"PAULO KAGAME YATANZE ABATUTSI HO IBITAMBO"
Jenerali Paul Kagame ntiyahagaritse jenoside y'abatutsi nkuko akunze kubivuga. Ahubwo yakomye imbarutso abishaka atera itsembabwoko, yenyenyegeza umuliro wakongeje u Rwanda n'iyicwa ry'abatutsi, abuza amahanga gutabara abatutsi, arangije atoteza n'abacitse kw'icumu. Icyo yali yimirije imbere cyali ugufata ubutegetsi ku ngufu nta kindi. Yagaragaje kenshi ko ubuzima bw'abatutsi ibihumbi amagana ntacyo bwali bumubwiye. Mu gitabo cye cyasohotse cyitwa PAUL KAGAME A SACRIFIE LES TUTSI, kikaba kimaze guhindurwa mu Kinyarwanda, Ambasaderi JMV Ndagijimana arerekana ukuntu Kagame yateranyije abanyarwanda bakamarana, uko yabeshye abatutsi ngo aje kubabohoza kandi ali ukubitwaza, n'ubwicanyi yakoreye abahutu ndetse n'abatwa mu Rwanda no muli Kongo Kinshasa. Imbere y'ubucamanza n'imbere y'Imana, Paul Kagame agomba kuryozwa amaraso y'abatutsi n'ay'abandi banyarwanda b'abahutu, abatwa n'abanyamahanga benshi bazize ubugome bwe. Imbere y'ubucamanza n'imbere y'Imana.
Soma igitabo "PAULO KAGAME YATANZE ABATUTSI HO IBITAMBO" kugira ngo umenye uko ababyeyi n'abavandimwe bacu batanzwe bakicwa nk'inyamaswa, maze ntihakagira uwongera kukubeshya ko yaba yarahagaritse jenoside kandi aliwe nyirabayazana.
Duharanire kumenyekanisha ukuli kuzadukiza umuco w'ikinyoma, inzangano n'ubwicanyi bimunga ubumwe n'amahoro mu gihugu cyacu. Abafite ibibazo bifuza kubaza umwanditsi w'iki gitabo baca kuli jeanmarie.ndagijimana@gmail.com
Kanda hano kugira ngo ubashe gusoma igice cya mbere cy'iki gitabo.