Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Nshingane Idamange Yvona (Jean Claude Nkubito).
Nshingane Idamange Yvona (Jean Claude Nkubito).

Tureke kuzura abazimu babi : Idamange ntiyazimuye ntiyanapfobeje, duhe agaciro ibibazo yibaza aho kumwibazaho

Kuva ku itariki ya 02/02/2021 ku mbuga nkoranyambaga haracicikana amajwi n'amashusho by'uwitwa Idamange Yvona ugaragaza ibibazo byinshi yibaza kuri guma mu rugo. Bamwe aho kumva ibyo avuga baratinda ku isura ye kugira ngo bamuhe ubwoko bifuza ko ibyo atangaza byakomokamo. Ibi ni ukuzura abazimu babi, ni na cyo kinteye kugira icyo mbivugaho mbere ya byose. Abazimu babi mvuga ni abashakisha ivanguramoko muri buri kintu, bagashaka kwemeza ko umuntu agaragaza ibyishimo cyangwa akababaro bitewe n'ubwoko abarizwamo. Icyo bibagirwa, ni uko hari abantu bamaze kurenga urwo rwego bagahitamo kuvugira abantu aho kuvugira ubwoko, bagatabara abantu aho gutabara ubwoko. 

Umuntu wa mbere wikomye Idamange aho kuvuguruza ibyo yatangaje turaziranye. Nkunze kwirinda gutunga agatoki kuko nubaha umuntu uko ari. Gusa uwatangiye kumutoteza mu ba mbere birambabaza cyane kuko muzi agira ubushishozi mu gihe twabanye mu mwuga w'itangazamakuru kugeza muri 2000. Ubu ibyo akora mu nyandiko ze birambabaza ariko nkizera ko azagera igihe akikubita agashyi kuko umuntu wese ashobora kwikosora mu gihe akiriho. Gusa ibyo akora ubu si byiza, birasenya ntibyubaka kandi na we ubwe biramwonona n'ubwo ngo nta wusaza atiyononeye. Icyakora igihe cyari kigeze ngo abamuri hafi n'abamushimagiza bamubwire ko buriya buryo bwo gutera umurundi aho gutera umupira bugenda burushaho gutesha igihugu agaciro. Ni koko kandi kenshi ibyo atangaza byitiranwa n'amatangazo ya leta cyangwa irivuze umwami.  

Nshingane Idamange Yvona

Idamange Yvona ni ishusho y'abanyarwanda benshi bafite ibyo bibaza baburiye ibisubizo muri iki gihe. Abanyarwanda bafite ubukene kubera iyi guma mu rugo, ku buryo kuvuga ko ubukene buhari bitagombye kuba guca inka amabere. Ibisobanuro bitangwa kuri Covid 19 si mu Rwanda honyine bigaragaramo urujijo kandi kubishidikanyaho si uguca inka amabere. Kunenga ko ba Mukerarugendo bemerewe kugenda abaturage basanzwe banakeneye gusohoka ngo bakore bo batabyemerewe si amahano. Kugaragaza impungenge ku itangira ry'amashuri ni ubupfura si ubupfayongo.

Kugaragaza ko zitukwamo nkuru kandi ko ubuyobozi bw'Igihugu bukwiye guhumuriza abaturage si ukugoma ahubwo ni ukuburana uburenganzira bw'abanyarwanda. 
Nasabaga abantu kutihutira kwikoma umuntu, nkanasaba abantu kutirengagiza ibyo Idamange yavuze kuko yabivuganye ikinyabupfura cyinshi ku buryo ari uwo gutegwa amatwi. Kwihutira kumurega gupfobya génocide si wo muti, ahubwo guhora tubona gupfobya génocide muri buri jambo ni ko kuyipfobya cyane. Birakwiye ko iki kintu gicika burundu, génocide ni icyago cyo kwirinda, ntishobora kuba igisubizo ku mpungenge abantu bafite. Niba Idamange wayirokotse atishimiye uburyo kuyibuka bikorwa ni uburenganzira bwe, ni uwo kwegerwa si uwo gutera ubwoba kuko ibyo yabonye byarabumumaze.  

Numvise ko Police yatumije Idamange ku musi w'ejo. Birakwiye ko aho kumuhohotera nk'uko bijya bibaho, ahubwo uyu waba umwanya wo kumuhumuririza hamwe n'abandi banyarwanda benshi bafite impungenge kandi zifite ishingiro.
Abanyarwanda dukeneye kubana kivandimwe, dukeneye gukundana, dukeneye kandi guhumurizanya aho guhungetana. 
Imana irinde u Rwanda n'abanyarwanda.

Jean Claude NKUBITO
04/02/2021

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article