Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Padiri Thomas Nahimana aratangaza ko yifuza kuyobora u Rwanda. Akaba asaba abanyarwanda bose kuzitabira amatora y'umukuru w'igihugu yo mu mwaka w'I 2017 , kuko avuga ko ayo matora agomba guhindura byanze bikunze ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda. Aremeza kandi ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Kagame buri mu marembera; muri ibyo ngo harimo "kwibuka". Ati iyo gahunda yo guhoza abantu mu cyunamo, imyaka 20 yose ikaba ishize abanyarwanda batazakomeza kuyitabira. Guhindura ubwo butegetsi rero ngo bikaba biri mu maboko y'abanyarwanda.

Uyu Padiri Nahimana Thomas , ni umuyobozi w' ishyaka Ishema ry' u Rwanda ; ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda. Yatangaje ko azaba ari umwe mu bazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda, mu matora yo muri 2017.

Ku bijyanye n'umushinga wo kwishyira hamwe kw'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR/Inkotanyi, harimo na FDRL, Padiri Thomas avuga ko atahwemye kugaragaza ko kwishyira hamwe kw'amashyaka ari ibintu byiza cyane byatanga ingufu zikenewe. Agasanga ariko uburyo bikorwamo muri iki gihe, ngo bwari bukwiye kunonosorwa.

Ati ariko, uko byagenda kose, abari muri FDRL kimwe n'izindi mpunzi zose, ari abanyarwanda bagombye kugira nabo uburenganzira busesuye bwo kuba mu Rwanda.


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article