Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par JMVN

faustin twagiraByanditswe na Twagiramungu Faustin wahoze ari  Ministre w’Intebe w’u Rwanda 

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA N’ABANYARWANDAKAZI

Mu kinyarwanda iyo bavuze ko umuntu runaka « yikoreye », cyangwa se bamwikoreje « ishyiga rishyushye », bivuze ko  aba afite ibibazo bimukomereye cyane. Mbese ni kimwe n’i yo bavuze bati runaka uriya « ari mu mazi abira ».

Nibyo koko, Perezida w’Urwanda, Pahulo Kagame , wafashe ubutegetsi ku ngufu muri 1994, ubu yikoreye amashyiga ane (4) ashyushye cyane.

Ishyiga rya mbere (1) ni ukuba Kagame yarishe Perezida Habyarimana, kandi abigambiriye. Ishyiga rya kabili (2), ni icyo abahoze ari bagenzi be bise“Rwanda Brifieng”, mbese ni icyo twakwita “Incamake y’uko Urwanda ruyobowe” bisa n’ibirego byatanzwe ku karubanda ku birebana n’imiyoborere y’igihugu n’ubutegetsi bw’igitugu bya Kagame. Ishyiga rya gatatu (3) ari naryo ubu rishyushye kuruta ayandi ni icyo LONI yise“Mapping Report”, icyegeranyo cyerekana iyicwa ry’abahutu b’impunzi muri Congo. Ishyiga rya kane (4), n’iry’imfungwa za politike zizira ubusa, Mushayidi, Ntaganda na Ingabire

Iyo witegereje ubushyuhe, utaretse n’uburemere  bw’aya mashyiga Kagame yikoreye, wibaza byinshi.  Uribaza uti kuki hari abategetsi bandi bica cyangwa bishe, bagafatwa, bagacirwa imanza n’urukiko mpuzamahanga, bagafungwa, nka Milosovich wo muri Bosnia (ex-Yougoslavia), nka Charles Taylor wa Liberia, nka Vice Perezida wa Congo, Bemba (wategetse abasirikare be kurya abatwa no kujya gutera imvururu muri Republika Centrafricaine)? Ukibaza noneho igituma Kagame uregwa ibyaha bya jenoside na “terrorisme” agikora, akaba akomeje kwidegembya, ntacyo yikanga, ugashoberwa. Dore bimwe mu byaha ndangakamere yakoze :

1.     Kuba Perezida Kagame yarishe Perezida Habyarimana wahoze ari Perezida w’Urwanda, na mugenzi we Perezida w’Uburundi, Ntaryamira Cypriano, hamwe n’abafasha babo barimo abaministri n’Umukuru w’ingabo z’Urwanda, akabica arashe indege yari ibatwaye hamwe n’abadereva bayo bakomoka mu Bufaransa, akaba abyigamba ku ma televisions y’amahanga (BBC);

2.     Kuba abahoze ari bagenzi ba Kagame, ari bo Jenerali Nyamwasa, Koloneli Karegeya, Major Dr. Rudasingwa, na Dr. Gahima, abanyamuryango b’imena ba FPR-RPF, bahoze ari n’inkoramutima ze, batashye mu Rwanda muri 1994 baririmba intsinzi, none bakaba barongeye guhunga igihugu cyababyaye, bahunga ubutegetsi bubi,  ubu bakaba barabwambitse ubusa ku karubanda, bakarega Kagame kurigisa umutungo w’ígihugu, gukoresha amayeri avangura Abanyarwanda, kutagira ubworoherane mu mikorere ye yose, no gufunga no kwica abatavuga rumwe na we;

3.     Kuba Raporo,  bita icyegeranyo,” Mapping  Report”, yakozwe n’inzobere mu bucukumbunzi n’ubushakashatsi bakoreye LONI, yerekana nta shiti, ko Kagame yabwirije ingabo ze kwica abahutu b’impunzi batashakga kugaruka mu Rwanda ku ngufu, amaze gusenya inkabi zabo zari muri Congo, muri bo hakaba harishwe abarenga ibihumbi 200; kandi agakubitiraho no kubyigamba cyane, avugira mu ruhame ko yategetse ingabo ze kwica abahutu banze kugaruka mu Rwanda muri 1996-1998;

4.     Kuba Perezida Kagame abeshya amahanga ngo arashaka demokarasi mu Rwanda, yarangiza agafunga intwari Mushayidi, wavuze adasobwa ko ubutegetsi bwa Kagame ari ubutegetsi bw’igitugu ko bugomba kuvaho hakoreshejwe ingufu, akamukurikiza Ntaganda wakoze ibishoboka byose agashyiraho ishyaka PS Imberakuri, rikemerwa, agakubitwa ariko akavugisha ukuri agira ati: “niba ari n’amaraso yanjye azameneke ariko tugire demokarasi”, bwacya Kagame akamukurikiza Ingabire Victoire wa FDU, Ntaganda yari yagize ubutwari bwo kwakira mu Rwanda, ubu uwo Ingabire akaba afungiwe impamvu zo kuvugisha ukuri no kuvugira cyane abahutu, avuga ko nabo bababaye,  ko bagomba guhozwa amaririra kimwe n’abandi Banyarwanda. Bose uko ari batatu ni inzirakarengane ziharanira ukuri na demokarasi, ubu bakabafunzwe bazira ibitekerezo byabo;

Kubera ibi byaha bikomeye Kagame aregwa, kimwe  n’ibindi byaha tutavuze, nabyo akaba ari andi mashyiga ashyushye amutegereje,  biradusaba guhaguruka tukabishakira imyanzuro, naho ubundi Imana Rurema yatugaya ku mpamvu imwe gusa, kubona ko dushyigikiye uyu munyabyaha by’indengakamere.

Aya mashyiga ashyushye Kagame yikoreye, aramushengura, akanamushegesha, ari nako ayirukankana nk’ukurikiwe, ajya mu bihugu bitamwitayeho, nka Benin na Congo-Brazzaville, aho yagiye gutera imbabazi arata ibigwi bishaje byo guhagarika jenoside, ngo no kuba yaragejeje igihugu cye ku iterambere, akibagirwa ko ayo majyambere arata ayubakira ku mivu y’amaraso no ku magufa y’Abanyarwanda yishe, cyangwa yicishije. Ariko, birerekana ko igihe kigeze cyo kumwamagana byimazeyo nk’umukuru w’igihugu. Imana yafunguye idirishya ryo kumwamaganiramo ari ryo “Mapping report’’.  Igihe kirageze, ndetse umenya cyenda kurenga.    

 Kagame ubwe niba atabona ko Abanyarwanda bamurambiwe, Abanyarwanda ubwabo nibo bafite inshingano yo gushyira hamwe bakabimwumvisha. Hari abibwira ko ngo Abazungu aribo bazabibakorera. Abo ni abatazi ko ak’imuhana kaza imvura ihise. Sindumva aho Abazungu baje kurwanira abenegihigu basinziriye, icyo bakora kenshi ni ukubasopanya. Abazungu bafasha uwahagurutse ntibafasha abicaye cyangwa abarota izuba riva.

Kagame niba akunda Urwanda n’Abaturarwanda koko,  yarakwiye gushyira mu gaciro,  akareka gukomeza kwirukankana ariya mashyiga ashyushye, ahubwo akegura. Rero  ngo ntashaka ko hari undi Munyarwanda wamusimbura ”mu nzu yiyubakiye”, ubwo aba avuga  mu “gihugu cye yabohoje”  keretse ngo asimbuwe n’uwo azashaka kugiha. Ntitugomba rero gutegereza ko yagisigira umwana we cyangwa uwo bashakanye. Igihugu ni icyacu twebwe twese Abenegihugu.

Icyakora birababaje, kubona umuntu, uregwa ubwicanyi ndengakamere, agakomeza kwidegebya, agakwiza abacuranzi b’iningiri n’imiduri Uburaya bwose, barangajwe imbere n’uwitwa Inyumba Aloyiziya ngo bavuge amahomvu, bakore politike y’ibyivugo n’ibisigo, bacurangire abo inda zasumbye imitwe yabo, babahe ibiryo n’amarwa, bibwira ko ngo ibyo aribyo bizarangiza ikibazo cy’ariya mashyiga uko arane. Baribeshya,igihe cya Kanyaregwe n’abandi baguye mu mutego wa FPR cyararagiye. Ubu politike yo gushaka Abahutu b’ibisambo, ba mutimuke wo mu rutiba ntizafata, ntizashoboka. 

Byaba byiza nyamara, Perezida Kagame acishije make, akemera kuvugana n’Abanyarwanda, agasobanura icyamuteye kwica Abenegihugu, aho kwirirwa avuga ko yahagaritse jenoside. Guteza intambara, no guhagarika jenoside, ntibimuha “permis”, cyanga “licence”yo kwica abo ashatse n’igihe ashakiye.

Kubera ko muri iki gihe Abanyarwanda badashaka kongera kujya mu ntambara n’ubwicanyi, Kagame niba atemeye ngo yegure, niyemere Abanyarwanda bamukorere Rukokoma, bityo bamukanire urumukwiye, akarukenyeza umukandara w’imbabazi,  yahabwa  na Rubanda. Bitari ibyo, niyitegure, maze Abanyarwanda bishyire hamwe, bamuteze amahanga na “tsunami” z’imyigaragambyo, kubera ko nabyo ari intango y’urugendo ruzatugeza ku mpinduramatwara yo kuyobora igihugu cyacu.

Icyo nisabira Abanyarwanda, Abatutsi, Abahutu, Abatwa, n’abandi Banyarwanda babyemerewe n’amategeko, bose barambiwe Kagame,  ni uko kuva ku itariki ya kane kugeza ku ya karindwi z’uku kwezi k’Ukuboza, 2010, bagombye guhurira i Bruxelles, bakamwereka akababaro kabo, bakanamubwira ko bamurambiwe , kubera amashyiga ashyushye ari ku gahanga ke. Muri iki gihe,‘’ Mapping report’’,  nizera ko ariyo yagombye kumukoraho, ibindi bikaza nyuma.

Bikorewe mu rugendo, tariki ya 1 Ukuboza 2010

Twagiramungu Faustin wahoze ari  Ministre w’Intebe w’u Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article