Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Urwego Nyunguranabitekerezo nyarwanda ruhuza imiryango ya politike n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda Bridges Builders-RBB) ruratabariza kandi rurashinganisha GILBERT SHYAKA umaze iminsi yarazimiye nyuma yaho inzego z’umutekano zishimutiye umugore we.

Fichier PDF y'itangazo rya RBB ritabariza SHYAKA GILBERT

ITANGAZO

Gutabariza no gushinganisha SHYAKA Gilbert

Taliki ya 28 Kanama 2021

Urwego Nyunguranabitekerezo nyarwanda ruhuza imiryango ya politike n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda Bridges Builders-RBB) ruratabariza kandi rurashinganisha GILBERT SHYAKA umaze iminsi yarazimiye nyuma yaho inzego z’umutekano zishimutiye umugore we.

Ku cyumweru, tariki ya 22 Kanama 2021, abantu biyitaga abashinzwe umutekano bahagaritse SHYAKA Gilbert n’umugore we Antoinette Dushimirimana mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru mu Rwanda. Ahagana saa 12:54 pm (isaha ya Kigali) SHYAKA n’umugore we bari mu nzira bajya gusura umwe mu bagize umuryango wabo. Hanyuma mu muhanda bahuye n’abashinzwe umutekano, basabye Shyaka n’umugore we kwerekana indangamuntu zabo. SHYAKA yarayerekanye, umugore we araibura kuko yari yayibagiriwe mu rugo.

Mu gihe umugore wa SHYAKA yari akigerageza guhamagara mwene wabo ngo amuzanire indangamuntu ye, abashinzwe umutekano batangiye guhohotera SHYAKA. Abonye ko bishobora kumutesha ubuzima, ahita ahunga.

Nyuma yaho, SHYAKA yagerageje kuvugana n’umugore we, uyu nt’amwitabe, akabona ubutumwa bugufi (sms). Mu ijoro ryo kuri uwo munsi ku ya 22, 2021, abapolisi bo kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu Karere ka Gicumbi bagiye kwa SHYAKA Gilbert, bakikiza inzu ye ijoro ryose, mu gitondo binjira mu nzu ye maze bashyira igitutu gikomeye ku bana ngo bababwire aho papa wabo aherereye. Abana bagize ubwoba bwinshi, bananirwa kubwira abapolisi aho SHYAKA ari.

Mu gihe dusohora iri tangazo, abana ba Shyaka ntibaramenya ibintu polisi yakuye mu nzu, uretse terefone igendanwa ya mushiki wa SHYAKA wari waje kurarana n'abana muri iryo joro. Kugeza ubu umugore we aracyafashwe bugwate n’abapolisi ahantu hatazwi. Kuva yaburirwa irengero, SHYAKA Gilbert nta makuru yemewe yatanzwe n'abayobozi b'u Rwanda ku iherezo rye. Turahangayitse kandi duhangayikishijwe cyane nuko ubuzima bwe buri mu kaga.

Urwego Nyunguranabitekerezo - Rwanda Bridges Builders-RBB rwemeza ko iterabwoba ubutegetsi bw'u Rwanda bukorera Bwana SHYAKA Gilbert n'umuryango we rifitanye isano ahanini n'ibaruwa SHYAKA yandikiye perezida w'u Rwanda Paul Kagame ku ya 24 Mata 2021, aho yasabaga iperereza ku bagize umuryango we barimo se wishwe mu 1994 n'abasirikare ba FPR-Inkotanyi. Ibyo bibazo yanabishyize ahagaragara ku muyoboro wa YouTube witwa Ijwi ry'Imfubyi, aho aha ijambo imfubyi, abapfakazi ndetse n’abahohotewe n’ubugizi bwa nabi bw’umutwe w’igihugu cy’u Rwanda (FPR-Inkotanyi) kuva batera u Rwanda mu 1990.

Dushingiwe ku mpungenge zavuzwe haruguru,

Twibukije kandi ibindi bikorwa bibisha bikomeje gukorerwa urubyiruko nyarwanda nko gushimuta Innocent Bahati, Joseph Harerimana, Diogene Rukundo Gakwandi, Françoise Murekatete, Boniface Twagirimana, Illuminée Iragena, n’abandi benshi tutavuze, abo bose bakaba baraburiwe irengero, na Anselme Mutuyimana wishwe n’igipolisi umurambo we ukajugunywa mw’ishyamba, tutibagiwe abafungiye akamama na Kizito Mihigo wahotowe na polisi muri kasho nyuma yo kumukorera iyicwarubozo ndengakamere,

Urwego Nyunguranabitekerezo nyarwanda ruhuza imiryango ya politike n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda Bridges Builders-RBB) rusabye abategetsi b'u Rwanda :

  • Guhishurira Abanyarwanda ndetse n'umuryango mpuzamahanga ibyihishe inyuma y’ibura cyangwa iyicwa rya SHYAKA Gilbert, Innocent Bahati, Joseph Harerimana, Diogene Rukundo Gakwandi, Francoise Murekatete, Boniface Twagirimana, Illuminée Iragena, Anselme Mutuyimana, n’abandi bose baburirwa irengero cyangwa bicwa hato na hato n’inzego zitwa ko zishinzwe umutekano
  • Kurekura Antoinette Dushimirimana, umufasha wa SHYAKA kuko ari umwere kandi abana be bakaba bakeneye kubona umubyeyi wabo.
  • Guhagarika itoteza ry’Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko itotezwa ry’urubyiruko rw’impirimbanyi ziharanira ukwishyira ukizana, ubutabera kuri bose, ubwigenge mu bitekerezo no mu bikorwa bigamije kugeza u Rwanda kuri demokarasi isesuye.

 

Contact : rwandabridgebuilders@gmail.com

Abashyizeho umukono:

    1. Action citoyenne pour la Paix, Suisse ;
    2. Association des rescapés du génocide des réfugiés rwandais au Congo (Ex-ZaïreRDC) ARGR-Intabaza, Nederland ;
    3. Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda (CLIIR), Belgique ;
    4. Comité pour l'Unité, la Paix et la Réconciliation au Rwanda (CUPR), France ;
    5. Congrès rwandais du Canada (CRC), Canada ;
    6. Convention Nationale Républicaine (CNR-Intwari), Suisse ;
    7. Comité de Suivi de la Problématique des Réfugiés Rwandais (CSPR), Suisse ;
    8. COVIGLA, Collectif des victimes des crimes de masse commis dans la region des grands lacs africains, France ;
    9. Forces Démocratiques Unifiées-Inkingi, UK ;
    10. Fondation Ibukabose-Rengerabose, Mémoire et Justice pour tous, France ;
    11. Global Campaign for Rwandans’ Human Rights (UK)
    12. Global Voice of Rwandan Refugees (GVRR), South Africa ;
    13. Groupe d'initiative France-Rwanda, France ;
    14. Inganzo Gakondo, Russie ;
    15. Initiative du Peuple pour l'Alliance Démocratique (IPAD-Umuhuza), USA ;
    16. Initiative Humanitaire pour la région des grands lacs (IHRGL), Belgique ;
    17. Initiative HUMURA, Belgique;
    18. Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique ISCID asbl, Belgique ;
    19. JAMBO asbl, Belgique ;
    20. Liberté d'Expression Culture et Paix, LECP Info, USA ;
    21. Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès, MRP, Belgique ;
    22. Observatoire des Droits de l'Homme au Rwanda (ODHR), France ;
    23. Organization for Peace, Justice and Development in Rwanda and Great Lakes Region (OPJDR), USA;
    24. PS Imberakuri, Belgique;
    25. Rassemblement des Jeunes pour l'Avenir du Rwanda (RAJAR ASBL), Africa.
    26. Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l'Homme au Rwanda (RIPRODHOR), France ;
    27. Rights and Justice for All (RJA), South Africa
    28. Rwanda National Congress - RNC, USA ;
    29. Rwanda National Forum (RNF), USA ;
    30. Rwandan Alliance for the National Pact (RANP-Abaryankuna), Africa.
    31. Rwandan American Youth Association, USA;
    32. Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice (RDTJ), South Africa ;
    33. Rwandiske Forum in Norway (RFN), FORUM RWANDAIS DE NORVEGE (RFN);
    34. United Freedom Fighters (UFF-INDANGAMIRWA), France;
    35. PDR Ihumure, Belgique
    36. Rwanda Revolution Movement (RRM), South Africa
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article