Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par FRANCE-RWANDA TRIBUNE

justin-faida-copie-1.jpgPhoto ci-contre : Justin Faida

N’ubwo habaye imbaraga nyinshi  zivuye ahantu hanyuranye mukubuza abagombaga

kwigaragambya tariki ya 06.04.2012 mu mujyi wa paris,  ndetse hakaba n'abateraga  abantu ubwoba ngo abazaza bazafotorwe bashyikirizwe inkiko baregwe kuba « abanegasiyoniste », abagera kuri 200 babirenzeho baraza bakora imyigaragambyo bari batumiwemo na SOCIRWA,  COVIGLA,  FEIDAR,  CLIIR,  CORWABEL,  APCR,  ART,  RIFDP Section France,  AMIZERO,  ARAO,  RIPRODHOR,  RDI Rwanda Rwiza,  PS Imberakuri,  CNR INTWARI,  MRP,  UDFR –IHAMYE,  PDR Ihumure,  n'imiryango y'abatakaje ababo mu ndege yahanuwe tariki ya 06.04.1994.

Mu myigaragambyo y’abanyarwanda imaze kubera i Paris, iyo ikaba ari iyakabiri mu kwitabirwa n’abantu benshi.

Iyambere yabaye irya yabaye tariki ya 12.09.2011. Abakuru b’amashyirahamwe n’abamashyaka barayitumije kandi koko baranayitabira..

Nabonaga babukereye ng'abo ba Joseph Matata, Ambasaderi JMVNdagijimana, Théobald Rutihunza, Théoneste Habimana, Ndungutse Evariste, Jean Baptiste Kabanda n'abandi ntarondoye bagize sosiyete sivile

Mu banyepolitike rero nabona ba Faustin Twagiramungu, JMVMbonimpa,  General Emanuel Habyalimana, Hakizimana Emanuel,  Paul Rusesabagina, J.B.Ngarambe, Ryumugabe J.B. Rukerantare Albert,  hari kandi na Eugene Ndahayo na J.B.Mbarabahizi ba FDU INKINGI, Ambasaderi Munyeshyaka Ildephonse wa ODR baka bamwe mu banyepolitiki bayitabiriye kandi batari mubayiteguye.

 

KAGAME NI AFATWE

Mu magambo y'igifaransa yavugwaga muri iyo myigaragamyo emwe n'ibyapa bari bafite harimo "Kagame ni afatatwe; Kagame uyoboye umutwe FPR arkayida ya Afrika, Kagame amaze guhitana abantu bagera kuri 15, 000, 000, Kagame Hitireli wo muri Afrika,  Kagame watangije genoside n'andi ntarondoye, bakaba barasabaga ivaho ry'uwo mwicanyi, ibohorwa ry'abafunzwe bazira politike.

Bamaze igihe kirenga isaha bigarambiriza ku mbuga iri iruhande rw'inyubakwa ya Tours Montparnasse" NDLR iyo nkabakabajuru y'amagorofa 59 imaze imyaka 40 yubatswe, yigeze kuba icyamamare kuko yamaze imyaka 20 yose ariyo gorofa isumba izindi mu buraya ".


Byahuriranye kandi n'uwagatanu mutagatifu.


Nyuma, hakurikiyeho urugendo, nabwo bagenda basubira muri ya magambo berekeza kuri Paroisse ya Notre -Dame – Des -Champs

 

Unite-060412.jpgIfoto igaragaza bamwe mu abakuru b'amashyaka n'amashyirahamwe bari bitabiriye icyo gikorwa.

Photo le prophete.fr

 

Abari bitabiriye iyo myigaragambyo binjiye mu cyumba mbera byombi cy'iyo Paruwasi. Havugiwe amasengesho yayobowe na Padiri Thomas Nahimana.

Mu nyigisho y'avuze mu minota micye bari bamuhaye, yavuze iby'uwo munsi w'uwagatanu mutagatifu wibukwaho iyicwa rya Yezu akomeza yibutsa itegeko riri mu y'Imana NTUZICE,

Ati "Ubundi gupfa birasanzwe ntagitangaza kibamo kuko buri wese aba azi ko azapfa ko ntawuzatura nk'umusozi!

Ikibazo ni ukubona umuntu apfa yicwa n'undi muntu"!

Ajya kurangiza nabwo yasabye abari aho kwanga ikinyoma no kwanga ubugwari.


Kwibuka si uguta igihe si no kwibabariza ubusa


Uretse ayo masengesho no kwica akanyota,  bamwe mubahagarariye sosiyete sivile "Ndagijimana JMVna Matata Joseph bafashe ijambo babwira abari aho ko

Kwibuka atari uguta igihe kandi ko atari no kwibabariza ubusa, ko uburenganzira bwo kwibuka abawe ntawe ugomba kubukuvutsa kandi ko ntawe ugomba kudutera ubwoba ngo ntituzibuke naka na naka ngo twibuke gusa abo guverinoma ya Kigali idutegetse.


Ubu mu Rwanda abantu barakicwa, barafungwa, babacuza utwabo, bakona abagabo...


Bavuze ko n'ubu mu Rwanda bakicwa, bafungwa, baha abana inkingo zitagikoreshwa, banyaga abantu udusambu twabo ko ndetse banakona abagabo.

Imfubyi n'abapfakazi banganya ububabare

Bagarutse no ku kibazo cy'uko mu Rwanda hari ivangura ry'imfubyi n'abapfaka kandi ubusanzwe agahika k'abo kangana. Barakomeza bati "Birababaje kubona rero imfubyi zimwe zirihirwa amashuri mugihe izindi n'akazifashije "agasambu" kagurishwa bitewe n'imanza z'ababyeyi babo muri gacaca.

 

Gutegenyiriza ubwubatsi bw'igihugu kigendera ku mategeko

no gufasha mu manza abatakaje ababo mu ndege ya prezida Habyarimana.

 

Bati"Nk'uko buri kwezi ugena amafaranga yo kuriha inzu, kuriha umuriro n'amazi, ni ngombwa no kwibuka guteganyiriza ubwubatsi bw' igihugu kigendera ku mategeko."

Icyo gihe bikazasaba kwizirika umukanda ukagabanya akabare.  Barakomeza bati:

"hari hakwiye no kureba ukuntu n'abantu bareba uko bagoboka mu manza imiryango y'abaguye mu ndege ya Habyarimana ".

 

Justin FAIDA

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article