Ingoma ya Kagame ikomeje guhonyora, kuzimiza no kwica impirimbanyi za demokarasi mu Rwanda
Itangazo rya PS Imberakuri na FDU-Inkingi
IHIGWABUKWARE KU BATAVUGARUMWE NA LETA YA FPR NDETSE NO GUHONYORA MURI RUSANGE UBURENGANZIRA BW'ABATURAGE BIKOMEJE KUHABWA INTEBE MU RWANDA.
Ashingiye ku ifungwa ry’umunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambanga Bwana Jean Baptiste ICYITONDERWA, ibura ry’umujyanama ushinzwe ikoranabuhanga mu ishyaka PS Imberakuri Bwana MUSHIMIYIMANA Michel, ndetse n’itotezwa rikomeye riri gukorerwa abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na leta ;
Agarutse kandi ku cyemezo cy’akarere ka Gasabo cyo kwambura uruhushya rwo gukoresha inama y’ikubitiro y’ishyaka PDP Imanzi,amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi aramenyesha abanyarwanda,incuti z’uRwanda ,abarwanashyaka baharanira impinduka ibi bikurikira :
Ejo kuwa 05/11/2013 nibwo Jean Baptiste ICYITONDERWA yitabye polisi ya Remera,akihagera arikumwe n’umwunganira yahaswe ibibazo maze polisi imushinja ibyaha byo gukora no guhimba inyandiko mpimbano maze ihita imufunga ndetse inatanga izindi nyandiko zihamagaza NTAVUKA Martin, NTAKIRUTIMANA Emmanuel na HITIMANA Samuel zose bazishyikiriza umunyamategeko wabunganiraga ubwo baburanaga mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rukaza kubagira abere bashinjwa gutegura no gukora imyigaragambyo itemewe. Ntibyashiriye aho kuko polisi yahise iha umwunganizi waba tuvuze haruguru izindi nyandiko zihamagaza Bwana BAKUNZIBAKE Alexis ; Visi perezida wa mbere wa PS Imberakuri na Madame IRAKOZE Jenny Flora umubitsi w’ishyaka FDU Inkingi,ariko umunyamategeko asobanurira polisi ko bo atabazi ko abo azi ari abo yunganiye gusa,polisi imusubiza ko izabishakira. Aba bose bakaba bazira gusa kuba baragaragaye ku rutonde rw’abanyeshuri basaga ijana basinye ku ibaruwa yandikiwe minisitiri w’intebe imusaba kurenganura abanyeshuri ba kaminuza n’amashuri makuru ya leta bimwe inguzanyo zo kwiga bita ‘bourse’.
Kuba Bwana Jean Baptiste ICYITONDERWA yarafashwe agafungwa nyuma yo guhimbirwa ibyaha ko yasinyishije abasinye ku ibaruwa tuvuze haruguru, polisi ikaba yarahamagaje ndetse ikaba inashakisha BAKUNZIBAKE Alexis, IRAKOZE Jenny Flora, NTAVUKA Martin, NTAKIRUTIMANA Emmanuel na HITIMANA Samuel ni ibyerekana neza ko nabo ntayindi neza ibashakira usibye kubafunga
maze ikaba ishubije ibyifuzo bya leta iyobowe na FPR byo kutihanganira na rimwe ugerageje kutabona ibintu kimwe nayo.
Kuba na none iri higwabukware ry’abantu bose bari mu mashyaka yanze kuba inkomamashyi za FPR Inkoanyi, ibura rya MUSHIMIYIMANA Michel hakaba hiyongeyeho kwisubiraho kw’akarere ka Gasabo kamaze kwangira ishyaka PDP Imanzi gukoresha inama y’ikubitiro yari kuzaba kuwa 08/11/2013 ni ibindi bimenyetso bigaragaza ko nta bwinyagamburiro umunyarwanda ateze kuzahabwa n’ubutegetsi buyobowe na FPR Inkotanyi .
Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi arasaba leta ya Kigali kwerekana Bwana MUSHIMIYIMANA Michel aho aherereye,kurekura ntayandi mananiza Bwana Jean Baptiste ICYITONDERWA ikareka gukomeza kugwa mu mutego wo guhimbira abatavugarumwe nayo ibyaha ndetse no guha ituze abayobozi n’abarwanashyaka kimwe n’abandi banyarwanda bose bakomeje gutotezwa kugeza naho ubu abanyarwanda batangiye gusenyerwa amazu yabo ku manywa y’ihangu(mu karere ka Nyagatare) bazizwa gusa ngo ko ari abimukira nyamara itegekonshinga ry’uRwanda mu ngingo yaryo ya 23 riha buri munyarwanda uburengazira bwo gutura aho ashatse mu gihugu hose ndetse mu ngingo yaryo ya 29 rigahamya ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa.
Nyamara aba baturage bo muri Nyagatare ubuyobozi bwaho ngo iryo tegeko ntiribureba ahubwo abanyembaraga baho ngo bagamije kwigarurira ku ngufu ubwo butaka bwa rubanda rugufi maze ngo bakahahindura ibikingi by’inka zabo maze abo baturage bagahinduka impunzi mu gihugu cyabo !
Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi akomeje gusaba leta ya Kigali kugerageza ikubahiriza amategeko yo ubwayo yishyiriyeho maze ikareka amashyaka atavuga rumwe nayo agakora nta nzitizi,igaha abaturage ituze bagahumeka inkeke bahozwaho ya buri munsi bahutazwa kuko ibibi ikomeje gukora birayisebya bigasebya abanyarwanda muri rusange ari nako byangiza isura yabo kuburyo no mu karere kose umunyarwanda atangiye kujya yibazwaho byinshi ndetse bikaba bitangiye kumwambura n’amahirwe yo gusabana n’abaturage b’ibihugu duturanye.
Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi arasaba incuti z’uRwanda ko zamenya ko iki aricyo gihe cyo gutabara abanyarwanda kuko bageze kure barengana.
UKURI KURARYANA KANDI GUCA MU ZIKO NTIGUSHYA .
Bikorewe i Kigali kuwa 06/11/2013
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa mbere
PS Imberakuri
Imberakuri.5@gmail.com
Boniface TWAGIRIMANA
Visi perezida w’agateganyo
FDU Inkingi
Tel :0728636000