Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Le 10 août 2014

Bwana Faustin Twagiramungu umuyobozi w'Impuzamashyaka CPC.

Bwana Faustin Twagiramungu umuyobozi w'Impuzamashyaka CPC.

Nyuma y’aho Russ Feingold intumwa idasanzwe ya leta zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari atangarije kuwa kabiri taliki ya 5/08/2014 ko nyuma y’amezi 6 FDLR izaraswa niba idashyize intwaro hasi ndetse ikaba itemerewe no gukora politique mu Rwanda, Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye ikiganiro na radiyo Impala agira icyo avuga kuri ayo magambo,avugako FDLR niraswa ntakurebera kuzabaho izatabarwa !
 
Ikiganiro n’ibibazo radiyo Impala yabajije Bwana Faustin Twagiramungu : Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu by’Afurika na Perezida Barack Obama, iyo nama ikaba yarabereye i Washington ku mataliki ya 4-5-6 uku kwezi; intumwa idasanzwe y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari yitwa Russ Feingold  ikaba yaravugiye muri iyo nama : Ko mbere y’uko uyu mwaka turimo urangira abasilikare ba FDLR bagomba kuba barangije gushyira intwaro hasi, bakajyanwa mu Rwanda nta kindi babajije, kandi ko FDLR ntaburenganzira ifite bwo gusaba gukora politiki mu Rwanda.
 
Iyi mvugo ihuye 100% ni uko Kagame  abivuga kandi ashaka ko bigenda, ndetse nk’uko Feingold yabivuze , kuwa kane w’iki cyumweru Martin Kobler uyobora Monusco nawe yavuze ko kuba FDLR isaba ko mu Rwanda haboneka urubuga rwa politiki igataha imeze nk’ishyaka rya politiki, ibyo  monusco itabyitayeho kuko idakora politiki.
 
1.Mwe nk’inararibonye muri politiki y’u Rwanda kandi FDLR ikaba ari rimwe mu mashyaka agize CPC murabivugaho iki?
 
a)Murabona ahubwo se CPC itagomba gushyikirana n’Amerika ikayisaba gushyira urubuga rwa politiki mu Rwanda ko bigaragara ko ibyo Kagame akora aribo baba babimutegetse?
b)Muravuga iki kuri gahunda yo kujyana FDLR i Kisangani kandi atariyo nzira igana mu Rwanda?
 
c)Hari amakuru ari kunyura ku mbuga za internet avuga ko FDLR niraswa na ONU bakayisenya yose , ko na politiki y’amashyaka ari muri  CPC izaba irangiye; ndetse bamwe bagakoresha imvugo isa n’incyuro  ngo FDLR yahisemo nabi kuba iri muri CPC. Mwe mubona bizagenda bite FDLR niraswa?
 
d)Ni iki mwabwira abanyarwanda n’abasilikare ba FDLR bari muri Congo?
 
Incamake y’ibisubizo Twagiramungu yatanze:
 
Bwana Faustin Twagiramungu yavuze ko ibyo agiye kuvuga abazi indimi z’amahanga bagomba kubigeza kubanyamerika bashyigikiye Paul Kagame, yavuze ko arambiwe imvugo z’abanyaburayi n’imvugo z’abanyamerika kubibazo bibera mu karere k’ibiyaga bigari. Twagiramungu avuga ko Kagame yabaye nk’umushumba w’ibibera muri kariya karere k’ibiyaga bigari. Twagiramungu yemeza ko FDLR  itarwanya ingabo za Congo nkuko M23 yazirwanyaga, ko icyo FDLR iharaniranira ari ugucyura impunzi yarindaga mu Rwanda ikagira n’ijambo mu gihugu cyayo.Twagiramungu avuga ko abanyamerika batazategeka abanyarwanda kuyoborwa na Kagame ku ngufu!
 
Twagiramungu avuga ko impuzamashyaka CPC itagomba gusaba uruhushya abanyamerika, ko abanyarwanda bagomba kwiyemeza babona igihugu cyabo, ko u Rwanda atari urw’abanyamerika;  Faustin Twagiramungu avuga ko imvugo yo kuvuga abantu bazaraswa n’abatazaraswa irambiranye. Twagiramungu atangazwa n’abanyarwanda bumva ko FDLR izaraswa bakabyinira hejuru ngo birarangiye! Twagiramungu avuga ko abatekereza batyo atari abanyepolitiki ahubwo ari ba Rusisibiranya!
 
Twagiramungu asanga abantu batagomba kujyanwa i Kisangani nk’amatungo, ko niba ibyo byo kujya i Kisangani batarabigishijeho inama FDLR ngo babyumvikaneho si ngombwa ko ijyayo. Twagiramungu ntiyiyumvisha ibyaha bikomeye Paul Kagame yakoze by’ubwicanyi ariko abanyamerika ntibabimubaze bakavuga ibiterekeranye gusa, Faustin Twagiramungu yasubiye mu mvugo ya Perezida Habyarimana, aho yavuze ko u Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo, nawe akaba abona u Rwanda ruzabohorwa abicanyi n’amaboko y’abana barwo ntabwo ruzabohorwa naba Kobra cyangwa Feingold!
 
Twagiramungu avuga ko hari amezi 6 FDLR ifite yo gushyira intwaro hasi , bityo icyo gihe kikaba gihagije kugira ngo ikibazo kibe kivuye mu nzira ko kandi niba bidakunze nyuma yayo mezi 6 ntabwo FDLR izaraswa, ko nibaramuka bayirashe, CPC izashyiraho uburyo bwo kuyitabara,Twagiramungu akaba ahamagarira amashyaka yose kwishyira hamwe muri CPC, ko amashyaka adashaka ko yishyira hamwe ashyigikiye Paul Kagame!
 
Aya makuru tuyakesha Radiyo Impala
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article