Ese koko imbaga n’imbaraga z’Inyabutatu byavuyeho? Dore uko Dr Gasarasi abona gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Inyandiko tugejejweho na Dr Gasarasi
Mu gihe cya Rudahigwa bavugaga ngo Imbaga y’Inyabutatu ijya mbere.
Iyo nyabutatu yali :Abatwa, Abahutu n’Abatutsi. Kandi koko iyo mvugo yerekanaga ko Umwami Mutara Rudahigwa yemeraga ko imbaraga z ‘Igihugu zigizwe n’ayo moko uko ali atatu. Ko aliho, kandi ko agomba kugendera hamwe kugirango Igihugu gishobore gutera imbere.
Mu Rwanda rw’ubu bakunze kulirimba ko Amoko yavuyeho, ko abaturage bose b’u Rwanda ali Abanyarwanda gusa, ngo babumbiye muli gahunda: “Ndi Umunyarwanda”. Kuvuga ibindi ngo ni ukubiba amacakubili, cyanga se gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi! Mu by’ukuli iyi mvugo ubwayo ni nk’amaganya adasobanura neza amagambo.
Nyamara ikigaragara hose kw’Isi, ni uko iteka abakize (bakunda kwigarulira ubutegetsi), bashishikazwa no guhora bacura imigambi yo kuryamira no gukandamiza abadakize kimwe nabo. Kandi abo bakungu ibyo batunze byose babikura mu kunyunyuza imitsi ya rubanda rugufi. Usesenguye neza, wasanga abakungu ntacyo bageraho, abakene bose bishyize hamwe, bakizilika umukanda, bagatungwa n’utwabo duke, aho kujya guca inshuro kuli abo bakungu. Biramutse bigenze gutyo, mu gihe gito, abo bakungu bose babura ababakorera, buhoro-buhoro bakabura uko bagenza ibyo batunze, bagashyirwa mu bwigunge.
Ntacyo rero bashobora kwimalira batabonye ababakorera.
Kuba ibyo twita amoko, ubu batangiye kuvuga ko atali yo, ko ahubwo ali ibyo Abafaransa bita “classes sociales”, Ngo rero nitureka kwitana: Abatwa, Abahutu, Abatutsi, ngo tuzaba tubonye umuti w’amakimbirane duhorana! Jye numva ali ukwibeshya cyane. Abatwa, Abahutu, Abatusi ni inyito ishingiye ku Mateka twarazwe n’abaKurambere bacu. Kandi ubwayo nta gaciro itesheje!
Nyamara aliko, inyito gusa si yo ihindura amatwara y’umuntu. Abamenyereye guca ibice mu bantu, bakabashyiramo ibyiciro, bashobora no kubihindura, bagategeka kubyita uko bashaka nkuko babigize bifashishije ijambo rya kera ryitwa Ubudehe ryavugaga abantu benshi bateraniye mu mulima, baha umubyizi umuvandimwe wabo. None ubu Ubudehe byabaye abaturage bose hamwe, baje kuremamo ibyiciro. Ngo: Abatindi nyakujya, Abatindi, Abakene, Abakene bifashije, Abakire.
Mu by’ukuli icyo bagambiriye ni ugukuraho inyito ABAHUTU batinyira imilindi yayo! Ngo bakomeje gushyira hamwe, amaherezo bazabamira bunguli!.
Ni ha handi, ntacyo bizahinduraho. Kuko icy’ingenzi kigumaho ni uko abantu babayeho, uko batunze, uko batekereza n’imitegekerwe yabo (realites sociales, economiques, culturelles et politiques) ibyo byiciro biba bikomoraho inyito yabyo.
Ntacyo bivuze rero byonyine kwitwa Abatwa, Abahutu, Abatutsi cyanga se kwitwa Abatindi, Abakene, Abakene bifashije, Abakire. Wabyita icyo washaka cyose. Igihe cyose hazabaho icyiciro cya benshi kibonamo gusangira cyonyine imilimo ivunanye, gucishwa bugufi, kwamburwa imitungo, kigasigara nta mutungo na mba, mu gihe icyiciro cy’abakire alicyo cyizakorerwa byose, kigahekwa, kikwozwa ibirenge, cyigasuzugura rubanda, cyikumva ko alicyo kivukana ubutegetsi, kigakunda kikaryoherwa no kwigwizaho imitungo yose y’igihugu, icyo gihe kazaba kabaye ! Bitinde bitebuke, abasangiye umubabaro n’agahinda bazakanguka, barambirwe kuba abacakara
mu rwababyaye, bashakire kubura hasi kubura hejuru uburyo bwose bwatuma bipakurura Ubutegetsi bubashyira ku munigo. Igikenewe gusa ni ukugira ubagenda imbere, wumva akababaro kabo, akagira impano Rugira Yamuragije, akaba afite ubushake buhamye bwo kubohora Rubanda.
Inama?
Nta yindi uretse ko ufite Ubutegetsi , uwo aliwe wese, yaharanira gukorera Rubanda. Intego ye igahora ali ukugirango Rubanda itere imbere, mu mibereho, mu bukungu no mu bwisanzure. Umubare w’abakungu cyaneee ukagenda ugabanuka, ubukungu mu baturage bukiyongera. Bagashobora kwiyubaka nta mususu, bagatura neza, bakihaza mu bilibwa, bagatunga bagatunganirwa mu mudendezo.
Niba bitaraba, noneho bikaba. Ubutegetsi bugashyikilizwa Rubanda, mu buryo bw’uko Rubanda aliyo yitorera Abayobozi, kandi igahabwa n’uburyo bwo kuzajya igenzura imikorere y’abo Bayozi yishyiriyeho. Ali byo kuvuga ko Rubanda ifite n’ububasha bwo kubakuraho igihe cyose batazaba bayikoreye neza.
Inzira zabyo na none zigomba gushingira ku mategeko yumvikana, yasuzumanywe ubwitonzi n’ubushishozi kugirango hatagira ahaba ubuhubuke cyanga ubwivumbure. Icyo gihe, Igihugu cyose kizaba kiteganyilije kandi amakuba y’imyivumbagatanyo azaba atsinzwe burundu, kikaba kiboneyeho inzira yo gutengamara mu Bumwe, mu Mahoro no mu Bwumvikane.
Umwanzuro.
Nimusigeho kuvuga ko ubwoko: Abahutu, Abatutsi, Abatwa ngo ntibibaho kuko ngo byazanywe n’abakoloni bagamije guca ibice mu baturage. Icya mbere ni uko icyo ali ikinyoma. Amoko yaliho mbere y’umwaduko w’Abazungu mu Rwanda. Icyo Abazungu bakoze ni ukubishyira mu nyandiko. None se ubu tureke kwandika ngo aha ni ibintu byazanywe n’Abazungu?
Mu by’ukuli ikibazo si aho kili.
Ikibazo ni uko ibyo byiciro by’Abanyarwanda, uko wabyita kwose, hali ababifashe babikoresha nabi mu nyungu bwite z’agatsiko runaka.
Abanyarwanda tugizwe n’ayo moko : Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Bibaye ukundi, byaba bitwambuye isura yacu bwite ya kamere. Ikibazo rero mu by’ukuli ni abayobozi. Amoko aliho. Tuyamaranye imyaka kali ijana. Nituyakoreshe tubanisha abantu mu mahoro, mu bwumvikane no mu guteze imbere ubukungu bw’Igihugu n’ubwa buli wese mu batura-Rwanda, nta numwe uhejwe.
Dr A Gasarasi.