Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Abanyarwanda bakwiye guhagurukira limwe, bagahambiriza Pahulo Kagame n’Agatsiko ke.

Ubutumwa bwa Dr Innocent Biruka

Nimuhorane Imana !

Inkotanyi zateye u Rwanda muli 90 zivuga ko zije kurandura burundu ikibazo cy’ubuhunzi mu Banyarwanda. Icyo kibazo kiranze kibaye akarande. Mu gihe hari imbaga y’Abanyarwanda bagarujwe umuheto muli 96-97 abenshi muli bo bakaba batakiri ku isi, hari abandi benshi baheze ishyanga. Muli abo harimo ibihumbi amagana bikiri mu mashyamba ya Kongo, abo bataye ubumuntu ni nk’aho bapfuye bagihagaze. Birababaje kubona Leta ya FPR-Inkotanyi yaranze imishyikirano ngo izo nzirakarengane zitahuka zidahutajwe. Karabaye duheze muli ruvemo-ndujyemo ! Leta ya FPR-Inkotanyi yivuga ibigwi ngo yazaniye Abanyarwanda iterambere. Nyamara ubusumbane mu bantu n’ubukene byokamye Abanyarwanda. Benshi cyane babayeho nabi mu Rwanda, cyane cyane mu byaro. Hari umujyi wa Kigali ku ruhande rumwe hakaba n’u Rwanda ku rundi ruhande, bitandukanye nk’ijoro n’umunsi. Agatsiko gakikije umwami Kagame kigwijeho imitungo n’ibyiza byose bakaba barebera hejuru abandi banyarwanda. Iterambere ridasangiwe riragatabwa !

Mu gihe hashize imyaka 10 igihano cyo kwicwa kivanywe mu mategeko ahana y’u Rwanda, Abanyarwanda benshi bakomeje guhohoterwa, kubulirwa irengero, kwicwa urubozo no gutakaza ubuzima ku maherere. Inzego z’umutekano ziganjemo abantu bigishijwe irondakoko, urugomo, ubushinyaguzi n’ubuhotozi. Abanyarwanda bamenyerejwe urugomo n’ikiboko bikorwa n’inzego z’ubutegetsi n’iz’umutekano, ku buryo no hagati yabo nta mpuhwe bagishobora kugirirana. Umunyarwanda amaze kuba mubi na nyamwigendaho, ahubwo no guturana biraza kugorana. FPR-Inkotanyi yadutse ivuga ko izaniye Abanyarwanda ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’amahirwe angana. Magingo aya, n’umwana w’igitambambuga aribonera neza akarengana kagirirwa Abanyarwanda cyane cyane mu butegetsi no mu bucamanza. Igitugu cyashinze imizi, ku buryo Abanyarwanda barangije kwiyumvisha ko Kagame ari umwami utazashyiguka, dore ko atatinye kwototera Itegekonshinga akitoresha 99/100. Abanyarwanda batari bacye barangije gutakaza icyizere cyo kubaho neza.

Bakundarwanda, bavandimwe, dukwiye guhagurukira limwe, twese hamwe nk’umuntu umwe, tugahambiriza Pahulo Kagame n’Agatsiko ke tugashinga u Rwanda rushya, u Rwanda rwa bose kandi rubereye bose, u Rwanda rw’amahoro, amahirwe angana n’ubusabane mu bana barwo.

Dr Biruka, 19/07/2019

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article