Nimuhaguruke Nimuhagarare Mudamange
Uyu muvugo ugamije gushyigikira urugamba rwa Idamange. Twifuzaga kuwugeza ku bantu benshi bishoboka
Nimuhaguruke Nimuhagarare Mudamange
Muzihanukire muzahinde muhindire inkuba zihanuke
Zizaragarika amababa yazo azabarara abaye amababi
Muyakusanye mukungute ubumara bwayo buzayonga
Ibyo murabizi akamaro kabwo ni ako kumara abantu
Nimubukamate mubwirenze maze burengane n’irirenze
Uko bugenda burembera mwebwe muzaza Mudamanga;
Mulilinde kurya karungu uwo yarunguye ntatinda kurungulirwa
Mu kwata inzasaya ngo uyitamire nayo igutamika ikirungulira
Cyibamo intimba itimbya mu nda ikazayuzuzamo agahinda
Umujinya ujunditse ako gahinda ntimuwuhinde uhinda amahano
Uzaterwa Ikibimutera ugicemo ibice byicemo uduce twice rya co
Dore iyi ntambwe mwayiteye nta gitero ni ukugenda Mudamanga;
Umuco wacu ucucitsemo ico n’uduco twaryo ducura inkumbi
Watashye mu ngoma uba karande uraharanda urarambanya
Mu bikomangoma biri ku ngoma uri ku ngoma aba umukemba
Upfa gukwekwaho ko wacumuye icumu lityaye akaligucumita
Simvuze intambara aho intwari igesa ibinyita igaca ibihanga
Umuco nk’uyu nimuwubambe nuko muguruke Mudamanga;
Munigajambo yanigirije bya bihombo umenya bigiye guhomboka
Anigana abandi ijambo ubundi akajambura akaba inyaryenge
Afite uruganda rucura ubwenge ndetse ngo yitwa Umucurabwenge
Vuga nkuvungure njye nzi ubwnge kuko njyewe nteza ubwega
Kuko mwe mwuzulije ubumuntu mumwegere mumuhe Akantu
Azaruvaruka asa n‘umuntu mwebwe muguruke Mudamanga;
Mwikire mwuhagire uru Rwanda kuko rwanduye rugikubita
Inkaba irutebambo ni inyanja itavogerwa igahora ivubura
Mukenye intambara maze intanage zibure intaho zitondagire
Intango yayo nimuyisese isandare ibe umuyonga w’inyongobera
Abana bavuka amazina yabo nabe Mahoromeza ndetse na Muntu
Dore mugiye kurya ubunnyano Umuzirantambara adamanga ;
Ruhurambuga mukenga ahuruye muzamwereke inkongoro
Nkongwa imumara abitse munda nihumurirwa azahahamuka
Aziyanga yange intambara iyo yateje ayiturukire ayituke iteka
Nguko rero kuva imuzingo ya mazinga yose yose akazingurwa
Sekuzika azababwira abo yazitse uko yabazliritse aho yabazitse
Ukuri kuzerura Kuyashinyike mwe Muyakanure Mudamanga ;
Ngaha rero ahabatera gusakara no gusakabaka mwiyasira
Dore mwamuje ku nkiko mwahatashye murarukikije mwabambye
Murarebana mureburana hasi no hejuru kwa Sekibi badagazwe
Muvuze impanda impande zose u Rwanda rwose rwirangire
Uru rwanaga rwubure u Rwanda urwimo rwarwo rwitwe KUBAHO
Hakaba haje ya Mpakanizi ngo NTUZICE ari yo mutera Mudamanga ;
Abazirakwica ubu mwahuruye muhutera iya Gasabo k’Abakurambere
Mu nzira nziza aho imbere yanyu murokera UKURI kukirasa gusukiranya
Kurabahumbika mu gituza ngo mugusangire na Rubanda ni rwo rubanda
Umukoro wanyu ni ukubandwa mubandanya Ukuri kwanyu ni ko kabando
Muzira kwica, kwica UMUNTU, mwirabilire ahubwo mwice Ikibimutera
Intwaro mutwara ni NTUZICE izabaha mwese KUDAMANGA nk’IDAMANGE.
Evariste Nsabimana
Envoyé par Theogene Mugenzi (tmugenzi@yahoo.fr) à partir du formulaire www.france-rwanda.info/contact