Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Ministre Mitali ngo "Kizito Mihigo ni umugizi wa nabi nk’abandi bose"


Mu mbwirwaruhame yagejeje kubari bitabiriye umuhango wo gushyingura no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Ruhanga, mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yasabye Abanyarwanda kudakomeza gufata Kizito Mihigo nk’umuntu w’umusitari ahubwo batangira kumufata nk’umugizi wa nabi, wagiriye nabi igihugu.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yanenze cyane uburyo Kizito yitwaye kandi ubundi yari azwi neza.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yanenze cyane uburyo Kizito yitwaye kandi ubundi yari azwi neza.

Mu mbwirwaruhame ye, Minisitiri Mitali yagarutse kenshi ku banyapolitiki bakorera hanze y’igihugu ariko ngo ugasanga nta cyiza bashakira Abanyarwanda uretse kongera kubabibamo amacakubiri n’inzangano nk’ibyo bahozemo, ari nabo ngo bagushije Kizito Mihigo mu mutego.

Benshi muri abo banyapolitiki kandi ngo baracyafite umugambi wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Abafite umugambi wo kuyipfobya, igihe ubwacyo kizagenda kibereka ko nta gaciro, nta n’umwanya nta n’uruvugiro bafite haba mu Rwanda haba no ku Isi yose.”

Abanyapolitiki Minisitiri Mitali yatungaga agatoki barimo nk’abo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa “FDLR” na RNC n’ubwo we ngo abifata nk’imitwe y’iterabwoba.

Ygize ati “Bariya bose ni ayanda, ni amaco y’inda, ni bya bindi bya mpemuke ndamuke ariko ikibabaje ni uko hari ababumva kandi bitari bikwiye.”

N’ubwo aba yita Abanyapolitiki bagifite ibitekerezo bibi ngo barwanywa, ariko haracyari ibisigisigi by’imbuto mbi babibye.

Ati “Hari abo inyigisho z’urwangano zacengeye bananirwa kuzigobotora, n’ubu bumva iturufu y’amoko ariyo bashyira imbere ngo bagere ku nyungu zabo.”

Muri abo babumva, bakemera gukorana nabo yatanze urugero rw’abaherutse gufatwa barimo n’umuhanzi Kizito Mihigo.

Mitali ati “Ubundi twakoranaga (Kizito) twibwira ko dukorana neza no muri gahunda nk’izi zo kwibuka.

Ntabwo Kizito Mihigo uyu munsi akwiye gukomeza kuba umusitari, yari umusitari mu ndirimbo, mu buhanzi bwe, ariko ntakomeze kuba umusitari kuko yafashwe, ni mumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose.”

Minisitiri Mitali kandi ngo asanga n’ubuhanzi bwa Kizito bwari bugamije ikibi gusa.

Yagize ati “Na buriya buhanzi bwe, muby’ukuri uko bigaragara wari umwitozo cyangwa inzira yo gushaka kumenyekana cyane kugira ngo bazagere ku mugambi wabo wo kuyobya bamwe mu Banyarwanda.”

Minisitiri Mitali kandi arahumuriza buri we wese ushobora gukeka ko wenda byaba bidafatika.

Ati “Inzego z’umutekano zacu ntabwo zihubuka, amakuru zatangaje ni uko zifite gihamya ko hari agatsiko k’abantu nawe (Kizito) arimo bamaze igihe kitari gito bakorana n’aba bagizi ba nabi navugaga.”

Minisitiri w'Umuco na Siporo Mitali na mugenzi we Minisitri wo kurwanya ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali na mugenzi we Minisitri wo kurwanya ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana.

Minisitiri w’umuco kandi arakebura Abanyarwanda kutajya bibeshya ku muntu uwo ariwe wese ngo ni uko yarokotse cyangwa yari mubahagaritse Jenoside kuko ngo bitavuze ko atahindukira ngo nawe kubera inyungu z’inda nini nawe abe umwanzi w’igihugu nk’uko na ba Kizito byagenze.

Ati “Birababaje kubona abana b’u Rwanda, birababaje kumva umwanzi agira amayeri yo gukoresha abantu nka bariya bazwi cyane, bari bafite ababibonamo batari bacyeya kugira ngo bagere ku migambi mibisha harimo no guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Minisitiri Mitali asaba buri wese ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka, ibyabaye bidakwiye kubahungabanya ahubwo ngo bitume barushaho kuba maso.

Ati “Tumenye ko abagome bagira amayeri menshi, cyane cyane kandi bakanyura ahoroshye, mu bantu bafite amaroso ashyushye, mu rubyiruko.”

Mitali avuga ko ubundi urubyiruko rw’u Rwanda rufite imyumvire myiza ariko ntihaburamo bacyeya bashobora gushukishwa indoke zitazaramba bakaba bashorwa mu bikorwa bibi nk’ibyo Kizito na bagenzi be bari bamazemo iminsi.

Minisitiri Mitali asaba Abanyarwanda ko batakomeza guta umwanya ku bantu we avuga ko batannye bagata umurongo, ahubwo ngo barusheho kuba maso no gukangura ubugizi bwa nabi n’aho bwava hose.

Ati “Uru ni urugero rufatika rw’uko twese tugomba kwisuzuma kugira ngo buri wese yumve niba ahagaze neza mu myemerereye, mu kugendana n’igihe, mu guhangana n’ikibi, mu gutera umugongo ikibi aho cyaturuka hose, uwakivuga uwo ariwe wese, isano mwaba mufitanye iyo ariyo yose.”

Mitali yemeza ko u Rwanda rumaze intambwe ishimishe bityo ntawukwiye gukomeza guha umwanya abantu bashaka gusenya kugira ngo batazarusubiza inyuma.

Bmwe mu baturage batandukanye bakurikiye imbwirwaruhame ya Minisitiri Mitali.

Bmwe mu baturage batandukanye bakurikiye imbwirwaruhame ya Minisitiri Mitali.

Vénuste Kamanzi
UMUSEKE.RW

http://www.umuseke.rw/kizito-mihigo-ni-umugizi-wa-nabi-nkabandi-bose-min-mitali/

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C
Twamaganye Abashaka Kuturemampo Amacakubiri