA BOMBE ZARI ZITABYE MURI AMWE MU MASHYAKA.

15 février 2014

Politiki

Muri iyi minsi politiki ikorwa namashyaka akorera hanze imaze kubera urujijo abanyarwanda. Kuva aho Faustin Twagiramungu atumirije inama yo guhuza amashyaka bamwe mu bayobozi bayo mashyaka bahise bitabira ubutumire bwe, abandi baramwamagana, ndetse bashaka n’impamvu zidasanzwe zo kubwira abanyarwanda, ngo bumve ko batagombaga kujya muri iyonama.
FDU-RNC

FDU-RNC

Ku wa gatanu umunsi umwe mbere y’uko inama kaminuza iterena, Nkiko Nsengimana yasohoye itangazo avuga ko FDU-Inkingi itazitabira iyo nama. Nyamara hamaze akanya, Boniface Twagirimana, visi perezida wa FDU-Inkingi yahise avuguruza Nkiko, atangaza ko FDU izitabira inama, atangaza n’amazina y’abazahagararira ishyaka, aribo Joseph Bukeye na Michel Niyibizi. Si muri FDU-Inkingi gusa biri gucika, muri RNC ho byadogereye. Mu majwi ygararaye kuri youtube, umunyamabanga mukuru wa RNC, bwana Joseph Ngarambe yaganiriye n’umuntu w’inshuti ye amusobanurira ukuntu bariya bashinze RNC, bakunze kwita « Gang of Four », ari ba macabiranya, ko ikibashishikaje ahubwo ari ukwigarurira abahutu, abanze bakabatanga muri DMI ikabahitana.

Andi makuru agera ku Ikaze Iwacu, avuga ko uwitwa DR Paulin Murayi nawe yamaze gusezera muri RNC, akaba yarahise ashinga n’ishyaka rye, azatangariza abanyarwanda mu gihe kidatinze. Nta gihe abantu bareba kure bataburiye impunzi z’abahutu ko bariya ba Gang of Four ari FPR ikorera hanze, nyamara abenshi banze kumva babakurikira butama, none ukuri kuragaragaye. RNC= FPR, ngo bavukanye imbuto, aho kugira ngo bategekwe n’abahutu bapfa cyangwa bakava mu gihugu nkuko babikoze mu 1959. 
Kuba hari abatutsi b’intagondwa batifuza ko abahutu bashyira hamwe, ntibyari kuzigaragaza, iyo Faustin adatumiza iriya nama kaminuza. Abanyarwanda benshi bari baranze kwemera ko ari uko bimeze. Abashyira ubwenge ku gihe, bagire vuba, RNC itarakora agashya. Ubushize twababwiye ko RNC nibona ibuze abahutu bo guhaka, izica Paul Kagame, maze bikaba uko byakabaye. Mubyitegure rero. Twifurije abagiye mu nama kaminuza y’amashyaka kugira ubushishozi, bakagera ku myanzuro yazafasha abanyarwanda kwivana mu kaga u Rwanda rwatejwe n’abavukanye imbuto.
 
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article