Mme UWIZEYE Kansiime Immaculée akomeje imirimo ye y’ubunyamabanga bukuru bw’ishyaka P S Imberakuri
Ibyemezo by’inama nkuru y’igihugu y'ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza yo ku wa 02 gashyantare 2014
Ishingiye ku ngingo ya 55 y’itegeko nshingiro ry’ y'ishyaka ry’imberakuri riharanira imibereho myiza yatangajwe mu gazeti ya leta n° 45 yo kuwa 09 Ugushyingo 2009, Inama Nkuru y’Igihugu y’Ishyaka P.S IMBERAKURI yateranye kuri uyu wa 02 Gashyantare 2014 maze hafatwa ibyemezo bikurikira:
Ishingiye ku byemezo by'inama nkuru y'igihugu idasanzwe y'ishyaka P.S.Imberakuri yateraniye i kigali kuwa 07 Nzeli 2013.Imaze gusuzuma kandi raporo y’ akanama ko kunganira Komite mu kurebana ubushishozi icyatuma ingufu mu buyobozi bw’ishyaka ziyongera kagejeje ku nama nkuru y’igihugu.
Inama Nkuru y’Igihugu y'Ishyaka P.S IMBERAKURI yishimiye uburyo akanama ko kunganira komite kayobowe na bwana NDAMIRA Jean Claude kari karashyizweho ka koranye ubwitange n’ubushishozi akazi kari karahawe.
Inama Nkuru y’Igihugu y'Ishyaka P.S IMBERAKURI imaze gusuzuma neza ikibazo cya UWIZEYE Kansiime Immaculate wari warahagaritswe ku mwanya w’ubunyamabanga bukuru bw’ishyaka yasanze nta mpamvu zigaragara zatuma akomeza guhagarikwa kuruwo mwanya bityo inama nkuru y’igihugu yemeza ko Mme UWIZEYE Kansiime Immaculee akomeza imirimo ye y’ubunyamabanga bukuru bw’ishyaka P S Imberakuri.
Kuri iki kibazo inama nkuru y’ishyaka yasanze nta mpamvu nimwe yo kwitiranya ibibazo abantu bafitanye cyangwa baba baragiranye ubwabo ngo maze bibe byagira ingaruka ku mikorere y’ishyaka muri rusange. Télécharger le fichier PDF