RWANDA : KO NTA YANDI MAHITAMO, HAKORWA IKI? Ubutumwa bwa Michel NIYIBIZI.
Ubutumwa bwa Michel NIYIBIZI
Mwaramutseho mwese?
Amaraso yamenetse y'Abahutu n'Abatutsi i Byumba, i Kibungo, i Kigali, i Butare, I Gitarama, i Gikongoro, cyane i Kibeho, i Cyangugu, i Kibuye, cyane mu Bisesero, i Gisenyi no mu Ruhengeri, cyane mu Buvumo no mu gihe cy'abiswe Abacengezi, mu nkambi zo muri Kongo, mu mashyamba ya Kongo; amaraso y'Abanyarwanda akomeje kumeneka kuva muri 1994, aho FPR ifatiye ubutegetsi; ayo maraso ntabwo ahagije kugirango Abahutu, Abatutsi n'Abatwa, abato n'abakuru, abacyene n'abakize, abakunda Abanyarwnda n'u Rwanda, abaharanira amahoro n'uburenganzira bwa kiremwamuntu, bafatanye kugirango bibohore iriya ngoma y'igitugu, y'abicanyi n'abasahuzi?
Ibyangombwa byose birahari: abanyapolitiki, cyane Intwari Victoire Umuhoza na Déo Mushayidi bafashe iya mbere berecyeza mu Rwanda basangayo Bernard Ntaganda, hakaba hariyongereyeho Diane Rwigara n'abandi b'imbere mu gihugu bakomeje kwerekana ko barwanya akarengane; abaharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu barangajwe imbere n'uwitangiye Abanyarwanda bose bababaye, Matata Joseph; Abanyabwenge b'ingeri zose; amafaranga buri Munyarwanda yatanga, cyane abakozi n'abacuruzi; abasore n'inkumi, ndetse n'abasheshe akanguhe biteguye kukirwanirira barangajwe imbere n'abafashe iya mbere biyemeje kumena amaraso yabo.
Ikibuze ni UBUSHAKE! Ibitambo bimaze kuba byinshi; za R.I.P, akababaro n'agahinda bijyanye n'amagambo byagombye guhagarara bigasimburwa n'umujinya ugaragarira mu bikorwa!
Ukwikunda ni bihagarare; gukunda ibintu kurusha ubuntu n'abantu nibihagarare bisimbuzwe no kwitangira abandi. Ibyo dufite birahagije tubikoresheje mu kurwana ku Banyarwanda no kubohora igihugu cyacu!
NTAYANDI MAHITAMO!
Michel NIYIBIZI.