FONDATION IBUKABOSE-RENGERABOSE IBABAJWE N'IYICWA RYA COLONEL PATRICK KAREGEYA
Mw'izina ry'umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE, nifatanyije n'umuryango wa Nyakwigendera Patrick Karegeya, n'abayoboke b'Ihuliro RNC, muli ibi byago n'akababaro dusangiye. Amaraso ya Colonel Karegeya ntagomba kuba imfabusa. IIbikorwa umuvandimwe wacu yatangiye we na bagenzi be bigomba gukomezwa. Nyuma y'iminsi y'akababaro, abasangirangendo mu intambara yo guharanira uburenganzira bw'abanyarwanda na demokrasi bakwiye kwisuganya byihutirwa bagakiza abanyarwanda ingoma y'ingome ikomeje kurimbura abana b'u Rwanda. Bitabaye ibyo twaba tugambaniye abanyarwanda. Imana ihe Colonel Karegeya iruhuko ridashira, ikomeze irinde Madame Leah Karegeya n'abana babyaranye.
Ambassadeur JMV NDAGIJIMANA