Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par Tribune Franco-Rwandaise

semushi kigali

21/06/2013

Amakuru dukesha ishyaka PDP-Imanzi aravuga ko Bwana Karangwa Semushi Gérard, umuyobizi wungirije w’ishyaka PDP-Imanzi yasesekaye ku Kibuga cy’indege kitiriwe Grégoire Kayibanda i Kanombe aho mbere yo kwerekeza aho azacumbika yabanje kuganira n’abanyamakuru bari baje ari benshi.

Dore bimwe mu bibazo abanyamakuru bamubajije :

1. Dukurukije ibyo wavuze kuri BBC, ubu u Rwanda urarubona ute?

Igisubizo : ndabashimiye kuba mwaje kunyakira kandi nk’uko nabisobanuye, nje muri mission y’ishyaka PDP-Imanzi. Nje gushaka ibyangombwa byose ngo twandikishe ishyaka PDP-Imanzi maze tubagezeho imigabo n’imigambi dufitiye Abanyarwanda.

2. Ese ko Green Party byayifashe imyaka ine ngo yiyandikishe mwe muzabigenza mute?

Igisubizo : Green Party ni Green Party na PDP ikaba PDP. Ayo mashyaka aratandukanye turizera ko n’ingorane zitazaba zimwe; Turizera rero ko bazatwandika kandi ko n’abandi babyifuza bazabishobora maze tukubaka u Rwanda twese hamwe.

3. Amatora y’abadepite muyateganya mute?

Igisubizo : Ntabwo ari amatora atuzanye. Tuzabatumira uko mwaje hano maze tubabwira imigambi yacu igihe nikigera; Murakoze.

Abanyamakuru bari bahuruye ari benshi

Abanyamakuru bari bahuruye ari benshi baje kureba Bwana Karangwa SEmushi ku kibuga cy’indege Grégoire Kayibanda i Kanombe

Twabibutsa ko Bwana Karangwa Semushi Gérard yagombaga kuzana na Bwana Faustin Twagiramungu, umukuru w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza ariko kugeza ku munota wa nyuma Bwana Twagiramungu ntabwo yashoboye guhabwa visa na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.

Ariko Twagiramungu yatangarije Radio BBC ko atazi impamvu yatumye atabona visa, ngo kuko n’abandi banyarwanda bose baba mu mahanga banafite ubwenegihugu bwa ho bakoresha impushya z’inzira (Passports) z’ibyo bihugu. Ngo yasabye Visa akoresheje Passport y’u Bubiligi, kuko Passport ye y’u Rwanda yari yararengeje igihe.

Yatanze urugero kuri mugenzi we Gérard Karangwa Semushi, wasabye visa akoreshe passport y’u Buholandi ngo agahita ayihabwa nyuma y’iminsi 3 gusa.

Twagiramungu ngo ntazi ibyo bakiri kumwigaho cyangwa kumupererezaho, ngo kuko nta cyaha yishinja. Ngo si umujura, ngo si umwicanyi ngo nta n’ikindi cyaha yishinja, maze yongeraho ati : “Jyewe ngomba gusubira mu Rwanda. Nanyura ikuzimu, nanyura mu ijuru, Ngomba kujya mu Rwanda.”

Bwana Twagiramungu na Bwana Semushi Karangwa basezeranaho mbere y'uko Bwana SEmushi Karangwa ahaguruka yerekeza mu Rwanda

Bwana Twagiramungu na Bwana Semushi Karangwa basezeranaho mbere y’uko Bwana SEmushi Karangwa ahaguruka yerekeza mu Rwanda

Ku bibaza uko bizagendekera Bwana Semushi Karangwa, ngo nta bwoba afite na mba, Bwana Karangwa ubwe yivugiwe mu nama ati “Nimpfa ntimuzandirire, nimfungwa ntimuzandirire kuko ibyo byose narabyiteguye. Muzandirire ninjya mu kwaha kwa PFR kuko je serais à plaindre et je ne serais plus Karangwa wa Semushi.”

Ubwanditsi

http://www.therwandan.com/ki/karangwa-semushi-wa-pdp-imanzi-yasesekaye-mu-rwanda/

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

nitwa jonas., ntuye hano i kigali nyamirambo.
ariko burya mwana,maze gukurikirana ikiganiro cya faustin twagiramungu, asubiza ibibazo mwamubazaga,asubiza nibyo kagame yavuzeho,

ariko turi abanyrwanda ni byiza ko dushyira hamwe,hano iwacu mu rwanda erega nibyo ntabwo tuvuga dufunze iminwa,hari ibyo tutavuga ngo tutawuraramo, nawe urabizi,,!?ubwose n’ubuzima koko,? Kira
ubwoba bwo kuvuga kandi uri iwawe,?nareke ahe uburenganzira akorane hamwe n’abandi banyapoilike, yego na nyakubahwa paul kagame yatugejeje kuri byishi, ariko icyo mbona nashyira hamwe agakorana
n’andi mashyaka ITERAMBERE HANO MU RWANDA RIZIKUBA INSHURO. mbaye mbashimiye.
murakoze, byaba byiza munsubije, tukungurana ibitekerezo.

T

Muvandimwe Jonas,

Urakoze cyane. Natwe nuko tubibona. Umunsi abanyarwanda bose bifuza kugira uruhari mu buyobozi bazifatanya n'abandi banyarwanda mu mahoro, mu bumwe, nta mwiryane, igihugu cyacu kizatera intambwe
ikomeye mu majyambere. Haba mu karere k'ibiyaga bigari cyangwa muli Afrika yose. Abanyarwanda ni abakozi, ikibuze n'amahoro n'ubwigenge busesuye. Niyo mpamvu twatangije umushinga
w'ubwiyunge, kugira ngo abanyarwanda babone akanya ko kuganira bavugisha ukuri, basase inzobe, bababalirane, noneho babone kubakira hamwe urwatubyaye.

JMV Ndagijimana