Ingirwa-kinyamakuru Rushyashya ya Kagame irata ibitabapfu
Mu minsi ishize, ikinyamakuru cyandikirwa mu bunyamabanga bukuru bwa FPR-Inkotanyi cyitwa RUSHYASHYA cyasohoye inyandiko yibasiye abemera ko abanyarwanda bose ali abavandimwe kandi bareshya, by'umwihariko iyo Rushyashya yibasira Madame Mukashema Esperence, Kizito Mihigo, na Ndagijimana J.M.V ibarega ko bibuka abanyarwanda bishwe na FPR-Inkotanyi ya Kagame. Iyo nyandiko yuzuye ibinyoma n'ibitutsi, bigaragaza ubwoba ingoma y'igitugu ya Kagame ifite muli iki gihe, yakwirakwijwe hose n'abambari ba Kagame. Ku rundi ruhande na none abantu bose bashyira mu gaciro kandi bakunda abanyarwanda batavangura amoko barayamaganye.
Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE umaze kwiga neza iyo nyandiko igamije gutesha agaciro inshingano yacu y'ubumwe, ubwiyunge no gufata abanyarwanda bose kimwe nta vangura rishingiye ku moko cyangwa ibindi bikurura inzangano, yishimiye gutangaza amasomo yakuye muli iyo nyandiko y'Ijwi rya Kagame :
1. Ingoma ya Kagame yakutse umutima kubera ibibi ikorera abanyarwanda : Kagame asigaye abona isazi akibwira ko ali intwaro za kirimbuzi zoherejwe n'abatavuga rumwe nawe.
2. Ingoma ya Kagame n'abayikorera batinya ubwiyunge hagati y'abanyarwanda; bafite ubwoba ko abakomoka mu moko anyuranye bakwishyira hamwe bakarengera abanyarwanda batavangura amoko, kandi we abeshejweho no kubacamo ibice.
3. Inshingano ya IBUKABOSE-RENGERABOSE n'abandi bose duhuje ibitekerezo n'imyumvire y'ibibazo by'u Rwanda, ni ukuba imberarwanda, ni ukurwanya ivanguramoko ryimitswe n'ingoma ya Kagame. Birumvikana rero ko iyi nzira twahisemo itashimisha Leta iriho mu Rwanda igendera kw'ivanguramoko, cyane cyane mu buryo bwo kwibuka, gutanga ituze, no kugeza ubutabera ku banyarwanda bose.
4. Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE uboneyeho kumenyesha abo dusangiye urugendo n'imigambi, abemera bose ko umuntu ali nk'undi, uboneyeho kubamanyesha ko inyandiko za Rushyashya n'amatangazo ya Leta adusebya bidashobora kudutera ubwoba na busa cyangwa gutuma duteshuka ku nkundura y'ukuri twiyemeje kuzatsinda. Ntidushobora gukomeza kurebera Kagame n'abe bakomeje guca abanyarwanda mo ibice kandi ntituzabareka ngo bakomeze kutugaraguze agati.
5. Ingirwa-kinyamakuru Rushyashya itunga agatoki Kizito Mihigo, Ndagijimana JMV na Espérance Mukashema, nyamara iyo usesenguye neza, usanga igamije gutoteza abatavuga rumwe na Kagame bose. Aba uko ali batatu bashyirwa mu majwi hakoreshejwe ubuswa burenze kamere, baratotezwa mu mwanya w'abandi bose basaba ko abanyarwanda bafatwa kimwe imbere y'amategeko.
6. Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE uzi neza ko abayobozi b'amashyaka ya politiki n'abakorera mu miryango yigenga ya sosiyete sivile bagamije kuvana abanyarwanda mu kangaratete ingoma y'igitugu yabashyizemo. Niyo mpamvu twongeye gusaba abo bayobozi guhura bakaganira, bagashyiraho imikoranire ifatitse, itarangwa na nyamwigendaho. Ibyo abayobozi b'amashyaka bashobora kuba batabona kimwe, ni ubusa ugereranyije n'akababaro abanyarwanda baterwa no gupyinagazwa n'ingoma y'igitugu n'iterabwoba rishingiye kuli politike ya apartheid-nyarwanda. Ubumwe n'ubworoherane hagati y'abaharanira kwishyira ukizana, ubutabera na demokrasi, nibyo bizahagarika ingoma itunzwe no guteza umwiryane hagati y'abanyarwanda.
Mugire amahoro.