Kigali : ngo AA washinjuraga Ingabire yabuze
Faustin Nkurunziza - igihe.com, taliki ya 17 Gicurasi 2013
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rubanza-rwa-ingabire
Umutangabuhamya wagizwe ibanga agashakirwa izina rya AA ushinjura Ingabire Victoire, yabuze mu rukiko, biteza impagarara ku ruhande rw'ubushinjacyaha n'abunganizi ba Ingabire n'abo bareganwa hamwe, bagaragaza ko bafite impungenge z'umutekano wa AA kuko nta muntu n'umwe uzi aho aherereye kugera ubu.
Byari byitezwe ko umutangabuhamya agera imbere y'Urukiko rw'Ikirenga ruri kuburanisha Ingabire, agakomeza gutanga ubuhamya mu ruhame ariko atagaraga ari mu cyumba cye kihariye nk'uko byari byemejwe n'urukiko ejo ku munsi w'iburanisha riheruka.
Mbere y'uko urubanza rutangira Urukiko rwabajije abunganizi, Me Gatera Gashabana, wa Ingabire, uwa Lt Col Nditurende Tharcisse Me Mukesha David n'umwunganizi wa Maj. Vital Uwumuremyi Me Murenze Jean, niba urubanza rwakomeza umutangabuhamya adahari.
Urukiko rwavuze ko atabonetse ku mpamvu nabo batazi ngo kuko abashinzwe gucunga umutekano we batababwiye niba kutitaba urukiko byaturutse ku mpamvu ze bwite, icyakora ngo baracyakomeza kubabaza kuri telefoni.
Bose basubije ko ntacyo bakongeraho mu gihe umutangabuhamya yaba adahari ngo kuko ibyo batangaza byose, ariwe bishingiyeho. n'ibibazo bifuzaga kumubaza.
Urukiko rwatanze ikiruhuko hashakwa umwanzuro
Urukiko rwaje gutanga ikiruhuko kugira ngo hashakwe umwanzuro niba umutangabuhamya AA yaboneka mu rukiko.
Ikiruhuko kirangiye urukiko rwavuze ko umutangabuhamya atabonetse, abaza impande zombie niba urubanza rwakomeza.
Ubushinjacyaha bwafashe ijambo bubaza urukiko bugira buti " Ntabwo twumva impamvu umutangabuhamya yabuze kandi ejo mwaratwijeje umutekano we kandi ko ari mu maboko yanyu" Ubushinjacyaha bwongeraho ko kuba umutangabuhamya atumizwa ntaboneke, bivuze ko atakiri mu maboko y'urukiko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kugira ngo urubanza rukomeze, urukiko rwabanza kubamara impungenge n'amatsiko ruvuga aho umutangabuhamya AA yaba aherereye.
Urukiko rwabamaze impungenge ruvuga ko kuba ari mu maboko yabo bitavuze ko aba ameze nk'umufungwa bugira buti "Uburyo bwo kurinda buratandukanye, arahari gusa ntabwo tuzi impamvu atubahirije kwitaba urukiko niba ari impamvu ze bwite"
Ubushinjacyaha bwabajije urukiko buti " Muzi aho yaba aherereye 100 % kuko atemerewe kujya hanze mu gihe ari gutanga ubuhamya. dufite impungenge kuko namwe mutazi aho aherereye"
Ingabire yatse ijambo, avuga ko umutangabuhamya AA ubwo yandikaga amabaruwa abiri yose azandikiye urukiko yagaragaje ko afite impungenge z'umutekano we none arihe ?
Umwunganizi wa Nditurende yifuje ko ubutaha bakurikira umutangabuhamya Angelus wavuzwe n'umutangabuhamwa AA ko ariwe wakiriye abagabo batatu baje baturutse i Kigali baje kureba PPU ariwe Maj Vital Uwumuremyi, bakagirana ibiganiro nawe.
Urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku ya 24 Gicurasi 2013, hakurikirwa umutangabuhamya AA n'umutangabuhamya Angelus bivugwa ko ariwe wakiriye abagabo batatu i Mutobo mu Karere ka Musanze ahakorerwa ingando.