FONDATION IBUKABOSE-RENGERABOSE IRIZIHIZA ISABUKURU Y'AMAVUKO Y'INTWALI NYAKWIGENDERA KIZITO MIHIGO.
ITANGAZO RYA FONDATION IBUKABOSE-RENGERABOSE RYO KUYA 25 NYAKANYA 2020 KU ISABUKURU Y’IMYAKA 39 INTWALI KIZITO MIHIGO YAGOMBYE KUBA AGIZE N’IMYAKA 10 FONDATION KIZITO MIHIGO POUR LA PAIX (KMP) IMAZE ISHINZWE.
Inyandiko ya Bwana Emery Nshimiyimana
Umunyamabanga Mukuru wa Fondation Ibukabose-Rengerabose
Mu gihe Isi yose yitegura kwibuka Intwali nyakwigendera Kizito Mihigo watuvuyemo yishwe kuya 17 Gashayantare 2020, ubu kur’iyi tariki ya 25 Nyakanga 2020 akaba yagombye kuba agize imyaka 39, no mu gihe hizihizwa imyaka icumi Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), imaze Kizito Mihigo ayishinze,
Fondation Ibukabose-Rengerabose, kuri iyi sabukuru ye, twongeye gufata mu mugongo umuryango we w’amavuko tubihanganisha rwose kubw’iyo Ntwali y’amahoro, urukundo, ukwishyira ukizana mu bitekerezo, ukwicisha bugufi no guharanira ko buri wese yareshya n’undi wo musingi w’Ubumwe n’Ubwiyunge nyakuri yifuje mu buzima bwe yabayeho hano ku isi akaza kubuvutswa n’inyangabirama zitihanganira ko ubwo bumwe n’ubwiyunge nyakuri bwagerwaho. Twagira ngo tubibutse ko Kizito Mihigo yari umucikacumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho abicanyi b’interahamwe bamwiciye abavandimwe na se Umubyara, ikibabaje nuko abo biyise ko baje kubohora u Rwanda no kurokora Abatutsi aribo bagiye kubamarira ku icumu uruhongohongo, kubera ko abo bacancuro bikoma uwari wese uvuze ubumwe n’ubwiyunge nyakuri bw’Abanyarwanda kubera ko kandi amahano yagwiririye u Rwanda n’abanyarwanda aribo mu by’ukuri ba nyirabayazanya ubwo Paul Kagame woretse u Rwanda akaba agiye kurumanurira ku icumu nomu rwobo rwa bayanga , akaba igikoresho cyaba maptsibihugu, akora ibishoboka byose akikiza uwari wese wamukoma mu nkokora avuga ko hari n’abandi bababaye hejuru y’Abatutsi yatanzeho ibitambo kugira ngo agere ku butegetsi nkuko ubu byagaragajwe n’amaperereza menshi , n’ubuhamya bwinshi butandukanye.
Kizito Mihigo umurage yadusigiye ntituzawutezukaho kuko Amahoro, Urukundo n’Ubumwe n’Ubwiyunge nyakuri yatwigishije nibyo byonyine bizomora ibikomere bya benshi mu bana b’u Rwanda ndetse bigatanga n’ihumure i Rwanda n’agahenge ku mahoro arambye ubu yabaye ingume mu karere u Rwanda rurimo bitewe niyo nyangabirama hamwe nabafatanya cyaha be.
Kizito Mihigo tuzahora tumwibukira ku bihangano bye yadusigiye bitazigera bisibangana mu mitima y’abanyarwanda, birimo ibihangano by’indirimbo ziririmba amahoro, urukundo, ubumwe n’ubwiyunge nyakuri
Kizito Mihigo yadusigiye Fondation ye Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), Fondation Ibukabose-Rengerabose irasaba abamukunda bose kuyitera inkunga mu buryo ubwo aribwo bwose kugirango Intwali Kizito, Intumwa yaje mubayo abayo ntibayimenya, inyigisho nziza yadusigiye iyo Fondation ikomeze izisigasire zirambe zikomeze zubake umuryango nyarwanda mu mahoro, mu rukundo no mu bumwe n’ubwiyunge, bidufashe gusenya inkuta zidutanya aho ziri hose twubaka ibiraro biduhuza
Kizito Mihigo kuri uyu munsi wisabukuru ye, tumusabe aho yicaye i buryo bwa Patiri ngo adusabire tubashe guhuzwa n’urukundo Kristu Yezu yadukunze nkuko nawe yamukunze akamukurikiza, urwo rukundo ruturange rutubere iteme rihuza imitima yabifuriza ineza u Rwanda n’Abanyarwanda tutitaye ku moko yatumunze.
Kizito Mihigo umaze kutuvamo uvukijwe ubuzima na Leta y’abicanyi, isi yose yarakuvuze kuva muri Amerika, Aziya, Uburayi n’Afurika , bose bahuriza ku nyigisho nziza watanze z’amahoro,urukundo n’Ubumwe n’ubwiyunge, nta numwe utaragarutse ku ndirimbo(Igisobanuro cy’urupfu )yabaye intandaro yuko guhigwa kwawe n’abanzi b’amahoro , abakozi ba Satani bageze nubwo bakwambura ubuzima bagakurikizaho ibinyoma ndengakamere ko wiyahuye , nta muyobozi numwe wo mu Rwanda wigeze agira icyo akuvugaho mu byiza byose wakoreye igihugu cyawe tutarondora aha, aba bagikomeje kurisha iturufu ya jenoside kandi arinabo bayigizemo uruhare, impfu za hato na hato zabarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’Abahutu batagira ingano bishwe na nubu bacyicwa , izo mpfu zose nizo zibakomanga ku mitima bakaba barabaye ba rukarabankaba bagikomeje kumywa amaraso y’inzirakarengane batitaye ku moko, upfa gusa kuba ubakomye mu nkokora wigisha izo ndangagaciro Intwali Kizito Mihigo yadusigiye bakakwirenza, iryo niryo turufu barisha ariko ubu risa naho rigiye kuba butuyu bitihise ikigarasha rigatsindwa aho icyo kinyoma ubu kirimo gikubitirwa ahakubuye , muri Ribara Uwariraye, Mpore, Abusamihigo, Ibukabose-Rengerabose n’abandi benshi bahagurukiye ku kirwanya amoko yose ashyize hamwe.
Kizito Mihigo twakunze, dukunda kandi tuzakunda ubuzira herezo, ntiduteze kuzakwibagirwa habe na hato, abibwira ko igishyito cy’urumuli wacanye kizazima baribeshya kuko ubu nibwo kigurumana kiboneshereza twe twese abari bakuzi n’abakumenye nyuma, isi yose n’u Rwanda byumwihariko, Ubumwe n’ubwiyunge nyakuri wigishije mu mpande zose z’u Rwanda, mu moko yose, humura ntituzagutenguha kubera ko turarimbanije tugera ikirenge mu cyawe. Aho wabaye hose wahasize umugani mwiza, mu mahanga Ububiligi n’ubufransa waririmbiraga buri wese utitaye ku nkomoko ye y’ubwoko, muri Afurika nuko, mu Rwanda wigishije kubana mu mahoro, mu mashuli hose mu gihugu wigishije indangagaciro z’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, ushyiraho amatsinda(Clubs) z’amahoro. Muri gereza nawe wabayemo uzira ayo mahoro, ubumwe n’ubwiyunge nyakuri wahasize ususurukije imitima y’abihebye ubigisha gukundana no kubabarirana nyakuri, ushyiraho amatsinda y’ibiganiro nyakuri ku byago byatugwiririye(Clubs de transformation des conflits) , bihindura benshi, ntawe uzibagirwa uruhare wagize mu ndirimbo y’ubahiriza igihugu, ubutegetsi buriho buguha ibihembo bitandukanye byuko kwitangira abandi ariko buhishe imigambi mibisha yo kukugira igikoresho cyabwo, ariko ibyo byari bihabanye kure n’umuhamagaro wawe, babonye ko wanze kuba igikoresho cya sekibi, bahitamo kukwivugana. Imana yakuduhaye yarakwishubije ariko udusigira umurage mwiza n’ibyo waduhishuriye tutari tuzi dusanga mu magambo yawe bwite wasize wanditse mu buryo bugoye aho bari baragushyize mu gihome , tukaba tubisanga mu gitabo cyawe wise « Rwanda , Guhobera Ubwiyunge kugira ngo mbeho mu mahoro hanyuma nzapfe nezerewe » ‘’ Rwanda, Embrasser La Réconciliation Pour Vivre en Paix et Mourir Heureux’’ ubwo abanzi b’amahoro, abayobozi gica n’abatambyi bakuru bari baguhagurukiye ngo utamena igicuba cy’ibinyoma, ubugome bw’urukozasoni bacundiramo mu itekinika ryabo ry’iturufu ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho Rusuferi mukuru yabatanzeho ibitambo bikaba bimwicaje ku ntebe yuzuye amaraso y’inzikarengane yamenetse icyo gihe na nubu akiyamena.
Kizito Mihigo warigendeye ariko tugutunze mu bubiko bw’imitima yacu, aho uri uganje Ijabiro ukomeze udusabire usabira n’u Rwanda. Ruhukira mu mahoro.
Kur’uyu munsi kandi, Fondation Ibukabose-Rengerabose, ntiyabura kwibutsa cyangwa ngo yirengangize ibiri kuba ku banyarwanda, Abanyarwandakazi n’inshuti zabo bibera iwacu mu rwa Gasabo, mur’ibyo twavuga ibi bikurikira :
Kuya 11/02/2020 Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umunyapolitiki Barafinda Sekikubo Fred utajya arya indimi iyo avuga cyangwa anenga ibitagenda neza by’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi, akimara gufatwa yahatiwe nurwo rwego ubu rubangamiye buri wese ugerageza kunenga ibitagenda rumuhatira kuvuguruza ibyo yavuze byose binenga ubutegetsi, Barafinda Sekikubo Fred yarabyanze, bityo bahita bafata umwanzuro wo kumujyana mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biri i Ndera. Icyemezo cyo kumushyira i Ndera cyari kigamije kumucecekesha no kumushinyagurira bamwica urubozo bamuha imiti y’abasazi , bamutera ibishinge byo ku mwica uruhongohongo, akimara gufungurwa yanenze cyane iyica rubozo yakorewe n’abaganga mfatanyabyaha bo mu bitaro by’i Ndera bafatanya na leta ya FPR Inkotanyi mu guhemukira Abanyarwanda kugeza ubwo bashatse kumuhindura umusazi , yatangaje iyo mikoranire mibi yabo baganga na Leta ubwo yavugaga ko yumvise bavuga ko bashaka kuzazana na Karasira Aimable , anenga uwo mugambi mubisha uje ukurikiye uburozi bwiswe utuzi twa Dani Munyuza , kurasa ku mamywa y’ihangu, akandoyi, songamani, n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi ndengakamere.
Ibukabose-Rengerabose yamaganye yivuye inyuma iri yica rubozo rikorerwa abanyarwanda muri rusange ariko cyane by’umwihariko Abanyepoliki n’abandi bose banenga ubutegetsi bubi bwa Leta ya FPR Inkotanyi
.Ibukabose-Rengerabose iremeza idashidikanya ko Barafinda Sekikubo Ferd yakorewe iyicarubozo ateragurwa inshinge kandi atarwaye, ko ikizamubaho cyose kizabazwe Let aya FPR Inkotanyi,
Muri urwo rwego na none turatabariza cyane Madame Victoire Ingabire wa DALFA Umurinzi, Maître Ntaganda Bernard Président fondateur wa PS Imberakuli RIB idahwema kubacuragiza, ibacura bufuni na buhoro muri rya yicarubozo ryayo rya hato na hato ibahamagaza ubutitsa ikanabahimbira ibyaha batakoze
Tuboneyeho kwamagana ibikorwa by’ubwicanyi n’ubushimusi bikorerwa Abayobozi n’abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe na letra ya FPR Inkotanti haba mu gihugu no hanze yacyo
Turasaba dushimitse ko kandi n’Abafunzwe bazira ibitekerezo byabo bya politiki ingero n’inyinshi aha twavugamo nka Dr Théoneste Niyitegeka, Déo Mushayidi n’abandi benshi tutarondoye, ndetse n’abafunzwe bazira umwuga wabo witangazamakuru rivugisha ukuri kinyamwuga nka Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan wa Ishema TV wafunzwe kuya 15 Mata 2020 azira inkuru ze zagaragazaga ibitagenda mu gihugu, gusenyera abaturage bo mu manegeka, ahitwa muri bannyahe,aho yerekanye uburyo inzego z’umutekano zihohotera abaturage zikasambanya ku ngufu abagore zimaze kwikiza abagabo babo, yavuze uburyo umurambo waKizito Mihigo wari ufite ibikomere mu maso bihabanye n’ikonyoma cya leta ko yiyahuye akaba ari nayo ntandaro nkuru yifungwa rye kuberako yari akoze kuri cya kinyoma Paul Kagame akunda kuvuga ko ari ukurenga umurongo utukuru
Abo bose rero, Fondation Ibukabose-rengerabose irabatabariza kandi igasaba ko barekurwa vuba na bwangu nta mananiza kuberako ari abere
Ibukabose-Rengerabose iramagana imigambi mibisha itegurirwa Karasira Aimable umwalimu wa Kaminuza, umuhanzi ndetse akaba nuwo twita Libre penseur,
Karasira Aimable bivugwa ko nawe bamwigera amajanja aho RIB imucuragiza imuhamagara ubutitsa, yaba azira iki ? nta kindi ureste ukutarya indimi mu busesengunzi bwe avuga ibigenda neza nibitagenda, akanabivuga akoresheje ubuhanzi bw’indirimbo n’amasesengura akora akoresheje Youtube mu kiganiro yise Ukuri mbona , yanenze cyane iyicwa rya hato na hato rikorerwa Abanyarwanda mu buryo budasobanutse by’umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane yabigaragaje mu rupfu rwa nyakwigendera Kizito Mihigo aha ari muri bake cyane batinyutse kujya kumuherekeza , nibutse ko Karasira Aimable nawe ari umucikacumu warokotse jenoside yakorewe Abatutsi,
Kubera kutarya indimi kwe mu kunenga ibitagenda, zimwe mu nkomamashyi zikaba zimwibasiye cyane zishaka kumucisha umutwe, aha twavuga ingirwamushakashatsi wiyitwa ku mbuga nkoranyambaga Peter Mahirwe ariko twese tukaba tuzi ko ari Tom Ndahiro umututsi wanga urunuka Abahutu ndetse akibasira n’abatutsi bahoze mu Rwanda mbere ya 1994 na Karasira Aimable arimo,
Indi Nkomamashyi ni Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Umuco Edouard Bamporiki urimbanije asabira Karasira ko yakwirukanwa ku kazi ngo ntakwiye kwigisha Abana b’abanyarwanda kubera impamvu zuko we yavuze ko atifuza kubyara. Kutabyara ni uburenganzira bwe ntabwo akwiye kubizira,
Twabibutsa ko uyu Bamporiki Edouard yigaragaje cyane muri gahunda kirimbuzi ya Ndi Umunyarwanda aho umwana w’umuhutu wese agomba kuvukana icyaha cy’inkomoko cyo gusaba imbabazi kubyo ngo, ababyeyi, abakurambere babo baba cyangwa bakoze mu iyicwa ry’ Abatutsi, twibutse ko icyaha ari gatozi ntawe ukwiye kuryozwa icyaha atakoze we bwite,
Yongeye kwigaragaza ubwo yashyiraga hanze nyina umubyara avuga amabanga bavuganye
Muranamwibuka mu gitabo cya Mutagatifu Kizito Mihito aho avuga ubuhemu bw’uyu mugabo, kugeza nubwo ahawe imfashanyo yari yaramugenewe muri Fondation ye ya KMP y’ubumwe n’ubwiyunge
Fondation Ibukabose-Rengerabose iramagana aba bose bahembera urwango mu muryango nyarwanda, cyane cyane abagambanira abandi bashaka kubacisha umutwe kubera ibitekerezo byabo binenga ibitagenda neza mu gihugu mu nzego zitandukanye, muri abo twavuga aba bakurikira :
. Edouard Bamporiki Umucinyankoro ugambiriye kwicisha no guhemuka
. Tom Ndahiro alias Peter Mahirwe umuhenzanguni wanga urunuka Abahutu n’umututsi wese unenga ibitagenda
. James Kabarebe Umusilikari mukuru w’ umuhezanguni,umwicanyi n’umubeshyi karundura ubeshya ku mamywa y’ihangu, uyu abiba urwangano mu bana b’u Rwanda cyane urubyiruko , urugero rwa hafi ni kuya 22/01/2020 aho yabwiraga urubyiruko rw’abacitse ku icumu ya jenoside yakorewe Abatutsi rwo muri AERG arwigisha ko rugomba kwanga, kurwanya no guhiga Abana b’abahutu aho bari hose ku isi ko ari abanzi , Ibukabose-Rengerabose yarabyamaganye inasaba ko yakurikiranwa mu nkiko , ariko ngo uwo urega niwe uregera , icyo gikoresho cya RPF aricyo RIB ntacyo cy’igeze kibikoraho, twongeye kubyamagana twamaganira kure na none andi magambo y’ububeshyi burengeje aho abeshya ko Ingabo z’u Rwanda zitishe impunzi z’abanyarwanda zari mu makambi y’impunzi mu cyahoze ari Zayire, ibi avuga ni ikinyoma cyamabeye ubusa kubera ko hari ubuhamya bwinshi bwabarokotse ubwo bwicanyi, ndetse naza raporo nyinshi zitandukanye zakorewe anketi zimbitse zibihamya, izwi cyane ni Raporo Mapping ivuga ko ubwo bwicanyi bwagombye kwitwa jenoside bwahitanye impunzi z’Abahutu bari murizo nkambi n’Abakongomani bagera kuri miliyono icumi bishwe nizo ngabo za FPR Inkotanyi,aha twamwibutsa ko na Sebuja Paul Kagame we atarya indimi ngo ajyeho abeshye kubera ko we yiyemerera ko bacyuye impunzi avuga ati : « Abo twacyuye twarabacyuye, abo turasa twarabarashe » Tuboneyeho no kwamagana umukuru w’igihugu Paul Kagame udahumuriza abo ayobora ahubwo mu mvugo ze hakabamo urwango, ubwicanyi, ubugome n’ubushotoranyi haba ku banyarwanda, ku baturanyi bacu ubu habe nuwakirazira u Rwanda rubaniye neza.
. Jean Damascene Bizimana Président wa CNLG ufite inyandiko, imvugo zitajyana u Rwanda aheza, ubuhezanguni bwe, ububeshyi, urwango nuguhaguruka maze buri wese akabyamagana kubera ko burimo bworeka U Rwanda n’Abanyarwanda, turamwibutsa ko bipfe bikuke azabibazwa n’amateka n’ubutabera,
. Jean Pierre Dusingizemungu mu byukuri yakagombye gushishikazwa no guharanira inyungu z’Abacikacumu, ariko Ibuka ayobora yayigize igikoresha cya leta aho ishinzwe guhungeta Abacikacumu bagerageje kuvuga ibitagenda, abicawa, abafungwa, ababurirwa irengero, abahezwa ishyanga n’ibindi. Ikindi twamagana diskuru ze rutwitsi aho aherutse kuvuga ko Abagizwe abere n’inkiko aho bari hose ku isi bagomba guhigwa bakabahungeta, bakabatesha umutwe, Ibukabose-Rengerabose iramwamaganye imwibutsa ko ukurenganya abanyarwanda muri rusange azabibazwa n’amateka, n’inkiko
. Ibukabose-Rengerabose yamaganye na none Uhagarariye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge Bihop Rucyahana John nuwo bakorana nka Secrétaire Exécutif wayo Fidèle Ndayisaba babeshya abanyarwanda ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho bakoresheje imibare y’ibinyoma muri rya tekinika ryabo ko bwagezweho ku kigero cya 98%, ariko bakivuguruza bavuga ko abana b’Abahutu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ku kigero kirenze 50%, aha bigaragara ko bwa bwoko bw’Abahutu bucyibasiwe kandi ko gahunda ya Ndumunyarwanda ari gahunda ndende muri programu ya Leta , Rucyahana John we aranabikabiriza aho yemeza ko Abahutu bapfuye bishwe na FPR Inkotanyi batishwe bazira ubwoko bwabo ahubwo ko bishwe bazira ibitekerezo byabo, biteye agahinda ku muyobozi wa Komisiyo yunga abanyarwanda abeshya ku mamywa y’ihangu kandi akabeshya ari n’Uwihayimana , bigaragara ko wa mwera uturutse ibukuru butya wakwiye hose, aho ubumuntu butakibaho iyo wahindutse igikoresho cy’ubutegetsi ,
Aha Ibukabose-Rengerabose iboneyeho kunenga Abihayimana bose mu matorero yose yo mu Rwanda adatinyuka guhaguruka ngo abashe kuvugira abarengana,
Ibukabose-Rengerabose iramagana na none Sénateur Emmanuel Havugimana nawe uvuga bimwe nk’ibya John Rucyahana aho avuga ko urubyiruko rw ‘Abacikacumu bagombye guhaguruka bagakumira umwanzi ngo uri mu Rwanda no ku marembo yarwo, aha ashaka kuvuga urundi rubyiruko ruri mu Rwanda no hanze yarwo , anavuga ko ku bushakashatsi bw’iyo ngirwa komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge ko 17% babajijwe abenshi ari urubyiruko ko ngo bifuza ko hakongera kuba Jenoside, buri wese aha yakwibaza iyo Jenoside yifuzwa nabo 17% yaba ari iy’abande Abahutu se, Abatutsi se? Nuwo kwamaganwa.Mu nshingano za Ibukabose-Rengerabose zijyanye no kwibukabose nta vangura(Mémoire commune sans discrimination),iramagana ibivugwa kubwicanyi bwabereye i Gitwe mu ntara y’amajyepfo aho ngo bashaka gutaburura imirambo yabishwe na FPR Inkotanyi b’Abahutu amagana n’amagana,nkuko bamwe mu bahoze mu gisirikari cya RPF babyivugira bakayitaburura bayita iy’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe Abatutsi, Fondation Ibukabose-Rengerabose iramagana kudaheshwa agaciro kwabo bavandimwe bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ibi byose bikajyana no kurenganya abakagombye kuba indakemwa mu mico no mu myifatire bagize ubutwari mu gushyira ubuzima bwabo mun kaga mur’icyo gihe mu kurokora Abavandimwe babo b’Abatutsi mu bihe byari bikomeye, ubu uwo barenganya ni uwigeze gushimwa na Perezida Kagame ubwe ariwe Urayeneze Gérard wakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri ako karere, tuboneyeho rwose kongera gusaba Leta y’u Rwanda imihango yo kwibuka itaha hakwibukwa bose nta vangura iryo ari ryose na bamwe bakorewe urugomo rutiswe jenoside bakicwa na FPR Inkotanyi ko bagira uburenganzira bungana n’abavandimwe babo b’Abatutsi bakibuka ababo nta pfunwe.
Turasaba ko Ubutabera bwa kwigenga bugaca imanza zitabera bityo inkubiri yabafunzwe bazira ibitekerezo cyangwa imyumvire yabo bo mu moko yose, mu nzego izo ari zose (iza gisivile, iza politiki, iza gisilikali, iza sosiyete sivili, iz’abihayimana, n’izindi zose) ko bahabwa ubutabera nyabwo mu rwego rwo kurengerabose (Justice pour Tous) inshingano Ibukabose-Rengerabose ikomeyeho.
Fondation IBUKABOSE-RENGERABOSE, kur’uyu munsi wisabukuru y’intwali Kizito Mihigo niya Fondation ye KMP, turabasa buri munyarwanda wese aho ari hose ku isi ko yakwitandukanya n’ikibi aho kiva hose, akarwanya irondakoko, ironda kerere, agashirika ubwoba akavuga ashize amanga mu guharanira Ukuri, Amahoro, Urukundo, n’Ubumwe n’ubwiyunge nyakuri wo murage w’Intwali Kizito Mihigo yadusigiye kugira ngo twese tuzabane mu Rwanda ruzira iheza iryo ariryo ryose kugira ngo tuvugire hamwe twese tuti :
« BAHO NANYE MBEHO », TWESE « TUV’ASA »
Vince Hervouët wo kuri Europe 1 yaravuze ati : ‘’Il a cru à la Paix (Kizito Mihigo yizeye Amahoro), Il l’a chanté (Kiziti Mihigo arayaririmba), ça l’a tué(Yaramwishe). Qu’il se soit suicidé, qu’il a été assassiné, le régime l’a tué. Yaba yariyahuye, yaba yarishwe, Ubutegetsi bwaramuhitanye."
Mugire Amahoro n’Imigisha by’Uwiteka
Umunyamabanga Mukuru wa Fondation Ibukabose-Rengerabose
Emery Nshimiyimana