Kajeguhakwa Valens n’umuryango ngo baraye batashye mu Rwanda
Bitangajwe na Clément Ntwali (https://www.facebook.com/clement.ntwari.9)
Kajeguhakwa Valens n’umuryango we basesekaye i Kigali
Mu mugoroba wo kuwa kane tariki ya 12 Nzeri, Kajeguhakwa Valens n’Umuryango we basesekaye i Kigali, nyuma y’igihe kirekire kigera ku myaka 14 ari mu buhungiro, kuko yahunze mu 1999 ; ubu akaba yiberaga muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumzwe za Amerika.
Amakuru atugeraho ni uko Kajeguhakwa atatashye nk’impunzi isanzwe, yaje ku giti cye n’umuryango we.