Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

JMV NDAGIJIMANA : Kwiyama prezida Paul Kagame no gusaba numero ya dossier na matolewo y'urubanza urwo arirwo rwose rwaba runyanditseho mu Rwanda.

Ibaruwa ifunguye Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana yandikiye Jenerali Paul Kagame prezida wa Republika y’u Rwanda.
Bikorewe i Paris mu Bufransa, taliki ya 01 Gicurasi 2023

IBARUWA IFUNGUYE NGEJEJE KURI JENERALI PAUL KAGAME, PREZIDA WA REPUBLIKA Y'U RWANDA, VILLAGE URUGWIRO, KIGALI, RWANDA

paulkagame@gov.rw

 

Kopi igejejwe kuri Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Ministiri w’Ubucamanza/Attorney General info@minijust.gov.rw, no kuri Bwana Jean Damascène Bizimana Ministiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, info@minubumwe.gov.rw 

 

Impamvu : Kwiyama prezida Paul Kagame no gusaba numero ya dossier na matolewo y'urubanza urwo arirwo rwose rwaba runyanditseho mu Rwanda.

 

Bwana Jenerali Prezida Kagame,

Mbandikiye mbamenyesha ibikurikira :

Maze kubona ko kw’itariki ya 2 Mata 2023, mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35, wandeze ibyaha naba narakoze igihe nari ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,

Maze kubona kandi ko atari ubwa mbere uvuga ayo magambo asa no kujajwa kandi bidakwiriye umutegetsi wo mu rwego urimo, none ugeze n’aho uvuga ko wicuza kandi uterwa isoni no kuba waravutse uri umunyarwanda, bivuga ko mu by’ukuri wifuza kwisubirira muri Uganda,

Bubaye ubwa kenshi wowe Prezida Paul Kagame untaramana imbere y'abarwanashyaka ba FPR, mu nama z'abategetsi b’igihugu cyangwa imbere y’urubyiruko rw'Intore, ugamije kunsebya, kuntoteza mu ruhame, no kunyangisha abanyarwanda wita IBIFOBAGANE wagaragaje ko udakunda na busa,

Maze kubona ko igihe cyose umvugiye mu ruhame, abidishyi n’abacuraguzi bawe nka minisitiri Jean Damascène Bizimana ushinzwe ingirwabumwe mu Rwanda babisamira hejuru bakanyanjama mu gisa n’ikinamico rigayitse, bigasubirwamo kandi n’ibinyamakuru bya FPR-Inkotanyi,

Maze kubitekerezaho mbifashijwemo n’abanyamategeko babishinzwe, nasanze ngomba kukwiyama kubera ubutumwa bw'iterabwoba wowe Jenerali Paul Kagame prezida wa Republika ubwawe n'abicanyi b'ingoma ya FPR uyobora kuva muri 1994, kubera amagambo y’iterabwoba n’ihohotera mudasiba kungezaho mukoresheje itangazamakuru n’uburyo bwa diplomasi ya bucece mu gihugu ntuyemo, kugeza naho mwamenyesheje ko ndi hafi kwicwa cyangwa gushimutwa,

Nsanga iryo totezwa n'iterabwoba bibangamiye umutekano wanjye ku giti cyanjye n'umuryango wanjye. Niyo mpamvu nabigejeje ku butegetsi bushinzwe umutekano mu gihugu cy'Ubufransa cyampaye ubuhungiro n’ubwenegihugu.

Nkuko ubizi, Bwana jenerali Paul Kagame, utigijije nkana, ibirego wowe n’abavugizi bawe mugerageza kungerekaho nta shingiro bifite na busa.

Mpereye ku mategeko y’ubutabera ndengeramuntu mu Rwanda no kw’isi hose,

Kugira ngo abanyarwanda n'abandi bose wagiye urogesha icyo kinyoma bamenye bidakuka aho ukuri guherereye,

Kubera ko amategeko n’amahame mpuzamahanga ateganya ko umuntu wese akomeza kuba umwere igihe cyose inkiko zitaramuhamya icyaha,

Kubera ko nizeye ko no mu Rwanda rwa FPR-Inkotanyi uyoborana igitugu rwemera iryo hame mpuzamahanga kandi ko nawe ubwawe nka prezida w’u Rwanda wemera amategeko agenga u Rwanda, cyane cyane amahame ubuhanabyaha bushingiyeho,

Kubera kandi ko ndashobora kwihanganira ko wowe nk’umukuru w’igihugu ukomeza kumpohotera wishingikirije ubudahangarwa (immunité) ukesha ubutegetsi wihaye ku ngufu,

Koko rero ntibikwiye ko nka prezida wa Republika uhaguruka ukantaranga mu ruhame, ukangerekaho icyaha ntakoze udafitiye gihamya. Ubusanzwe ibyo byitwa kujajwa uretse ko bitoroshye kwemera ko jenerali uyobora u Rwanda yajajwa mu ruhame, imbere y’umufasha we n’abandi babyeyi biyubashye, imbere y’abana n’urubyiruko nyarwanda. Kugeza naho wagiye kuntaranga imbere y'abakuru b'ibihugu by'Afrika mu mujyi wa Abuja, Nigeria, basigara bibaza aho Ndagijimana ahuriye n’inama y’abakuru b’Afrika. Ushobora kuba ubikora wacakiwe utabizi, ariko akarenze umunwa karushya ihamagara.

Reka mfate umwanya wo kumenyesha Abanyarwanda basoma iyi nyandiko ifunguye ko guhera mu Ukwakira 1994 nasabye kenshi ko Leta yangezaho icyo kirego mudasiba kungerekaho, nkaburana nkarengera inyungu zanjye hakurikijwe amategeko. Byaje kugera aho umwe mu ba minisitiri navuganye nabo ansubiza ko icyo Kagame agamije ari ukunshyiraho igitutu, kuntera ubwoba no kuncecekesha kugira ngo ndakomeza gukiritika ingoma ya FPR-Inkotanyi no kuvuga uruhari wowe Jenerali Paul Kagame wagize muri jenoside yakorewe abatutsi, ndetse na jenoside ingabo z’Inkotanyi wayoboraga zakoreye abahutu mu Rwanda guhera mu Ukwakira 1990 kugeza aya magingo, no muri Zaïre/RDC guhera mu Ukwakira 1996.

Jenerali-prezida Paul Kagame,

Uzi neza ko ntacyo utakoze kugira ngo ngaruke mu butegetsi, ugera naho washatse kungura ukoresheje kunshukisha akayabo k'amafranga akubye kabiri ayo undega, nkagusubiza ko ndashobora kugambanira UKURI. Ibi byose kandi bizwi n'abashinzwe umutekano wanjye mu gihugu kincumbikiye, kuko babihagazeho kandi babifitiye ibimenyetso by’amafoto n’amajwi. Urabizi kuko abo wantumyeho barimo Brigadiye jenerali Patrick Karuretwa akiri captain na nyakwigendera ministiri Aloysia Inyumba wambuye ubuzima kugira ngo atazamena amabanga menshi yari abitse, bagomba kuba baraguhaye raporo y’igisubizo nabahaye.

Kubera izo mpamvu zose mvuze muri iyi barwa, kugira ngo utuvane mu rujijo, kugira ngo menye neza imvo n’imvano y’iryo sebanya n’itotezwa rigamije kuntera ubwoba kugira ngo mpagarike ibikorwa byo guharanira demokrasi, ubutabera n’uburenganzira bureshya ku banyarwanda bose, kurwanya ivanguramoko ryamunze ingoma uyobora, no kuvugira abarengana n’abicwa n’ingoma uyobora, mu Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi, cyane cyane muri Republika ya Demokrasi ya Congo,

Kugira ngo abanyamategeko bashinzwe kundengera mu bucamanza bamenye neza aho bahera, kugira ngo tuve mu tugambo tudakwiriye umutegetsi wo mu rwego rwa prezida wa republika, kugira ngo ubujajwa tuburekere injajwa,

Reka nkwisabire ikintu cyoroshye : ndagusaba nkomeje kungezaho numero ya dosiye y'ikirego n’urubanza rwaba rwaraciwe kuri icyo cyaha-mpimbano, umunsi rwaba rwaraciriweho, urukiko rwaba rwararuciye, matolewo yuzuye y’urwo rubanza, n’amazina y’abacamanza baba bararuciye.

Ufite ubushobozi bwose bwo kubisaba minisitiri w’ubucamanza na Prokireri wa Republika.

Ndibutsa ko abandi mufite ibyaha murega, byaba iby’ubwicanyi cyangwa gusahura umutungo wa Leta/FPR-Inkotanyi, baba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, bararezwe bariregura cyangwa bacirwa urubanza badahari. Ntibyumvikana ko njyewe ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana mumyambura uburenganzira bwo kwiregura nkaho mushaka kunkingira ikibaba. Urwo rukundo mwaba mumfitiye sindukeneye na busa.

Uretse itekinika mwagiye mukoresha mu guhimba amadosiye muri Gacaca, mucira imanza za jenoside abantu bitabye Imana intambara yo muri 1990 itaranatangira mugamije gusa kwambura imiryango yabo imitungo yabo, urabizi neza ko nta cyaha nigeze ndegwa mu Rwanda nkuko abashinzwe ubucamanzi mu Rwanda babimbwiye kenshi ariko bakirinda kubinyandikira. Barushe ubutwari.

Niba kandi utabishoboye, ngusabye kumpa amahoro, ugaceceka ntukomeze kundota mu ruhame, ngusabye guhagarika kunshyiraho iterabwoba ugamije kunceshekesha.

Uzi neza ko utazabishobora. Keretse nukoresha Killing machine yawe ikanyambura ubuzima ikoresheje amarozi nkuko wabigerageje kenshi, ukoresheje amasasu cyangwa kunshimuta nkuko abakozi bawe badasiba kuntumaho. Niyo wabigeraho kandi ntibizahanagura UKURI maze imyaka 29 ntangaza mu bitabo nandika cyangwa mu biganiro mbwirwaruhame, mfatanyije n’abasangirangendo ba demokrasi duhuje urugamba rwo gutsinsimura ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi ubereye mukuru.

Ubuhamya ntanga n’ibikorwa nkora nibyo bikubuza gusinzira, bigatuma mumbona hose, mukaba mwarageze n’aho mwohereza umwe mu banyamakuru bakorera FPR-Inkotanyi badutse kuri YouTube kujya gukora reportage yo kunshakisha mw’ishyamba rya Nyungwe, igiti ku kindi, bukamukeraho. Amashusho ya videwo yakoze arabigaragaza.

Ku rundi ruhande Bwana Jean Damascène Bizimana Minubumwe nawe yageze aho avuga ko aho agiye hose mba mutunze itoroshi na za drônes, ko yagiye gusura ikibanza yanyitiriye cyaba kiri i Cyangugu ngahita ntelefona mwiyama akiri iruhande rw’ikibanza. Birasekeje nyamara ariko birababaje kubona Leta ifite ingabo zisaga ibihumbi 100 itinya umuturage w’umukambwe nkanjye.

Koko rero, UKURI NI INKWAYA IRUSHA INKOTA GUKEBA.

Jenerali Paul Kagame, Prezida wa Republika y'u Rwanda,

Mu gihe ntegereje igisubizo cyawe kingezaho numero z’iyo dossier y’urukiko naba nararezwemo, ndetse na matolewo y’urubanza, nkwifurije kuva ku ngeso yo guhimba, kubeshya no kubeshyera, kwibasira, kwica, kurigisa no gufunga nta mpamvu abavugakuri n’impirimbanyi za demokrasi n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri rusange, n’ubw’abanyarwanda by’umwihariko, u Rwanda rukarangwa n’umutekano utekaniye bose, mbese ugahindura imvugo ukoresha nyamara idakwiriye prezida w’igihugu. Bityo ubujajwa, ivangura, ubwicanyi n’ubwikanyize byokamye ingoma uyobora bigasezererwa BURUNDU.

Imana y’i Rwanda ibigufashemo wowe n’umuryango wawe, kandi ikomeze ihe Abanyarwanda imbaraga, ubushishozi n'ubwitange bwo gukomeza inzira yo kwigobotora ingoyi y'abakomeza kuyobya no kuroha igihugu cyacu cyamunzwe n’umuco w’ikinyoma n’ubugome ingoma ya FPR yubakiyeho.

Mboneyeho gusaba abanjye bose, abavandimwe n’inshuti zanjye zose kudahangayikishwa n’iri totezwa-terabwoba nkorerwa n’ingoma ya Kagame kuko aricyo giciro cyo kuvuga ukuri. Mbemereye kuzabaha ibisobanuro byimbitse mu biganiro mbwirwaruhame nzabagezaho mu minsi iri imbere.

Bikorewe I Paris mu Bufaransa

Taliki ya 01 Gicurasi 2023

Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana

Wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga muri Nyakanga 1994

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article