Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Itangazo risoza inama idasanzwe y’Urwego Nyunguranabitekerezo ruhuriwemo n’imiryango itegamiye kuri Leta n’amashyaka ya politiki nyarwanda bikorera hirya no hino ku isi yateranye igitaraganya tariki ya 6 Nzeri 2020.

ITANGAZO

Inama idasanzwe y’Urwego Nyunguranabitekerezo ruhuriwemo n’imiryango itegamiye kuri Leta n’amashyaka ya politiki nyarwanda bikorera hirya no hino ku isi yateranye igitaraganya hakoreshejwe ikoranabuhanga ku cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2020 ifite ku murongo w’ibyigwa ingingo ebyiri zikurikira:

  • Gusuzumira hamwe ishimutwa rya Bwana Paul Rusesabagina, ndetse no
  • Gusuzumira hamwe ingaruka mbi za politi ya “guma mu rugo” n’umukwabu muri Kigali.

Imaze gusuzuma ku buryo bwimbitse izi ngingo zombi, INAMA:

  1. Yamaganye muri rusange ishimutwa, kimwe n’ibindi bikorwa by’ iterabwoba n’ubwicanyi leta ya FPR Inkotanyi ikomeje gukorera Abanyarwanda haba imbere mu gihugu cyangwa ibasanze mu bihugu basabyemo ubuhungiro cyangwa ibyo banyuramo bari mu ngendo zinyuranye hirya no hino ku isi. Irasaba umuryango mpuzamahanga  kureka kurebera, ahubwo ugafata iya mbere mukubyamaganira  kure kandi ugafatira  u Rwanda ingamba zikomeye zo kubikumira no kubihagarika burundu.
  2. Yamaganye by’umwihariko ishimutwa riherutse gukorerwa Bwana Paul Rusesabagina, umuyobozi w’ishyaka PDR-Ihumure ribarizwa mu mpuzamashyaka MRCD, ubwo yari mu ruzinduko I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe Z’abarabu akajyanwa bunyago mu Rwanda. Ibi ubwabyo akaba ari igikorwa cy’iterebwoba nyambukiranyamipaka kije cyiyongera ku bindi byinshi byagiye bikorwa na Leta ya FPR- Inkotanyi hirya no hino ku isi.
  3. Yashimye ibihugu, imiryango n’abantu ku giti cyabo bamaganye rugikubita ishimutwa rya Paul Rusesabagina, inashishikariza buri wese gukomeza kwotsa igitutu Leta y’u Rwanda ikamurekura nta mananiza, aho kwibeshya cyangwa gusaba ko ahabwa ingirwabutabera. Ibi bigakorwa mu rwego rwo kurwanya iterabwoba n’ubushimusi ndengamipaka.
  4. Yasanze ko gufungira Paul Rusesabagina muri Station ya Polisi izwi ho kuba ariho abantu nka ba Dr Gasakure biciwe babeshyerwa ko barimo kurwanya inzego z’umutekano n’aho Kizito Mihigo bakavuga ko yimanikishije amashuka, ari nk’iyicarubozo  n’iterabwoba ry’ubundi bwoko bimukorerwa.
  5. Yibukije ko Paul Rusesabagina ari umwe mu banyarwanda bagize ubutwari bukomeye mu mahano yagwiriye u Rwanda mu w’1994 ubwo yahishaga abatutsi n’abahutu bahigwaga bagera ku bantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines yarabereye umuyobozi. Ubutwari bwa Paul Rusesabagina bwamenyekanye ku isi yose kubera film yitwa Hotel Rwanda, ndetse iyo film ikaba yarahesheje Paul Rusesabagina ibihembo byinshi birimo n’icyo yashyikirijwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Georges W. Bush, mu mwaka wa 2005. Amaze guhunga igihugu kubera impamvu z’umutekano we, Paul Rusesabagina ntiyahwemye kwamagana ubwicanyi, iterabwoba n’akarengane by’ubwoko bwose byakorerwaga abaturage yasize imbere mu gihugu.
  6. Yibukije byinshi mu bikorwa by’ iterabwoba byagiye bikorwa bikaba aribyo byimakaje umuco wo kudahana utuma leta ya FPR-Inkotanyi yarihinduye indakoreka mu karere ndetse no ku isi. Muri ibyo bikorwa hibukijwe, ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana w’u Rwanda na mugenzi we Cyprien Ntaryamira w’u Burundi yabaye imbarutso ya Genocide ya 1994, ibikorwa bibi byinshi bituma Abanyarwanda batinyagambura, bamwe bakicwa, bakanyerezwa, bagafungirwa ubusa, bagasenyerwa amazu nta ngurane, abandi bakarandurirwa imyaka, bakicishwa inzara, iyicwa n’ishimutwa ry’Abanyarwanda mu mahanga ya hafi n’aya kure, ubwicanyi ndengakamere bakorewe kandi bakomeje gukorerwa ku butaka bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’ibindi byinshi.
  7. Yamaganye amagambo akakaye akomeje kuvugwa n’abayobozi b’u Rwanda uhereye kuli Perezida Paul Kagame  n’abafasha be bahafi, bikaba bigaragaza ko umugambi w’iterabwoba rikozwe na leta y’u Rwanda rizakomeza niba nta gikozwe.
  8. Yasanze kuva uyu mwaka watangira, igihugu cy’u Rwanda kitarahwemye kwinjira mu icuraburindi, ari na ko Abanyarwanda bajujubywa bakabuzwa epfo na ruguru n’inzego zinyuranye z’igihugu, bamwe bicwa, abandi baburirwa irengero cyangwa bagafungirwa akamama;
  9. Yamaganye byimazeyo ibyemezo bibi bihutiweho kandi birushaho kuzahaza umuturarwanda bifatwa na Leta ya FPR-Inkotanyi ibyita ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Yasanze ko mu gihe hirya no hino ku isi Leta zifata ingamba zo gufasha abaturage guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bukomeje gukataza mu bikorwa by’iterabwoba n’urugomo bukorera abenegihugu n’abanyamahanga, ubu bukaba bwarashyizeho umukwabu nk’uw’igihugu kiri mu bihe by’intambara; ibi bigakorwa hitwajwe gukumira icyorezo cya COVID-19 nyamara ahubwo ari uburyo bwo kwimakaza umuco wo guhohotera abaturage, kubahoza ku nkeke no kubavutsa uburenganzira bw’ibanze. Muri ibyo harimo: imikwabu nk’iyo mu bihe by’intambara, amande y’umurengera, kuraza abantu muri za sitade, kubafunga n’ibindi.
  10. Yongeye kwibutsa ko ingamba zifatwa na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 zitita kubibazo bikomeye biremereye abaturage ahubwo ugasanga bishyigikira inyungu z’agatsiko ka FPR-Inkotanyi gakomeza kwikubira umutungo w’igihugu harimo n’imfashanyo zose ziva mu mahanga. Ikimenyetso simusiga kigaragaza ko imfashanyo itagera kubayicyeneye akaba ari inkunga y’udupfukamunwa 34.000 Ambasade y’u Budage i Kgali iherutse kugenera abatishoboye kandi Leta y’u Rwanda imaze gukusanya imfashanyo yo guhangana na Covid ibarirwa muri za miliyoni z’amadolari.
  11. Yongeye gusaba ikomeje umuryango mpuzamahanga muri rusange, by’umwihariko abaterankunga b’u Rwanda n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu kurushaho gufasha abanyarwanda mu bikorwa bigamije kwigobotora ingoma y’igitugu ya FPR ibangamiye umutekano mu karere no ku isi. Kubera izo mpamvu Irasaba ko FPR yashyirwa kurutonde rw’imiryango y’iterabwoba kandi igafatirwa ingamba zihamye kugirango ubwo bugizi bwa nabi bucike burundu.
  12. Irasaba Abanyarwanda kudacibwa  intege n’ibikorwa by’urugomo leta ya FPR ikomeje gukorera abaturage, ari nako isesagura umutungo mu bikorwa byo  guhiga  abenegihugu aho gushyira ingufu mu mishinga izana iterambere rirambye nko mu burezi, ubuhinzi-bworozi, ubuvuzi n’ibindi. Iremeza ko ibikorwa nk’iby’inyeshyamba bikomeje kuranga leta ya FPR byerekana ko inaniwe, ikaba igomba gusimburwa n’indi ihumuliza bose kandi ishyira imbere ubwumvikane nyabwo mu baturarwanda. Bityo ikaba ihamagarira Abanyarwanda bose guhuza imbaraga  hakaboneka vuba impinduka ikenewe na benshi.

Abashyizeho umukono

1. Action citoyenne pour la Paix

3. Amahoro-PC,

4. Association des rescapés du génocide des réfugiés rwandais au Congo (Ex-Zaïre-RDC) ARGR-Intabaza,

5. Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda (CLIIR),

6. Comité pour l'Unité, la Paix et la Réconciliation au Rwanda (CUPR),

7. Congrès rwandais du Canada (CRC),

8. Convention Nationale Républicaine (CNR-Intwari),

9. Comité de Suivi de la Problématique des Réfugiés Rwandais (CSPR)

10. COVIGLA, Collectif des victimes des crimes de masse commis dans la region des grands lacs africains

11. Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI,

12. Fdu-Inkingi,

13. Fondation Ibukabose-Rengerabose, Mémoire et Justice pour tous,

15. Global Voice of Rwandan Refugees (GVRR),

16. Groupe d'initiative France-Rwanda

17. Inganzo Gakondo,

18. Initiative du Peuple pour l'Alliance Démocratique (IPAD),

19. Initiative HUMURA,

20. Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique ISCID asbl,

21. Ishema Party,

22. JAMBO asbl,

23. Liberté d'Expression Culture et Paix, LECP Info,

24. Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès, MRP,

25. MRCD-Ubumwe

26. Norway Sub Sahara Africa development organization (NSADO),

27. Observatoire des Droits de l'Homme au Rwanda (ODHR),

28. Organization for Peace, Justice and Development in Rwanda and Great Lakes Region (OPJDR),

29. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-IMANZI),

30. PSI-Imberakuri,

31. Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l'Homme au Rwanda (RIPRODHOR),

32. RNC-Ihuriro,

33. Rwanda National Forum (RNF),

34. Rwandan Alliance for the National Pact (RANP-Abaryankuna),

35. Rwandan American Youth Association,

36. Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice (RDTJ),

37. Rwandiska föreningen för mänskliga rättigheter (RFMR),

38. Rwandiske Forum i Oslo, FORUM RWANDAIS D’OSLO (RFO), Norvège,

39. United Freedom Fighters (UFF-INDANGAMIRWA).

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article