Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Itangazo ryo kwamagana Umwicanyi Kabarebe James uroga Urubyiruko agahiga impunzi.
Itangazo ryo kwamagana Umwicanyi Kabarebe James uroga Urubyiruko agahiga impunzi.

Joseph MATATA, CLIIR

Banyarwanda namwe nshuti z'abanyarwanda.
Bayobozi b'amashyaka;
Bayobozi ba Société Civile 
Bayobozi b'Amadini, b'amatorero n'abimiryango yegamiye ku madini;

Ndabasaba kwamagana iyi ngengabitekerezo ya Jenoside ya général James KABAREBE yerekanye neza akaga abanyarwanda barimo. Kubona no kumva umujyanama wa Perezida 
Kagame arimo KUYOBYA urubyiruko ARUBIBAMO IRONDAKOKO, URWANGO n'amacakubiri kandi bihanwa n'amategeko Inkotanyi zishyiriyeho.

Yaba u Rwanda cyari igihugu kigendera ku mategeko, Kabarebe yagombye kuba yaragejejwe imbere y'ubutabera akimara KUROGA ruriya rubyiruko.

Ndabasaba mwese ku giti cyanyu guhagurukana uyu MUJYANAMA wa Perezida Kagame wahindutse UMUROZI w'URUBYIRUKO.
Harya bavuga ko Ijambo rya professeur Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya ariryo ryashishikarizaga abahutu gukora jenoside?

None se iri JAMBO rya KABAREBE ko rihamagarira URUBYIRUKO ruri mu Rwanda GUHIGA urundi RUBYIRUKO ruba mu mahanga ngo barutsembe cg BARUBUZE amahoro, bataretse n'ababyeyi babo barokotse AGAFUNI n'AMASASU y'inkotanyi zidahwema, kubafungisha no kubahigira hasi no hejuru?

Harya abanyamakuru nka ba KABONERO, Charles INGABIRE, GASASIRA, Jean Claude NKUBITO, JP. MUGABE, Deo MUSHAYIDI, Jason MUHAYIMANA, Didas GASANA, Tharcisse SEMANA, Bonaventure BIZUMUREMYI n'abandi batabarika bishwe, bagafungwa cg bagahunga, nabo bigishaga INGENGABITEREZO ya Jenoside? 

Abatavugarumwe na Leta (opposition) nabo harya ngo barashinjwa iyo ngengabitekerezo koko? Iri s'ishyano koko? Gilbert MWENEDATA, Diane RWIGARA, Frank HABINEZA, Victoire INGABIRE, Maître Ntaganda Bernard, Dr Theoneste Niyitegeka, twemere Kabarebe ababeshyere ngo bigisha Ingengabitekerezo ya jenoside koko?

Duhagurukire rimwe TWESE turwanye IKINYOMA k'ibihekane nk'icyi cyo KURYANISHA abanyarwanda aho bari hose.

Impunzi zatahukanye n'abahezanguni Tutsi nka ba Kabarebe nabo mbasabye KWITANDUKANYA n'iyi ngengabitekerezo y'URWANGO n'amacakubiri yigishwa URUBYIRUKO ngo rukingire ikibaba Leta y'igitugu (régime totalitaire). Iyo Leta itunzwe no KWICA, KWIBA, KUROGA, GUHONYORA uburenganzira bw'abaturage no KUBAMBURA imitungo yabo. Ikibazo s'abahutu cg abatutsi. Ishyano abanyarwanda bagushije n'ubutegetsi bugizwe n'abicanyi, abajura n'ababeshyi. Abambuzi n'amabandi bakoresha iterabwoba bagasenyera abaturage nta ngurane, bakarandura imyaka, bagafata bugwate umusaruro w'abahinzi babujijwe guhinga  ibibatunga. Abo bategetsi bitwara nk'amabandi nibo bicishije abacuruzi bakomeye babambura umutungo wabo. Ingero ni nyinshi duhereye ku bacuruza bakurikira: Josias Mwongereza, Pierre Claver Iyamuremye (SIRWA), Hitimana Mathias, Myasiro Mathias, Gervais Birekeraho, ... Rwigara, Rwabukamba, n'abandi benshi. Abajenosideri nka ba Kabarebe, bateguriye jenoside i Bugande yo gutsemba abanyarwanda bose bari mu gihugu muri 1994, barimo kwigaragaza BAROGA URUBYIRUKO arirwo RWANDA rwejo.

Ndasaba URUBYIRUKO rwo mu Rwanda no mu Ntore zikorera hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga KWIMA AMATWI umujenosideri James Kabarebe uryanisha abanyarwanda kumugaragaro.

Bikorewe i Buruseri kuwa kabiri tariki 21/01/2020.
MATATA Yozefu.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article