Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Ikinyamakuru Ikaze Iwacu kiratangaza ibikulikira :

Amakuru ashyushye agera ku Ikaze Iwacu, aturutse mu gihugu cya Zambiya, aravuga ko Mupenzi Jean De la Paix uherutse gutangaza ko yashinze umutwe w’ingabo urwanya u Rwanda, ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Zambiya, aho afungwanywe n’abandi banyarwanda 2.
Rodrigue Maniriho, uwo uri gufotora na telefoni, niwe uyobora intore za Kigali muri Zambiya, yafatanywe na Mupenzi Jean de la paix
Rodrigue Maniriho, uwo uri gufotora na telefoni, niwe uyobora intore za Kigali muri Zambiya, yafatanywe na Mupenzi Jean de la paix
Mupenzi Jean de la paix wari umaze iminsi yibazwaho n’abanyarwanda benshi, baba hanze y’u Rwanda, ku byerekeye umutwe w’ingabo yashinze afatanyije n’amwe mu mashyaka asanzwe akorera hanze, yafashwe n’inzego z’umutekano za Zambiya, akaba ashinjwa gukora ibikorwa byo kunekera u Rwanda muri icyo gihugu.

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse mu nzego z’iperereza za Zambiya, avuga ko Mupenzi Jean de la Paix ubu afunzwe, kandi akaba ari kumwe n’abandi banyarwanda 2, aribo Jonadab Rwaka na Rodrigue Maniriho. Uyu Rodrigue Maniriho ni we ukuriye« diaspora » cyangwa intore za leta ya Kigali zituye muri Zambiya.
Gén Mupenzi Jean de la Paix, ubu araregwa icyaha cy'ubutasi muri Zambiya
Gén Mupenzi Jean de la Paix, ubu araregwa icyaha cy’ubutasi muri Zambiya
Ikaze Iwacu yabajije umuhanga mu mategeko mpuzamahanga, uko Zambiya ishobora kwitwara kuri iki kibazo cya Mupenzi, maze adusubiza muri aya magambo « icyaha cy’ubutasi kirakomeye cyane, ariko biragoye kugira ngo Zambiya ihite ifata icyemezo cyo kuburanisha Mupenzi. Ahubwo barabimenyesha u Rwanda, maze, ruze rutware umuntu warwo, kandi bishobora no guteza ikibazo mu mubano uri hagati y’u Rwanda na Zambiya ».
Murumva ko ibya poltiki y’u Rwanda bitoroshye. Ese amashyaka yari yafatanyije na Mupenzi aramufasha, cyangwa aramwihakana? Reka tubitege amaso. Ikaze Iwacu irakomeza gukurikirana aya makuru.
 
Uwimana Joseph

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article