Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Victoire i KGLIBUKABOSE-RENGERABOSE iragaya kandi yamaganye yivuye inyuma icyemezo cya politike cyafashwe n'urukiko rw'ikirenga rukorera mu kwaha kw'ubutegetsi, urukiko rwakatiye Madame Victoire Ingabire Umuhoza imyaka 15 ku byaha atakoze. Ijambo risobanutse kandi ry'ukuri yavuze mu gihe yasuraga memorial ya jenoside, asaba ko abana b'u Rwanda bose bafatwa kimwe kuko bareshya, ko inzirakarengane zose zigomba kwibukwa no kurenganurwa n'amategeko, hadakurikijwe ubwoko bakomokamo, natwe muli IBUKABOSE-RENGERABOSE nibyo duhora twibutsa kandi twiyemeje kubikomeza. Nyuma y'ingirwa-rubanza rwamuboheye ku ngoyi y'akarengane, intwari Victoire Ingabire Umuhoza, nubwo yari aboshye, yazamuye amaboko aramutsa abanyarwanda benshi bali baje kumushyigikira, abasaba gukomeza inkundura y'ukuri, yongeraho ko igomba gukaza umurego.

IBUKABOSE-RENGERABOSE, ifatanyije n'abakunda ubutabera nka Victoire Ingabire Umuhoza, yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo, nkuko abishe inzirakarengane z'abatutsi bakurikiranywe bagahanwa, mu Rwanda no mu mahanga, n'abishe inzirakarengane zikomoka mu yandi moko bashyirwe ku mugaragaro, ubwicanyi bwakozwe na FPR-Inkotanyi bwemerwe kandi bukurikiranwe n'inkiko zibishinzwe.

IBUKABOSE-RENGERABOSE isabye Abanyarwanda bose bakomeye ku mahoro n'ubumwe hagati y'abenegihugu, kwibohora ubwoba bakima amatwi abakomeza kubafungirana mu moko bakomokamo. Niba ukunda u Rwanda, babazwa kandi wamagane ubwicanyi bukorerwa umunyarwanda uwo ariwe wese, utitaye ku bwoko akomokamo. Uvugire kandi urengere inzirakarengane zose utitaye ku moko. Nibwo buryo bwonyine bwo kwikiza ba gashozantambara bitwaza amoko kugira ngo bagere ku butegetsi cyangwa bakomeze babugundire. 

Twubakire hamwe u Rwanda twese twibonamo, u Rwanda rutabera bamwe ngo ruheze abandi. Aya magambo ntituzahwema kuyasubiramo kuko aliryo hame ryacu rya mbere.

 Umuntu ni nk'undi. Umunyarwanda ni nk'undi. 

Demander le retrait immédiat du programme divisionniste, dit "Ndi umunyarwanda"

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article