Prezida Kagame akomeje kwimakaza ingeso y'ikinyoma
Umva ijambo perezida Kagame yavuze arahiza abashingamateka
Ati : "Ntabwo uzigera ureberwa mu bagore bangahe mufite mu nteko, abantu bazabivuga nk'ibihita, ntibazavuga ku mubare w'abana bajyanywe mu ishuri, bazabivuga nk'ibyihitira, ahubwo usange bagushinje gushyira abana mu gisirikare muri Congo. Kuki tugomba kuba tutashyira abana bacu mu gisirikari cyacu, ngo tugire abasirikare b'abana, ahubwo tukabashyira mu mashuri, amaherezo ugasanga badushinja, tukavugwaho ibintu byinshi, ko dushyira abana mu gisirikare muri Congo, maze ubutegetsi bwa Congo nabwo bukabyishimira, ahubwo akaba ari twe tubazwa tukanashinjwa ibyo byose."