Itangazo rya Komite mpuzabikorwa y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge mu Rwanda
Taliki ya 23 Gashyantare 2013
Mu kinyejana gishize, amateka y’U Rwanda yakunze kurangwa n’umwiryane n’intambara za kirimbuzi. Abanyarwanda basubiranyemo, bahekura abavandimwe.
Inkomoko y’ayo mahano ni irari ry’ubutegetsi bw'udutsiko, ni ubutegetsi bubi bugendera kw’iterabwoba, kw’ivanguramoko n’uturere, bugakoresha akarengane, igitugu no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guhindura Abanyarwanda ingaruzwamuheto.
Abanyarwanda muli rusange ntibahabwa ubwinyagambure ngo batange ibitekerezo byubaka, ahubwo barafungwa, bakicwa, abandi bakameneshwa mu gihugu cyabo bagahinduka impunzi.
Ubwicanyi bwarenze inkombe mu ntambara yo muli 1990 kugeza muli 1994, aho abarasanaga batatiye igihango cy’u Rwanda, bakoshya abatoni babo kwica abo badahuje ubwoko, akarere cyangwa ibitekerezo bya politiki. Iryo shyano ryarakomeje kugera n’aho byarenze imipaka y’igihugu, maze abayobozi b’u Rwanda batangira gukurikirana impunzi mu bihugu zahungiyemo bagamije kuzica no kuzigirira nabi. Ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’U Rwanda.
Kubera izo mpamvu zose, twe abashyize umukono kuli ili tangazo, dufatanyije na bagenzi bacu duhuje umugambi, twashinze Komite yo gukusanya, kwiga no gutanga ibitekerezo ku bibazo birebana n’Ubumwe, Amahoro n’Ubwiyunge mu Rwanda.
Komite y’ubwiyunge ni urwego rwigenga, rudakorera mu kwaha kwa Leta. Ifashwa n’abajyanama n’abahuza b’inararibonye, bakunda U Rwanda n’Abanyarwanda nta vangura, kandi bazwiho kuvugisha ukuri no gukoresha ubutabera.
Umwe mu bahuza bakuru bemeye gushyigikira inshingano y’ubwiyunge ni Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Komite y’Ubwiyunge iboneyeho kumushimira by’umwihariko no gushimira abandi banyarwanda b’inararibonye bahise bitabira uyu mushinga bakemera kutubera abahuza cyangwa abajyanama.
Amashyaka ya politiki, amashyirahamwe yigenga, abantu ku giti cyabo batugiriye icyizere, nabo tubashimiye tubikuye ku mutima.
Mw’izina rya Komite y’Ubwiyunge
Ndagijimana Jean-Marie Vianney
Matata Joseph
Sisi Evariste
Contact : Phone : +33659222780 - Email : jeanmarie.ndagijimana@gmail.com