Gutabariza Me Bernard NTAGANDA
Ubuyobozi bw’ishyaka PS Imberakuri bukomeje guhangakishwa n’ubuzima umuyobozi w’ishyaka Me Ntaganda Bernard abayemo muri gereza ya Nyanza, aho kugeza ubu atemerewe kuba yakwivuza cyangwa ngo agire uburenganzira bwo gusurwa nk’uko biteganywa n’amategeko, aho kubikorerwa akirizwa muri za kasho kimwe n’aabandi batishimiye uburyo akomeje kurenganywa.Imibereho ye kandi ikaba yarateye abandi bafungwa ndetse n’abakozi ba gereza impungenge ndetse bikabaviramo ingaruka mbi.
Ubuyobozi bw’ishyaka buramagana imvugo z’abayobozi b’urwego rushinzwe amagereza aho badahwema gushinyagura bavugako Me NTAGANDA nta kibazo afite, amafoto yerekana neza aho ageze.
Burasaba buri wese ufite icyo yakora kugirango umuyobozi w’ishyaka arenganurwe ko yagikora vuba na bwangu.