Itangazo ry’Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge kw'ijambo Prezida Paul Kagame yavuze imbere y’urubyiruko kw'italiki ya 30 Kamena 2013
INTEKO Y’UBUMWE, AMAHORO N’UBWIYUNGE MU RWANDA
|
Taliki ya 05 Kanama 2013
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge ishingiye ku migambi yayo yo guhuza abanyarwanda, yababajwe n’amagambo abogamye kandi agayitse yavuzwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda prezida Paul Kagame wavugiye mu ruhame abwira urubyiruko ko abahutu bagomba gusaba imbabazi kubera icyaha cya jenoside cyakozwe na bamwe mulibo, bityo we akaba yarakigize icyaha rusange cyakozwe mw'izina ry’abahutu bose.
Ibyo binyuranyije n'amahame y’uburenganzira bwa muntu n’amategeko agenga ibyaha mu butabera, kuko ubusanzwe icyaha ari gatozi. Abanyarwanda bose barareshya imbere y'Imana kandi bagombye kureshya imbere y'amategeko n'abategetsi. Ntawe ukwiye kuzira ubwoko akomokamo.
Inteko y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge ihamya ko mu moko yose agize inyabutatu nyarwanda halimo abantu b'inyangamugayo, hakabamo n'abicanyi. Inyangamugayo zigomba gushimwa, naho abahekuye u Rwanda bakabisabira imbabazi mu rwego rwo kwiyunga, bitabangamiye inyungu z'abahohotewe.
Ubusanzwe abayobozi bose, by'umwihariko umukuru w'igihugu, bagombye kuba intabera, ntibagire ubwoko babera, bibasira cyangwa batoteza. Siko byagenze rero mw'ijambo ryo kuwa 30 Kamena 2013 ryagaragaje ko prezida Kagame abogamiye ku bwoko yiyitilira kandi atabuhagaraliye.
Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge iramagana imvugo yose irangwa n'ingengabitekerezo y'irondakoko cyangwa yibasira ubwoko runaka, yogeza ubusumbane, ubuhezanguni, ivanguramoko n'inzangano hagati y'abanyarwanda, ali nabyo byateje itsembabwoko mu gihugu cyacu.
Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge izi neza ko abanyarwanda bafite ubushishozi bwo guhitamo icyiza cyabagirira akamaro. Niyo mpamvu ibasaba kurushaho guharanira ubumwe, amahoro n'ubwiyunge muri ibi bihe bikomeye turimo, bakima amatwi abayobozi bagamije kubayobya no kubacamo ibice.
Mugire amahoro.
Umuvugizi w'Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge mu Rwanda
Ambassaderi Ndagijimana Jean-Marie Vianney
Aho tubarizwa:
Phone : +33659222780
Email : intekoyubwiyunge@yahoo.fr