Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Ijambo ry'ibanze rya Fondation IBUKABOSE-RENGERABOSE Mémoire et Justice pour tous

Inyandiko ikulikira  yatugejejweho n'Igihe.com. Nubwo ibiyikubiyemo tutabyemera, dusanze ali byiza kuyishyira ku rubuga rwacu kugira ngo mwisomere amahano asigaye mu gihugu cyacu. Ikinyoma, ivanguramoko, itotezwa ry'abakomoka mu moko amwe n'amwe, no kubahiga bukware, byahawe icyicaro gikomeye. Twabikoraho iki ? Dukwiye kwicara hamwe, tugatekereza, tukiyibagiza ibisanzwe bidutanya, twese abatutsi, abahutu, abatwa n'abandi banyarwanda bahuliye ku moko yose, tugahagurukira hamwe tukamagana ririya Leta ya Kagame idasiba kurogesha urubyiruko nyarwanda, igamije kubateranya kugira ngo bibe imbarutso yo kubarimbura.

Ikintu gikomeye tugomba guhamya, nuko abicanyi bose ali bamwe. Nti bagomba kwikingiriza ubwoko bwabo. Abatsembatsembye abatutsi babikoze mw'izina ryabo ku giti cyabo, Kagame na FPR nabo batsembatsembye abahutu babikoze mw'izina rya Kagame n'igisilikari cye, ntibabitumwe n'abatutsi.

Twange kugwa mu mutego w'irondakoko Kagame ashaka kudutega. Ubumwe, Amahoro n'ubwiyunge tubishyire imbere, abagome bo mu moko yose tubime amatwi.

Tubigejejweho na IBUKABOSE-RENGERABOSE UTAVANGURA AMOKO

Inyandiko ya Igihe.com kuya 8/11/2013
Perezida Kagame ati "Ntabwo twabaho mu buzima bw’ikinyoma kuko bigera aho bikakwica"

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2013 nibwo abagize Guverinoma y’u Rwanda batangiye umwiherero w’iminsi ibiri aho bazaganira cyane kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aho bagamije kuyisobanukirwa no kuyigira iyabo ngo babone kuyisangiza abaturage ; bibutswa kandi kuvugisha ukuri ku mateka agoranye y’u Rwanda.

Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda, Tugireyezu Venantie yabwiye IGIHE ko uyu mwiherero ugamije kubanza kubumvisha iyi gahunda bo ubwabo ngo bityo babone kuyisobanurira abo bayobora, ati “Turagira ngo twumve neza, twumve kimwe iyi gahunda, tuyisobanukirwe hanyuma tuyigire iyacu, bitume tuyibera abavugizi. Ni ukuvuga ngo tuyijyane kuyisobanurira abaturage natwe ubwacu tuyumva kimwe noneho tubone kubwira Abanyarwanda ibikubiye muri iyo gahunda. Kuko ntibishoboka ko jyewe w’umuyobozi n’abagize guverinoma, byabakundira kujya gusobanura iyi gahunda ‘Ndi Umunyarwanda’ tutabanje kuyumva kimwe ngo twumve ibikubiyemo noneho ngo tuyigire iyacu, tubone kujya kuyisobanurira abaturage. Ntabwo bashobora na none kujya kuyisobanurira abaturage bo ubwabo batayemera.”

“Niyo mpamvu twahisemo kujya hamwe nk’abagize guverinoma ngo twumve niba iyi gahunda tuyumva kimwe kandi muri iyi minsi ibiri turumva ihagije kuko tuzabasha gusesengura neza ibintu byangije amateka y’u Rwanda bigatuma aba bamwe bacikamo ibice. Niho tuzabonera umwanya wo gufata ingamba zatuma twongera gusana neza umuryango nyarwanda dushingiye kuri iyi gahunda twiyemeje kubera abavugizi bayo, tugahamagarira Abanyarwanda bose baba abari mu gihugu cyangwa hanze gushyira imbaraga zabo muri iyi gahunda kugira ngo twubake umuryango nyarwanda.”

Atangiza ku mugaragaro uyu mwiherero, Perezida Paul Kagame yahamagariye abayobozi kureka kubaho mu buzima bw’ikinyoma bakavugisha ukuri ku mateka yaranze igihugu kuko ngo n’ubwo agoranye, umuti wayo ushaririye ari ukuri.

Perezida Kagame yagize ati “Iyi gahunda iriho ya ‘Ndi Umunyarwanda’ inkomoko yayo ni ukugira ngo twisuzume, tumenye ibibazo byacu ariko dushake n’ibisubizo. (…) Mu mateka yacu twagize Abanyarwanda batari bazima. Muri sosiyete iyo ari yo yose abantu babaho, turashaka kubaho mu buryo buzima, bitari uguhumeka gusa, kugenda, ukarya ukumva ko ubayeho gusa. Kubaho tuba tuvuga ni ukubaho bifite agaciro, mu buzima bukwiriye. Niba tuvuga ‘Ndi Umunyarwanda’ ubwo turavuga ubuzima butari ubw’umubiri gusa kuko turabufite, ahubwo turavuga ubuzima bwa politiki, bwa sosiyete kuko turi igihugu.”

Perezida atangiza umwiherero w'abagize Guverinoma y’u Rwanda bazaganiramo kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Mu mibereho tugomba kwemera uko duteye

Perezida Kagame yagarutse cyane ku kwemera uko umuntu ateye n’uko yisanze kuko ntawahisemo uko yavutse, ati “Ntawabaye Umunyarwanda kuko ari byo yahisemo. Turi abo turi bo, ntabwo twabanje guhitamo. Iyo utahisemo rero urabanza ukabyemera. Iyo uvutse ugakura ugasanga uri muremure urabyemera ntabwo utangira gutekereza kuba mugufi ngo ugabanye amaguru. Iyo uri mugufi uba uri mugufi urabyemera, ahubwo wamara kubyemera ukibaza uti ‘naba nte umuntu muzima’ ugakora uburyo bwose ukoresha uko umeze ngo ubigeze kure.”

“Reka noneho mfate u Rwanda nk’igihugu narwo ndugire nk’umuntu. Urebye u Rwanda mu buso bwarwo, kilometero kare 26,338 nirwo Rwanda. Nitujya gushakisha ukundi tubihindura dusize kubanza kugira rwiza urwo Rwanda dufite, biratuvuna. Ushobora kwifuza ngo iyaba nanganaga na Congo duturanye, ibyo birahera mu byifuzo gusa.”

Gusobanura cyangwa kumva amateka y’u Rwanda biragoye

Mu ijambo rye rikubiyemo inyigisho nyinshi, Perezida Kagame yakomoje ku kuba amateka y’u Rwanda agoranye kumva no gusobanura ati “Amateka yacu aragoye kuyumva kandi tubwizanye ukuri ni ihurizo. Ntabwo byoroshye kandi kuko turi abantu. Abantu ubwacu turagoye, twakubitiraho gukemura ikibazo kigoye, byose biba bigoye.”

“Ariko iyo wahereye ku kwemera ukuri, dutekereza icyo duhuriyeho nk’igihugu, nk’umuryango nyarwanda, birabyoroshya ukabona n’inzira wabinyuzamo kugira ngo ubone aho ujya. Ibyo bisaba gukoresha ukuri. Amateka yacu aragoye ntawakwibeshya, ariko ntibivuze ko tuzicara ngo tubirebe gusa tuvuge ko bigoye kuko ntibyaba ari ukuba Umunyarwanda muzima.”

“Buri munyarwanda wese afite ibyo yakubwira byamubayeho ndetse ashobora kugutera ubwoba ukibaza uti ‘ni ibi tubamo, ni uku tumeze ?’ kuba tukiriho bigomba kuba ari impamvu zindi atari izacu. Ngira ngo hari n’abahitamo kutabyumva ngo basinzire.”

Umuti w’ibibazo by’Abanyarwanda urasharira

Nk’uko iyi gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ izafasha mu kumvikanisha neza ukuri, ngo umuti w’ibibazo Abanyarwanda bafite urasharira kandi ubica iruhande aba abyica kurushaho.

Perezida Kagame asanga abayobozi bakwiriye gufata iya mbere mu kuvuga ukuri ati “Umuti w’ibibazo urashaririye cyane. Umuyobozi ubinyura hirya ibyo avuga ntabe ari byo akora aba aremereza ikibazo. Ukuri niryo shingiro ryo gushaka igisubizo cy’ibibazo dufite. Wowe ubwawe usabwa kwiyoroshya, ukivugisha, ukibaza, ukanisubiza kuko iyo ari undi ukubwiye icyo ukora ni ukwihagararaho.”

“Ntabwo twabaho mu buzima bw’ikinyoma”

Perezida Kagame yavuze ko hanze aha abantu bahisha ukuri bagatuma ibibazo byiyongera aho yatanze urugero rw’uko hashobora kuba hari umugabo w’umuhutu washatse umututsikazi nyuma akicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko uyu mugabo yarokotse kubera ko atahigwaga ariko afite uburenganzira bwo kwibuka mu gihe u Rwanda ruba rwibuka. Bamwe mu biciwe imiryango ikabashoraho nyamara ngo ntibabona kimwe ukwibuka k’uyu mugabo kuko we atahigwaga.

Perezida Kagame ati “Ku mpamvu imwe cyangwa iyindi uyu mugabo yari yararenze ibindi ahitamo kurongora umututsikazi ntiyajya muri bya bindi ngo jye sinashaka aha cyangwa hariya. Ku munsi wo kwibuka aribuka. Ibiriho muri sosiyete nyarwanda rero, abandi bibuka ku ruhande rw’Abatutsi, si kimwe ku muhutu wapfushije umugore kuko abandi baba bibuka ababo benshi bishwe bazira uko bavutse. Uyu mugabo ni umwere ariko ntashyirwa mu rwego rumwe nk’abandi kuko bavuga ko yarokotse kubera uwo yari we, ndetse bamwe bamufata nk’aho ashinyagura. Ukuri ndakwambika ubusa hanyuma mwe mushake umuti. Uyu mugabo nakomeza nk’uko na mbere yari yabirenze ; akabyanga ko byamwiciye umugore ndetse ko byanishe abandi, azaba afashije mu kugeza ku kuri afite aho aganisha u Rwanda.”

Muri uyu mwiherero hateganyijwemo ibiganiro by’inararibonye mu mateka y’u Rwanda ndetse Minisitiri w’Intebe yasabye abagize guverinoma kugeza iyi gahunda muri za Minisiteri bashinzwe hamwe n’ibigo bizishamikiyeho aho bitarenze tariki 30 Ugushyingo bazaba bagize ibiganiro bitandukanye kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ dore ko mu gahunda y’Umushyikirano iteganyijwe mu kwezi k’Ukuboza ari yo izaganirwaho cyane.

Bamwe mu nararibonye mu mateka y'u Rwanda baratanga ibiganiro muri uyu mwiherero
Abagize Guverinoma bagira umwanya wa morali

Amafoto/ Village Urugwiro

mpirwaelisee@igihe.rw

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Abakurambere bacu, nyuma y'igihe kirekirekire cyane bitegereza..., baranzuye bati "umwikunanduro w'ikinombe ntumenya ko imvura izagwa", "ingwe ntiyarizi gufata ku gakanu yarabwirijwe", "urucira
mukaso rukagutwara nyoko",... kandi ngo "Imana ihôra ihoze".

Na njye mu myaka hafi 50 maze ku isi narumiwe "ni ukuri kw'Imana!" Uziko ko ngo muri 93-94 baribaracukuye amarimbi mu nzu zabo... none ni bande bayabanjemo? Mu minsi ishize baribararahiye ngo
FDLR n'impunzi z'Abahutu muri Kongo bagamba kuraswa bagapfa bagashira... None Imana ibyo bifuzaga ko byaba ku Bahutu ibigiriye Abatutsi b'abakongomani na M23.

Mbwirabumva ni umwana w'umunyrwanda. Hano munsi y'ijuru uzi ubwenge yagombye gucisha make kuko byose birashoboka.

Ubuse koko Abatutsi b'abanyekongo bazasubira iwabo maze babane n'andi moko bemye? Mu Burundi se umututsi yashoboraga kurota ko umuhutu ari umuntu nka we? Mbese ra, Abahutu basubiranye ubutegetsi
mu Rwanda byagendekera gute abo bemeza ko Abahutu bagomba gupfukamira Abatutsi ubuziraherezo?

L

Muvandimwe Lyarahoze,

La logique frontale d'un pouvoir hutu ou tutsi exclusif n'est plus souhaitable. Nous en connaissons les résultats apocalyptiques. Nous devrions au contraire nous engager en faveur d'un Rwanda
authentiquement réconcilié dans lequel tous les propagateurs de la haine interethnique comme Kagame sont neutralisés et empêchés de nuire.

JMVN