Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Umugaba w’Ingabo z'abicanyi ruharwa zirwanira mu kirere, Maj Gen. Bayingana Emmanuel

Umugaba w’Ingabo z'abicanyi ruharwa zirwanira mu kirere, Maj Gen. Bayingana Emmanuel

Ntabwo Inkotanyi zateye u Rwanda (Maj. Gen Bayingana).

https://www.youtube.com/watch?v=033Pk0S1U3w

TFR yasomye ibyanditswe kuri video ya jenerali majoro E. Bayingana yishongora ngo FPR-Inkotanyi ntiyateye u Rwanda. Dore bimwe mu  byanditswe muri commentaires. Kubitangaza si ukubishyigikira ahubwo ni ukugira ngo abatarabisomye babitekerezeho, bibaze igitera abayobozi b'u Rwanda rw'ubu gufobya amateka y'igihugu bahinduye urubagiro.

___________________________________

Julie Mushimiyimana : Mwagize ubwitange bukomeye natwe abo mwakuye mu bihuru turabashimira mwarakoze

Jabo Conrad : Afande Bahingana ni umunyabwenge pe. Umuco n’ubunyarwanda bimutemba mu maraso. Kandi koko burya kuba ingabo ni ku mutima najye ndi ingabo.

David Karemera : Facebook

Virgile M. : Excellent

Ezze Ndayishimiye : Mukomere inkotanyi zacu imana ubahe imigisha

Mutesi esther : Mwarakoze mwarakoze... Sinzi uko navuga uko nkunda igihugu cyanjye... Mbura ubusobanura... Ubunyarwanda mwarabudutoje mukuba intore no kutwigisha kirazira... Kirazira kwanga umunyarwanda mugenzi wawe... Ark ubuvivi bwacu buzaba mugihugu kiryoshye kuko natwe abana banyu twatangiye gusarura ku mbuto mwabibye...

Isaac kalimbwami : Maj.Gen.Bayingana, mwarakoze chane kuba intwari.Icho twabizeza nuko, (TUZA ZIRIKANA UBWITAGE NU BUTWARI BYANYU) R.I.P Maj. Gen. Rwigema, Prime Minister. Uwirigiye Agatha, Lt.Col.Kayitare, Maj.Bunyenyezi, Maj. Dr. Bayingana, Bitamazire, Byaruhanga, Mucyo, nizindi twari zatabarutse.... (Imana Ibahe Uburuhuko budashira).

Niyiduha Edouard : Uri sehene koko nu bundi kuva kera ihene ziragora nizo kuribwa brochette gusa.

Emmanuel J : Mwarakoze kwitanga mukarengera igihugu cyane.

Niyiduha Edouard : Sehene tuyobewe ko 99,99 mwaturuka byi ngabo zariho icyogihe mwaturuka gisenyi na ruhengeri

Shérif Mpozembizi : Aho wanyuze urwana Hari imigozi yariboshye u Rwanda Wabonye ? Hari uwakubwiye ko yayibonye ? Nta mwiryane uba kurugamba ? Rwigema, bazina wawe,abaturutse i burundi bakubise agafuni Kubera ishyari? Cyokoze Arusha byo iyo babikora nta milioni yari gupha. No mugihugu twarishimye chez lando habaye boîte yo kubyina twishimira accord de paix. M 7 kagame kayonga Jacques nziza Nibo bayishe bahanura falcon 50 . Bica na président w'uburundi none buzobamesa.

Ndayambaje Jean : inkotanyi cyane IMANA izihe umungisha kuko nabana burwanda baribatashye iwabo

Aziza Z : Ndasaba kumenya ngo uyu ni Bayingana uhe ntimwatubwiye ko yapfuye? Mwa uze ko Fred, Bunyenyezi, na Bayingana ko bapfuye

Ruhanga : Haaaa ntimwateye u Rwanda mwateye abanyarwanda murabica guhera Byumba kugeza mu mashyamba babahunga. Wowe Bayingana wibuke umwana Sheja n'abapadiri wishe i Gakurazo...agubwo uraryama ugasinzira n'ukuntu wishe uruhinja....basi juge ceceka.

Murenzi Robert : Urakoze cyaneee Afande. Usobanuye neza amateka. Kandi Imana ikomeze ikurinde kuko uri infura cyane Kandi uri umuhanga. Abanyarwanda dukwiye guca amacakubiri. Twese dufatanyirize hamwe mukubaka uRwanda.

Ninia Rutek  : Affande ahubwo izonduru barazituvugirije ngo ngizo inyenzi ariko abatuyoboraga bakatubwira ngo tubareke dukomeze iyotujya ariko iyo numva bamwe bavuga ngo twicaga abaturage mbambona arukwigiza nkana

Ngabo Yan : Uyumutype ni hatari. Avuga ngo inkotanyi ntago zateye umurwanda ntavuge uko zinjiye ningene zinjiye. Avuga ivyurugamba akigira nkuko umengo urugamba abarwanyi baja gutanga amata n amazi. None binjiye batanga umuceri? Nimba binjiye barasa donc barateye! Kuki abihakana

Azamou rwanda : Mwarakoze cyane Kdi twe nkurubyiruko Tuzakomeza gufatana urunana dusigasira ibyo mwatangiye amaraso.

Sehene : ibyo nta gaciro biguhesha nka geneal! Ngo urwanda nta ngabo rwagiraga? None se forces armees rwandaises zari Intama? None se izo ngabo z'ubwoko bumwe nizo nziza? Nose se niba muri ingabo z'igihugu arihe Muvunananyambo? Barihese ba Munyakazi, Ndibwami, Habyarimana... Ibindi uvuga ni amateshwa !!!!!

Olivier Kaka : None ntimwateye uRwanda mwarimuje kurubohoza, muturuka iruhande mwica,murambuk zaire, munyuze za kibeho, ...ngo ntimwateye u Rwanda? Mwari abanyarwanda, ubu abari hanze bikubye incuro 100 kuri mwe mutera, none uti mwari abanyarwanda mwumva murusha abandi. Nta ngabo z’uRwanda zihari ni iza Kagame.

Olivier Kaka : Niba ishusho y umunyarwanda igaragarira mu bukotanyi, ndasaba nationality ndeke kwitwa umunyarwanda. Ye wana, reka guteta ku mubyimba, nta bumwe, n ibyo byo kwishongora utemera abandi, ni uguta igihe. Urimo wivuguruza cyane urimanganya uri umubeshyi uraruma ugahuka.none ni nde watumye amasezerano atajya mu bikorwa ya rusha? Mwebwe mwari mutashye mu gihugu abo mwasanze mu gihugu nibo mwibazaga ko ari abanyarwanda bavuga ikinyarwanda?mbabajwe na padri dr. wicaye aha urimo yumva aya mateshwa y iyi ngirwa general.

Muhire christian : Olivier ukeneye ubufasha kabisa.

Mutesi esther : Ark ucyeka ko ubu bumwe no kubana mumahoro nta wabigizemo urahare... Uzaze urebe hehe no kuvuga ngo uyu niki cg uyu nibwoko ki ... Abanyarwanda turasa, tuvuga ururimi rumwe... Ubuvivi bwacu buzasarura imbito zigihugu ziryoshye... I love u my blood Rwandese.

@mutesi esther : uzajye mu mateka y i Burundi ubaze ikitwaga ndi umurundi icyo aricyo. Ibi bya ndi munyarwanda ni uburyo bwogucecesha abantu bamwe no gukuza abandi. Ubwoko buri i Rwanda burebana ...ni abahutu n abatutsi. Iyo politiki ya ndi umunyarwanda ni oya fpr ishaka gucecekesha abahutu ngo batabaza impamvu ibyiza by igihugu byikubira abatutsi gusa. Reba inzego zifata ijambo zirimo bande? abatutsi, ingabo, abajenero 99,99% ni abatutsi, ibigo by igihugu bikomeye, abatutsi, abana bajya kwiga mu mahanga, abatutsi,...washaka kuvugo,ngo no ni abanyarwanda. Mukamwanya ngo genocide yakorewe abatutsi wavuga abahutu bishwe ngo Reka da, baofuye mu jwihorera,mu ntambara, kdi buriya wese yibuka Abe mu mutima...ndi umunyarwanda ari twese turi abanyarwanda, wajya kureba imfubyi zifashwa, ni izabatutsi, abapfakazi bafashwa ni abatutsi, wavuga ngo ndi umunyarwanda. Abantu baraswa hurya no hino mu gihugu,ni abahutu, ukibaza niba aribo bonyine banyabyaha bikakuyobera. Nubona ibintu uwitwa Thom avuga, RIP ntiramuhamagaza ngo yisobanure na gato, ariko ihoza ku nkeke Ingabire gusa kuko ari umuhutu...mu kanya ngo ndi umunyarwanda. Numvise noneho n abayobozi bamaze 25 años bayobora igihugu bagomba kwikuzamo ngo umunyarwanda. Ni akumiro. Ubwo se bari aabarundi,abagande,abafransa, ibiki koko ko Rwanda wagowe. Kaniryamire, bizabandeba ni umwana w’umunyarwanda...

Theogene Ndagijimana : Mumeze nka cya cyirondwe cyasigaye ku ruhu kdi inka yarariwe keera, you have to change your mind guys.

Mutesi esther : @olivier Kaka reka nkubaze iryo janisha uri kurahehe uzaze irebe buruse zitangirwa ku manota uragirango ni byabindi byakera bakora ijanisha ngo ubwoko ubu nubu buratsindira iyi myanya ,..% Ubundi buratsindira.. % byararangiye ngo amahanga yigiramo bande ntamakuru ufite disi ubona abaciyeho ukavuga ngo uyu ni kanaka... Gutandukanya young generation ugendeye ku masura byakuvuna ndakurahiye... Abanyarwanda basigaye basa nakera barasaga nuko bashyizeho amarangamuntu ngo bakunde babashe kubatandukanya... Amoko asigaye kubatari abanyarwanda. Bashaka kwibona mu ndorerwamo za moko ... Ark uzi ubosobanura bwa moko cg utekereza ko hari inyungu bifitiye abanyarwanda uretse urwango... Amoko mu rwanda yahoze asobanura ibyiciro byabaturage... Abakoloni bakoreshaga system ya "mbacemo ibice mbayobore" kugirango babone uko batubasha.. Ayo moko hafi ibihugu byi burasirazuba bwa furika bwari buyafite kuko ibyiciro nabo bari bafite.... Abanyarwanda na barundi twagize ibyago dukolonizwa ni bihugi bishyira imbere system ya "mbacemo ibice mbayobore" ... Bifata intera ingaruka byaduteye nta munyarwanda bitagizeho ingaruka... Rero wigendera mu system ya gukoroni try to open your eyes my blood.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article