Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

ITANGAZO RISOZA INAMA YA GATATU Y’IMIRYANGO ITEGAMIYE KURI LETA N’AMASHYAKA YA POLITIKI NYARWANDA BIKORERA HIRYA NO HINO KU ISI YATERANYE KU MATARIKI YA 19 NA 20 UKUBOZA 2020

Email: rwandabridgebuilders@gmail.com

Inama rusange y’urwego nyunguranabitekerezo ruhuje amashyaka ya politiki n’imiryango ya sosiyeti sivile nyarwanda bikorera hirya no hino ku isi yateranye ku matariki ya 19 na 20 ukuboza 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu ngingo z’ingenzi iyo nama yibanzeho ni ukureba aho imirimo y’amatsinda igeze. Ayo matsinda yashyizweho muri Kanama uyu mwaka, akaba afite inshingano zo kwiga uburyo bwose bwatuma abanyarwanda basenya inkuta zibatanya hagati yabo, uhereye ku banyapoliki ubwabo, ikigamijwe ari ukubaka u Rwanda rubereye buri munyarwanda.

Nyuma y’iyo nama yamaze iminsi ibiri mu bwisanzure, mu bworoherane no mu bushake bwo guharanira icyatuma abanyarwanda bava ku ngoyi y’igitugu gishingiye ku bwicanyi, iterabwoba, gukenesha rubanda, kubasenyera, kudindiza uburezi no guhungeta abaturage mu buryo bwose bushoboka, Urwego nyunguranabitekerezo rw’amashyaka ya politiki n’imiryango ya sosiyete sivile nyarwanda rwishimiye kugeza ku banyarwanda bose n’incuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

1) Urwego Nyunguranabitekerezo rwishimiye ko nyuma y’inama iheruka, hari imiryango mishya ikomeje kurugana ngo nayo itange inkunga mu rugamba rwo kubaka ejo hazaza heza mu gihugu cyacu, ndetse hakaba hari n’indi iteganya kuzarugana mu minsi ya vuba.

2) Urwego rwishimiye uburyo imirimo y’amatsinda anyuranye irimo kugenda neza. Raporo zatanzwe zirerekana ko abanyarwanda bari mu bihugu binyuranye byo ku isi bahagurukiye kwiga ibibazo by’ingutu bikomereye igihugu cyacu kandi bakiga uburyo babishakira umuti. Twakwibutsa ko ayo matsinda urwego nyunguranabitekerezo rwashyizeho ari icumi akaba ateye ku buryo bukurikira :

a) Itsinda ry’isesengura n’igenamigambi ;

b) Itsinda ry’ububanyi n’amahanga;

c) Itsinda ry’imyitwarire mbonerabupfura;

d) Itsinda ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubutabera;

e) Itsinda ry’umutekano

f) Itsinda ry’urubyiruko;

g) Itsinda ry’inararibonye;

h) Itsinda ry’itangazamakuru;

i) Itsinda ry’ubunyamabanga;

J) Itsinda ry’icungamutungo

Urwego Nyunguranabitekerezo rwasabye ayo matsinda yose gucunguza uburyo umwete hagamijwe gukuraho iriya ngoma y’igitugu imaze imyaka irenga 26 icura abanyarwanda bufuni na buhoro.

3) Rushingiye kuri raporo yatanzwe n’itsinda rishinzwe imyitwarire mbonerabupfura, Urwego Nyunguranabitekerezo rurasaba abaharanira impinduka mu Rwanda bose gushyira imbere indangagaciro zirimo ubwubahane, ubworoherane, kuvugisha ukuri, kumva akababaro k’undi, kubabarira no gushyira imbere inyungu rusange. Ku bijyanye no guharanira ukuri hibukijwe ko ikinyoma ariyo nkingi FPR yubakiyeho akaba ari nayo turufu ikoresha. Birakwiye ko abarwanya igitugu cya FPR batagwa mu mutego wo gukoresha ikinyoma bayobya abaturage kandi ahubwo bagombaga kubafasha kurwanya politiki ishingiye ku kinyoma.

4) Urwego Nyunguranabitekerezo kandi rwasuzumye raporo y’intumwa zari zahawe ubutumwa bwo kuganira n’ishyaka Ishema nyuma y’uko iryo shyaka ryanditse rivuga ko ribaye rihagaritse imikoranire n’urwo rwego. Abari mu nama basanze ko kuba ishyaka Ishema ryarafashe umwanzuro wo guhagarika imikoranire n’urwo rwego biri mu buryo busanzwe bwa demokarasi aho abantu bahuje imyumvire bashobora kwiyemeza guhuza imbaraga, iyo myumvire yaba idahuje bagatandukana bitababujije gukomeza kubahana no guharanira inyungu rusange mu nzira buri wese ahisemo. Urwego Nyunguranabitekerezo rukaba ruboneyeho kumenyesha ishyaka Ishema ko rwubaha amahitamo yaryo kandi ko amarembo y’urwego afunguye.

5) Urwego Nyunguranabitekerezo rwishimiye icyemezo cya Nyirubutungane Papa Fransisko wa mbere kizamura Musenyeri Antoni Kambanda, Arkepiskopi wa Kigali ku mwanya wa Karidinali, bityo akaba abaye umunyarwanda wa mbere ugeze kuri iyo ntera kuva Kiliziya gatolika yashingwa mu Rwanda. Kuba Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda yaraciye mu nzira zitoroshye zijyanye n’amateka yaranze igihugu cyacu akaba yitegereza uburyo umuryango nyarwanda ukomeje kurangwa n’umwiryane ndetse n’amacakubiri biratanga icyizere cy’uko umwanya ukomeye yahawe azawukoresha mu guharanira ubwiyunge nyabwo bw’abanyarwanda ndetse n’itahuka ry’impunzi zakwiriye isi yose zihunga igitugu n’itotezwa bikorwa n’ubutegetsi bwa FPR.

6) Urwego Nyunguranabitekerezo rwagaragaje impungenge zikomeye rwatewe n’icyemezo leta ya FPR iherutse gufata ibinyujije kuri komisiyo y’u Rwanda ishinzwe itangazamakuru (RMC) bwo gushyiraho amananiza ku banyarwanda barimo kwitabira ku bwinshi urubuga nkoranyambaga rwa YouTube, muri ayo mananiza hakaba harimo ingingo ivuga ko gukoresha urwo rubuga bisaba kuba warize cyangwa warahuguwe mu itangazamakuru kandi ukaba ugomba kuriha umusoro w’amafaranga 50,000 FRW. U Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku isi gifashe icyemezo nk’icyo bikaba bigaragaza nta shiti ko ari ugushaka kuburizamo ubwisanzure bw’abaturage bakoreshaga ruriya rubuga. Tuributsa ko urubuga rwa YouTube atari urwa leta y’u Rwanda. Bikaba bitumvikana ukuntu abanyarwanda bari imbere mu gihugu bacibwa umusoro wo kurukoresha mu gihe ahandi hose ku isi gukoresha YouTube ari ubuntu ku muntu wese ukoresha internet.

7) Urwego Nyunguranabitekerezo rwongeye kwibutsa abanyarwanda n’amahanga yose ko Paul Rusesabagina uzwiho ibikorwa by’ubutwari bishingiye ku kuba yaratabaye abantu basaga 1200 bari mu kaga mu gihe cya genocide yo muri 1994 ubu afungiye mu Rwanda nyuma y’uko leta ya Kagame imushimutiye i Dubai muri leta z’unze ubumwe z’abarabu mu mpera z’ukwezi kwa munani uyu mwaka. Icyo gikorwa cy’ishimuta ni iterabwoba rihanwa n’amategeko mpuzamahanga. Bikaba bitumvikana ukuntu Paul Rusesabagina yakomeza gufungwa no kujyanwa mu nkiko kandi bigaragara ko yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko. Bityo Urwego Ngunguranabitekerezo rusabye leta y’urwanda kumurekura nta yandi mananiza.

8) Urwego Nyunguranabitekerezo rwamaganye rwivuye inyuma akarengane gakabije n’ibikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa abaturage bo muri Kangondo basenyerwa bagaturumbuzwa mu byabo batabanje guhabwa ingurane ikwiye kandi yumvikanyweho nk’uko biteganywa n’amategeko, guhohotera abagore babafata ku ngufu bikozwe n’inzego z’umutekano za leta. Ruboneyeho kwibutsa leta y’u Rwanda ko ikwiriye gucyemura iki kibazo vuba na bwangu, abaturage bakareka kuba impunzi mu gihugu cyabo. Rurasaba kandi amahanga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gukurikiranira hafi ako karengane no gushyira igitutu kuri leta y’u Rwanda kugira ngo bace ako karengane.

9) Urwego Nyunguranabitekerezo rw’amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe ya sosiyete sivile rwishimiye kwifuriza abanyarwanda bose n’incuti z’u Rwanda Noheli Nziza n’Umwaka mushya mushya muhire wa 2021.

 

Abashyizeho umukono:

 

1. Action citoyenne pour la Paix

2. Amahoro-PC

3. Association des rescapés du génocide des réfugiés rwandais au Congo (Ex-Zaïre-RDC) ARGR-Intabaza

4. Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda (CLIIR)

5. Comité pour l'Unité, la Paix et la Réconciliation au Rwanda (CUPR)

6. Congrès rwandais du Canada (CRC)

7. Convention Nationale Républicaine (CNR-Intwari)

8. Comité de Suivi de la Problématique des Réfugiés Rwandais (CSPR)

9. COVIGLA, Collectif des victimes des crimes de masse commis dans la region des grands lacs africains

10. Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI

11. FDU-Inkingi

12. Fondation Ibukabose-Rengerabose, Mémoire et Justice pour tous

13. Global Voice of Rwandan Refugees (GVRR)

14. Groupe d'initiative France-Rwanda

15. Inganzo Gakondo

16. Initiative du Peuple pour l'Alliance Démocratique (IPAD-Umuhuza)

17. Initiative Humanitaire pour la région des grands lacs (IHRGL)

18. Initiative HUMURA

19. Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique ISCID asbl

20. JAMBO asbl

21. Liberté d'Expression Culture et Paix, LECP Info

22. Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès, MRP

23. Norway Sub Sahara Africa development organization (NSADO)

24. Observatoire des Droits de l'Homme au Rwanda (ODHR)

25. Organization for Peace, Justice and Development in Rwanda and Great Lakes Region (OPJDR)

26. PS Imberakuri

27. Rassemblement des Jeunes pour l'Avenir du Rwanda (RAJAR ASBL)

28. Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l'Homme au Rwanda (RIPRODHOR)

29. RNC-Ihuriro

30. Rwanda National Forum (RNF)

31. Rwandan Alliance for the National Pact (RANP-Abaryankuna)

32. Rwandan American Youth Association

33. Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice (RDTJ)

34. Rwandiska föreningen för mänskliga rättigheter (RFMR)

35. Rwandiske Forum i Oslo, FORUM RWANDAIS D’OSLO (RFO), Norvège

36. United Freedom Fighters (UFF-INDANGAMIRWA)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article