Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

KUJYA IWACU NI NGOMBWA – NIKIBE ICYEMEZO KIDAKUKA NYUMA Y’IYI MYAKA 20 Y’UBUTEGETSI BWA KAGAME.

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa FPR isigiye iki abanyawanda ?

Kuri Bwana Twagiramungu, arasanga imyaka 20 y’ubutegetsi bwa FPR, yarabaye impfabusa ( bilan négatif).
Ngo Kagame yayikozemo politiki yo gukiza bamwe (bake) no gukenesha abandi (benshi).

Mu byo Kagame ngo ashimirwa, harimo
- Kubaka amazu ! Twagiramungu ati kubaka ibyo yashenye nkana ? Aha akavuga ndetse ko n’iwe i Cyangugu bahasenye.

- ko ngo yahagaritse génocide ! Twagiramungu ati kuki se yagombye gutegereza iriya minsi 100 abantu bapfa ? Ngo aho ajya azirikana ko yirukanye abashakaga gukiza abturage ?

- Iterambere mu Rwanda! Twagiramungu ati ahubwo yakoze politiki y’intsinzi, abantu bakora agatsiko bigwizaho ibintu. Akiza bamwe, akenesha abandi .

- Kwibuka ! Twagiramungu ati politiki ivuga ko abatutsi ari bo bapfushije bonyine, yirengagije abanyapolitiki bishwe barimo Perezida

Habyarimana, ba Seth Sendashonga bakoranye, abanyarwanda batikiriye mu nkambi z’impunzi hirya no hino mu Rwandano haze yarwo, cyane cyane i Kibeho no muri Congo! Ati kandi mwibuke rya jambo rya Kagame agira ati « Birambabaje kubona tutarabishe bose » !

Kuri Bwana Twagiramungu, watangaje irindi zina rye ko ari MUTARAMBIRWA », arakomeza gusaba abanyapolitiki gutera mu rya FDRL, bose bagaharanira gutaha mu Rwanda.

Ati « MUZIRIKANE KO IMANA IKINGURA IDIRISHYA, YASANGA ABAKENEYE URUMULI BADAHARI, IKONGERA IKARIFUNGA ».

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

Nyakubahwa Faustin Twagiramungu,

Ndakubaha kandi ndagukunda. Ibitekerezo byawe bya Politiki tubihuriyeho ijana kw'ijana (100%). Abantu babaho, byageraho bagacyura igihe. Ariko ibitekerezo byiza basize imusozi bihoraho iteka!!!
Imana iguhe umugisha kandi ikomeze ikurinde hamwe n'abawe.

Jean Musafiri,
Bergamo, Italia