Abayobozi b’amashyaka PS IMBERAKURI na FDU INKINGI baragerwa amajanja.
Mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu gutumiza abantu mu bugenzacyaha kuri uyu wa 23 Ukwakira 2013 nibwo Bwana ICYITONDERWA Jean Baptisteumunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga mw’ishyaka PS Imberakuri yitabye telefone imubwira ko ari iyo mu bugenzacyaha kuri sitasiyoya polisi i Remera, maze asabwa kubwitaba ariko ubugenzacyaha bukabango bwifuzaga ko ngo yazana na bagenzi be bari baherutse kufunganwanyuma urukiko rukabagira abere ubwo aribo Bwana NTAVUKA Martin usanzweari umuyoboziw’ishyaka FDU Inkingi mu mugi wa Kigali, NTAKIRUTIMANA Emmanuel na HITIMANA Samuel bose bakaba bari bafungiwe kwandikira minisitiri w’intebe ibaruwa imusaba kurenganura abanyeshuri n’abashoferi ku byemezo leta yabafatiye harimo guca imodoka za tagisi mini busi mu mihanda minini yo mu mugi wa Kigali ndetse no gukuraho
inguzanyo yo kwiga kaminuza n’amashuri makuru ya leta.
Ubwo yageraga kuri station ya polisi yahaswe ibibazo n’umugenzacyaha witwa CIP IYAKAREMYE Richard(DJPO GASABO) maze Bwana ICYITONDERWA amubwira ko azabazwa aruko ari kumwe n’umunyamategeko,ntibyatinze kuko umugenzacyaha yahise amubaza aho abandi bari ndetse anongeraho ko ashaka na Bwana BAKUNZIBAKE Alexis Visi perezida wa mbere w’ishyaka
ry’Imberakuri ndetse na Madame IRAKOZE Jenny Flora umubitsi w’ishyaka FDU Inkingi maze bakisobanura kubyaha bikurikira aribyo icyaha cyo kwigaragambya ndetse no kwiyitirira umutwe wa politike mugihe wahagaritswe.
Igitangaje nuko yasabwe kwisobanura kubyaha yisobanuyeho ubwo yabazwaga n'uyu mugenzacyaha aribyo kwigaragambya binyuranyije n'amategeko no kwiyitirira umutwe wa politiki mu gihe wahagaritswe bikaba ibyaha bihanwa n'ingingo za 685 na 686 mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ibyo byaha babyisobanuyeho mu bugenzacyaha,mubushinjacyaha, baregerwa urukiko barekurwa ari abere kuwa 26 Nzeri 2013. Twakibutsa ko ingingo ya 6 yo mu gitabo cy'amategeko ahana ivugako ntawe uhanirwa icyaha kabiri.
Kuba ubugenzacyaha bwafashe umwanzuro wo gutumiza abari barafunzwe maze urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rukabagira abere tariki ya 26 Nzeri 2013 ku byaha baregwaga ubu bukaba bunashaka kubigarura bunongeraho Bwana BAKUNZIBAKE Alexi na IRAKOZE Jenny Flora aho kugirango
ubushinjacyaha niba butaranyuzwe bujurire,ahubwo hakitabazwa ubugenzacyaha kandi nta kindi cyaha gishya cyakozwe nyuma yo kurekurwa ntabwo amashyaka PS Imberakurina FDU Inkingi abishira amakenga,arasanga hari undi mugambi ubyihishe inyuma cyane ko bamwe mu bayozi harimo nuwari wandikiwe aho kugirango agire icyo asubiza ku bibazo yari yagejejweho nk’umuyobozi ahubwo yatangaje ko ngo abamwandikiye atari abanyeshuri,ngo ahubwo ngo ni abarwarwanya leta ariko yirengagiza ko kuba mu ishyaka rinenga ubutegetsi buriho bitakubuza kuba umunyeshuri, umushoferi cyangwa umunyarwanda ufite uburenganzira bwo gusaba no guharanira ko abarengana barenganurwa.
Kuba nanone ubugenzacyaha bwararemye ikindi cyaha cyo kwiyitirira umutwe wa politiki wahagaritswe ibi birashimangira ko nta wundi mugambi ubutegetsi buriho bufite utari uguhanagura burundu ishyaka PS Imberakuri cyane cyane ko ubugenzacyaha bwo buvuga ko ryahagaritswe.
Ibi kandi birakomeza gushimangira ko nta rubuga rw’ubwisanzure amashyaka anenga leta ya Kigali ateze kubona kuko ukurikije ibihano biteganwa n’ingingo zavuzwe haruguru ntawe utakwemeza ko leta ya Kigali ishaka gukora uko ishoboye kose harimo no kubahimbira ibyaha maze abari mu mashyaka atavugarumwe nayo bose ikabamarira mu magereza.
Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi akomeje kunenga bidasubirwaho iyi myitwarire igayitse ya leta ya Kigali,bityo agasaba ko kureka abanyarwanda bakisanzura kandi ubutegetsi buriho bwibuke guha abanyarwanda uburenganzira biri munyungu zabwo.
Ntagushidikanya inkundura ya demukarasi twiyemeje izasiga igezweho kuko itara ryayo ryarangije kwaka ntawarizimya ngo bishoboke!
Bikorewe i Kigali kuwa 23 Ukwakira 2013
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa mbere
P S Imberakuri
Tel:0788814906