Affaire Callixte Sankara : "Niba Nyamvumba atashye amara masa, kibe ikinyemetso kindi cy'uko buriya butegetsi butsinzwe."
Inyandiko TFR igejejweho n'umusomyi wo mu Rwanda
Abari i Paris ndabasuhuje cyane.
Ubu nshobora kuvuga kandi nshobora no guseka.
Maze iminsi ntaguwe neza kubera inkuru zavaga mu nyanja y'ubuhinde.
Ibyo ndikumva ubu ni byiza.
Niba ari byo ko umuvandimwe Callixte ari amahoro ntacyambuza kwishima.
Niba aribyo kandi ibyo navuze birasohoye.
Navuze ko buriya butegetsi nabuvumye kandi butazongera guhirwa mu byo bukora byose kandi ubudahana bwabo bwatangiye kubazanira ibihano ndetse n'intambara y'amasasu bamaze kuyitsindwa itaratangira.
Niba Nyamvumba atashye amara masa, kibe ikinyemetso kindi cy'uko buriya butegetsi butsinzwe kandi umuvugizi wa FLN agizwe umu star ku rwego rwo hejuru kandi ifarashi n'uwihetse uhoraho abiroshye mu nyanja.
Munshimire abantu bose bagiye kuburizamo ikindi cyunamo. Baragahirwa bagubwe neza, babyare kandi barere banuzukuruze.
Amahoro abe ku bakunda u Rwanda n'abanyrwanda
Umunsi mwiza