KIGALI : AMADUKA YO MULI QUARTIER MATHEUS YARAHIYE
Imiryango irenga itanu y’inzu y’ubucuruzi muri Quartier Matheus mu Mujyi wa Kigali rwagati yafashwe n’inkongi ku manywa yo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2014.
Nyuma y’iminota 30 iyi nzu itangiye gushya, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya umuriro ryari rihagejeje ikimodoka cyo kuzimya.
Umunyamakuru wa IGIHE wageze bwa mbere ahashyaga, yatangaje ko mu gihe bamwe barwanaga no gusohora ibicuruzwa byabo hari abasahuraga biruka.
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Fdscf4801-a6099.jpg)
Imodoka ya mbere yazimyaga ntiyabashije kurangiza akazi, haza izindi modoka eshatu nk’uko Umunyamakuru uhari yabitangaje.
Abacuruzi batabashije kurokora ibyabo bari bicaye hafi aho barira.
N’amarira menshi, abacuruzi bamwe bishoraga mu muriro Polisi ikarwana ibigizayo ku ngufu, umwe ati "Nimureke mpiremo...amafaranga ntakaje ntacyo naba nsigarira !"
Umucuruzi umwe nibwo bavugaga ko aribwo yarakiva kurangura i Dubai, ari bwo akimara gupakurura none nabyo byakongotse.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka, usibye ko uko habayeho inkongi bavuga ko ari ikibazo cy’amashanyarazi.
Abacuruzi bari mu gahinda kenshi ntibabashaga kuvuga ngo umuntu amenye agaciro k’ibyo baba bahombye, usibye ko abenshi bemezaga ko bafite ubwishingizi.
Polisi yatangaje ko igiye gukora iperereza ku cyateye iyi nkongi.
Imbaga y’abantu benshi yari yahuruye ireba ibyago aba bacuruzi bagize.
Iyi nkongi y’umuriro ije ikurikira ishya rya gereza yaRubavu kuwa Mbere w’iki Cyumweru, hagwamo imfungwa eshanu, hakomereka n’abandi benshi.
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Fdscf4785-78e19.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Fdscf4785-2-33321.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2F1-253-acb52.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Funnamed_7_-36-025a9.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Fdscf4801-2-0e5aa.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Fdscf4785-3-63d4d.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Fdscf4801-3-c188f.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH401%2Fggg-2-5be59.jpg)

/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Fdscf4788-2b437.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Fdscf4814-75b0c.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Funnamed_5_-48-dfadf.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Funnamed_9_-42-8e7f0.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Funnamed_10_-35-59e7d.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2Funnamed_8_-44-66b75.jpg)
Amafoto/ Tity Thierry Kayishema