BOSE TUBIBUKE (Masabo Nyangezi)
Twibuke abo twabuze Incuti n’abavandimwe Twibuke abo twuzuye Nyuma tugatandukana Abo twataramanye Mu bihe by’ibyishimo Benshi ntibakiriho Hehe no kubonana (2x) Ndagusabye tubibuke Abo twareranywe twiganye Batashye igihe kitageze Iwabo wa twese Abazize urusanzwe Nibo bake muri benshi Benshi bazize urw’impanuka Ibyorezo n’intambara Abazize umuhanda kw’itariki nk’iyi Abazize amasasu Mu bihe by’intambara Ayiwe we ntabwo bagira ingano (Ndabasabye) Nta nzika ku bapfuye Bose tubibuke Malaria n’ibyorezo bishya byadutse ubu Nta munsi w’ubusa Bitwara abatabarika Ndagusabye tubibuke Abazize amateka y’amatage Inzika zayo zirimbura imbaga Abazize gakondo hirya no hino ku misozi Abatewe amabombe Ni iyihe mana yabatanze Abazize tifusi bagapfira ku ngoyi Abatikiriye ishyanga, shyanga Bazaterekerwa bate? (2x) Ibibondo Malayika Imitima izira inenge Jyewe ntabwo nemera Ko bagiye Imana ibishaka Mfite agahinda kenshi k’abibagiranye Abapfuye bahagaze, abatagira kivurira Abazize amaherere, abazize akarengane Abazira akagambane Ni iyihe Mana ibatanga? Abatotezwa bose, Ni iyihe Mana ibatanga? Abifashe mapfubyi Ni iyihe Mana ibatanga? Abarara rubunda Ni iyihe Mana ibatanga? Twibuke abo twaribo Mbere yuko tuba abo turi Twibaze abo turibo N’impamvu tukiriho Abapfuye uyu munsi Bibeshye ko ari imperuka Binjiye impitagihe Ntibamenya ibizaba ejo Ndagusabye tubibuke Bose tubibuke Abavuyemo umwuka Bose tubibuke Hirya no hino mu gihugu Ayiwe we, Bose tubibuke Bose tubibuke | Souvenons-nous de nos disparus Nos amis et nos frères Tous ceux que nous avons aimés Avant d’être séparés Tous ceux avec qui nous avons chanté et dansé Dans nos années de joie Beaucoup ne sont plus On ne se reverra jamais Je te prie souvenons-nous De nos camarades d’école Ils sont partis trop tôt Là où nous irons tous un jour Peu d’entre eux ont Connu une mort naturelle Beaucoup ont été victimes d’accidents D’épidémies et de guerre Les victimes de la route un jour comme celui-ci Les tués par balle en temps de guerre Sont hélas innombrables Je vous prie : pas de rancune à l’égard des morts Célébrons leur mémoire à tous La malaria et les nouvelles épidémies Apparues ces dernières années Chaque jour emportent tant de vies Je te prie souvenons-nous Des victimes de notre histoire cruelle Et de ses rancunes séculaires broyeuses de vies Les armes blanches ont servi Partout sur nos collines Les bombes sont tombées Quel dieu aurait accepté cela Le typhus a frappé dans nos prisons Des centaines de milliers décimés en cours d’exode Comment fera-t-on leur deuil Tant de bébés angéliques Au coeur sans péché Moi je refuse de croire que Dieu a voulu leur mort Mon coeur est plein de tristesse Pour tous les oubliés Tous les mort-vivants Et tous les laissés-pour-compte Les victimes innocentes d’injustice Les victimes de la délation Quel Dieu voudrait leur mort Tous les persécutés Quel Dieu voudrait leur mort Les tristes et les reclus Quel Dieu voudrait leur mort Les sans domicile, sans abri Quel Dieu voudrait leur mort Souvenons nous de qui nous étions Avant de devenir ce que nous sommes Demandons-nous qui nous sommes Et pourquoi nous sommes encore vivants Ceux qui sont morts aujourd’hui Ont cru que la fin du monde est arrivée Ils sont entrés dans le passé Et ne sauront rien de demain Je te prie souvenons-nous de tous et de chacun de tous les trépassés souvenons-nous partout dans le pays aïe souvenons-nous Sans discrimination
|