Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

MU RWANDA RWA KAGAME, "ABAVANGIWE N'AMATEKA" BIBAZWAHO BYINSHI. (MULTA TULI, i Kigali)
MU RWANDA RWA KAGAME, UGOMBA KUBA URI UMUHUTU, UMUTUTSI N'UMUTWA UTAVANZE KUGEZA KU GISEKURU CYA GATATU KU BABYEYI BOMBI. UKABA URI NDIYO BWANA !!!
 
Inyandiko tugejejweho na MULTA TULI
Umukunzi wa Ibukabose-Rengerabose, i Kigali.
 
"1. Nabanje kubifata  nk'inkuru zo guharabika FPR. Nakomeje kubyumvana inshuti hano mu Rwanda zirimo n'abayoboke ba FPR bayigiyemo mbere ya 1990.
Aba bayoboke kumenya ibyo mu nda y'ingoma biraborohera hano i Kigali n'ahandi hose  mu Rwanda.
2. Kuwa 17.10.2019, ubwo harahizwaga Abasenateri n'Umukuru w'Ingabo zirwanira mu kirere  nemeye ibyo nabwiwe byaje bisanga ibindi  narinzi nkurikije amasura n'imyitwarire ya bamwe nzi neza, imiryango yabo naho bakomoka.
3. Kujya guperereza kugeza ku gisekuru cya gatatu ni  ukuronda bitigeze bibaho mu Rwanda.
Abantu bavanze cyangwa bafunguye bashinjwa na FPR kumena amabanga uhereye ku bitwa Abatutsi hakurikijwe umuco wacu aho umwana atora ubwoko bwa Se.
4. Abatutsi  bazwiho ubuhezanguni bugera mu bushorishori bw'ijuru nibo bazanye iyi ngengabitekerezo itanditswe mu Itegeko-Shingiro n' andi mategeko yemewe mu Rwanda.
5. Umututsi niyo yaba atavanze arangwa no kubana, kuvugira no gusabana nandi moko afatwa nk'Abahutu n' Abatwa.
6. Umuhutu utavangiye, abo bita ingorofani za FPR, agomba kuba ari wa muhutu bene wabo badacira akari urutega. Ikindi akoreshwa nk'umutako wo kwereka abanyamahanga k'ubutegetsi busangiwe baba Abanyafurika n'abandi batazi imikorere y'abahezanguni ba FPR.
7. Uretse gukoreshwa mu myanya ya Leta kuva mu mirenge kugeza mu Rugwiro no mu bigo biyishamikiyeho, imyanya ifata ibyemezo ni iy'umutako ni iy'ubu bwoko bushya budashingiye ku umuco bushingiye ku buhezanguni bwa FPR.
8. FPR yabonye abanyarwanda benshi barahumutse none yaremye iyi gahunda. Ni abasore n'inkumi benshi bakundana ntibabane kubwo kurengera inyungu zabo. FPR  ubwayo niyo ibasaba, ikanabyigisha mu ibanga abo mu bwoko bw'Abatutsi kutivanga n'Abahutu cyangwa Abatwa.
9. Ibi bitaniye he na zimwe mu ngingo zanditswe  mu mategeko cumi  y'Abahutu yasohotse mu kinyamakuru Kanguka mbere ya 1994.
10. Ibi biranakoreshwa mu gutora abategeka za Diyasipora. Uyiyobora agomba kuba Umututsi utavanze, umwungirije akaba Umuhutu utavanze naho umunyamabanga Umututsi utavanze ahantu "Stratégique " kuri FPR mu mahanga.
11. Si ku busa Louise Mushikiwabo yavuze muri "Rwanda Day" i Bonn ati nta munyarwanda "moitié" ubaho yaba Umuhutu n'Umututsi. Tubireke mu ntara ya gatandatu twese turi abanyarwanda. Bigaragara kw'atabizi na mba. Ari Umututsikazi w'ingorofani ya FPR. Abantu benshi barijujuta mu matora ya Diyasipora henshi. Abatorwa bava i Kigali. Munyamabangakazi wa "Francophonie, uyu munsi umenye ukuri nutitonda umuriro uzakwotsa. Uko uzakwotsa simbizi.
12. Mwibuke Diane Rwigara yitwa Umuhutukazi n'ikinyamakuru Rushyashya mu 2017 mu nkundura y'amatora. Kuko atabaye Ndiyo Bwana y'abahezanguni ba FPR kumwita Umuhutukazi bumvaga byamuca intege.
13. Ni abantu bangana iki bishwe, bafungiwe ubusa, barozwe bazira kuba bazi amabanga ya FPR bavanze b'Abahutu cyangwa banze kuba Ndiyo Bwana. N'Abatutsi n'Abatwa nuko bihagaze.
14. Ubutegetsi iyo bugiye kwisenya butinya intambara y'ibitekerezo no gushyira imbere imishinga y'amajyambere. Nta ntambara iri mu Rwanda ku buryo FPR yatinya gufungura urubuga rwa Politiki igenzura igisirikari n'izindi nzego z'umutekano.
15. Ko FPR ari ishyaka rikomeye ryatinyira iki kwemera DALFA ya Victoire Ingabire Umuhoza na PSM-ITABAZA ya Diane Rwigara! Wongeyeho gushimuta PS IMBERAKURI y'umunyamategeko Bernard Ntaganda. Guhohotera abayoboke bayo mashyaka kugeza naho ibavutsa ubuzima.
16. Abazategeka u Rwanda nyuma ya FPR bakwiye gutekereza cyane uko hashyirwa imbere ububasha n' ubushobozi bwa buri muntu. Hakigwa neza uko hasangirwa Ibyiza by'igihugu hakurikijwe abashoboye."
 
MULTA TULI
Umukunzi wa Ibukabose-Rengerabose
I Kigali."
 
NB: Iyi nyandiko tuyisohoye uko yakabaye tutiriwe tuyikosora, hato tutayitesha agaciro-mvano yayo. Mutubabarire amakosa yaba arimo adaturutse ku bushake bwacu.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article