Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Rwanda : umutekano si umuliro.

Dr Innocent Biruka 

Nimuhorane Imana !

Ejo hashize, taliki ya 08/05/2019, Kagame yakoze ku ngabo ze zidasanzwe (special forces) yerekeza Burera mu Ntara y'Amajyaruguru nk'ugiye ku rugamba koko. Muli ibi bihe, ajunditse imijinya idasanzwe n'ikiniga ni cyinshi mu ngoto, kuva aho ibihugu bikomeye byamuzaniraga amadovize bisabiye abaturage babyo kwirinda kujya mu Rwanda hatutumba urugamba. Intore-ibarusha-intambwe rero yiyemeje kuzenguruka igihugu ahereye aho rukomeye, mu rwego rwo kugerageza kwerekana ko usibye urubwa rw'abazungu igihugu cy'u Rwanda gitemba ituze n'amahoro gusa gusa ! Nyamara aliko witegereje uburyo uru rugendo rwateguwe wibonera neza isura y'ingoma ya FPR-Inkotanyi n'umwuka ihumeka nyakuri : ubwoba ni bwose muri iki gihe, ku buryo mu karere habanje kwoherezwa intasi n'abasilikare benshi, abambaye n'abiyoberanyije. Ejo ho rero rwose, mu karere no mu nkengero zako abasilikare ba Kagame barajagataga. Ni koko kandi, Burera, Nyabihu na Nyamasheke nitwo turere Kagame ahora yikanga kurusha utundi twose mu Rwanda.

Impamvu atinya utu turere bikamubuza no kugoheka ni nyinshi. Aliko by'umwihariko akarere ka Burera, umwicanyi Kagame yari yarasinye ko azagatera itabi. Kandi koko ntabyo atagerageje, ku buryo uwashaka kubarura ibyago yateje abaturage b'aka karere bwakwira bugacya : gupyinagaza abahinzi b'ibirayi, iyicwarubozo cyane cyane muli transit Centre ya Nemba, imishinga yitwa ko ari iy'amajyambere aliko igamije gusa kwinjiriza Leta amafaranga igahonyora abaturage, nk'umushinga wa biyodiyezeri wasize umugani kimwe n'umushinga wa Parike y'Ibirunga wambuye benshi ibyabo ukimakaza ubukerarugendo-bucuza-abagenzi. Magingo aya umwana w'ingagi aruta umwana w'umuntu inshuro igihumbi !

Ejo rero umwicanyi Kagame yateye ya ndirimbo ye y'umutekano abaturage baramwumva baraceceka baraca. Mu gihe bamwe mu babunzabinyoma nka Nduhungirehe bavuga ko mu Rwanda ari amahoro ko abigamba gutera igihugu ari baringa, Kagame we yivugiye ko umutekano wifashe nabi akaba agomba kuwugaruza ngo "ku neza cyangwa ku mbaraga". Ngo kandi "imbaraga turazifite", ngo "abagambiriye kutubuza umutekano barakina n'umuliro", ngo "abatwima umutekano bagomba kuwuduha ku neza cyangwa ku bundi buryo". Iby'uburenganzira bwa muntu ntacyo bimubwiye, yavuze atsindagira ngo "ntawe ukwiye kugutegeka uko  wicungira umutekano". Nguko rero ! Muli Nyamagabe na Nyamasheke abaturage bari ku nkeke bazira ibikorwa bya FLN. Kagame niba ari umurwanyi koko, niyambarire urugamba ahangane na FLN areke kwigirizaho nkana inzirakarengane z'abaturage. Uyu mutekano we ngo "w'umuliro", ni ukuvuga ko ahanyuze umurwanyi umwe wa FLN Kagame azajya ahica abaturage icumi, ahanyuze abarwanyi ijana ba FLN Kagame akahica abaturage igihumbi. Bakundarwanda nimuhaguruke twirwaneho amazi atararenga inkombe !

Innocent Biruka, 09/05/2019

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article