Burundi: Perezida Ndayishimiye na Madamu bifatanyije n’ abaturage kwizihiza umunsi mukuru w’ umuganura
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Kanama 2021, Umukuru w’ igihugu cy’ u Burundi Perezida Ndayishimiye Evariste n’ umufasha we , Angeline Ndayubaha bifatanyije n’ abaturage ba Komine Giheta uyu mukuru w’ igihugu avukamo mu Ntara ya Gitega , mu kwizihiza umunsi mukuru w’ umuganura.
Amafato yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga Perezida Evariste n’ umufasha we , Angeline Ndayubaha, bari gusangira n’ abaturage batuye muri yo Komini Giheta ibyo kurya bya gakondo mu rwego rwo kubaganuza.
Uyu mukuru w’ igihugu cy’ u Burundi Perezida Evaritse ubwo yagezaga ijambo ku baturage ba Komine Giheta yavuze ko umuganura ari umwanya mwiza wo kwicara hamwe , bakaganira muri rusange ku buzima bwa Komine yabo ndetse no ku hazaza habo
Uyu munsi mukuru uzwi w’ amakomini mu Burundi wizihizwa ku wa 07 Nyakanga buri mwaka.