KOMISIYO YO KURWANYA JENOSIDE(CNLG) YAHINDUTSE KOMISIYO YO KURIGISA, GUHIMBA AMADOSIYE NO KUNYAGA IBY'ABAHUTU YITWAJE INKIKO GACACA ZITAHAGAZE!!!
Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE wadusabye gutangaza ibarwa wagejejweho n'umuntu wizewe uri mu Rwanda.
Kubera uburemere bw'ibiyikubiyemo, TFR iyisohoye uko yayibonye ntacyo ihinduyeho.
1. Kuva Inkiko Gacaca zavugwa, umugambi wazo wari uwo kurimburira Abahutu mu Magereza, kubanyaga ibyabo, kubangaza, kubasenyera ingo, guhindura abana babo inzererezi, kubateranya n' Abatutsi babanaga mu Rwanda, kubahindura ibicibwa n'ibindi byinshi.
2. Zatangiye gukora ku mugararo mu 2005, havugwa isozwa ryazo mu ikinamico rya Gikotanyi mu 2012. Zahinduye imikorere maze ibyazo biza guharirwa CNLG mu bwiru buzwi natwe turi i Rwanda bugenda buturobamo abantu buri kwezi. Abateye inkunga inkiko Gacaca iyo mu mahanga; bashyigikiye umushinga w'ubwicanyi budasanzwe hano i Rwanda ukomeje kurukora mu nda.
3. Nubu mu 2019 ntizahagaze. Gacaca ikaba ari umwe mu mitwaro idaturwa ubwoko bw'Abahutu bwikorejwe na FPR kuva yafata ubutegetsi mu 1994. Gacaca zahinduye umuvuno mu 2012. Zakomeza kurenganya rubanda mu buryo bwinshi. Imyaka 13 irashize.
4. Umuntu arafatwa atarahunze ahubwo yaritabiraga Gacaca bati hari amakuru mashya. Mu gihe akibaza ikimukubise bati wari warakatiwe burundu utanga ruswa idosiye irarigiswa. Undi bati ibyo wishyuye hari ibyo wibagiwe!Bati ugomba kwishyura ukurikije uko ifaranga ry' u Rwanda rihagaze ubu. Bugacya bati uyu murima cyangwa ishyamba si ibyawe kuko wanze kwishyura n'ibindi. Ntaho bitaniye na ya misoro y'umuryango wa Rwigara Assinapol iwugeze ku buce . Abakoreshwa na FPR ni bamwe mu banyamuryango ba IBUKA, AVEGA, AERG, bafatanije na RIB cg DMI wongeyeho bamwe mu bategetsi mu turere.
5. Abashobora kubona Avocat (Umwunganizi) ibihumbi 500. 000 cyangwa Miliyoni ikaba iratanzwe. Avocat yagera mu rukiko bati ibukuru batubujije kuburanisha imanza za Gacaca. Bwira Umukiriya wawe arangize igihano. Avocat yajya kuri CNLG bati nta dosiye ye ihari, ubwo ari mu bayirigishije batanga ruswa. Avocat ubwirwa atyo ni Umututsi w'inkotanyi nyayo abandi ntibakirwa. Abavoka bakaba bamaze imyaka binubira ibi bintu mu matamatama. Ku buryo benshi baterewe ikizere. Ahantu hayoborwa na Bizimana na Bideli b'intagondeka z'Abatutsi;mwibaze umusaruro hatanga nibyo bavuga ?
6. Mu mwaka wa 2017, 2018 nuyu wa 2019 bitewe n'Inkiko Gacaca zikomeje gukoreshwa; abantu benshi barafashwe barafungwa ntibafungurwa mu mpande zose z'igihugu. Abanyamugisha barahunze cyangwa ntibabanyaga ibyabo byose, hiyongereyeho no gufungirwa muri Gereza za FPR. Aho umwana arira nyina ntiyumve.
7. Twe turi mu gihugu tubona ukuntu FPR yubatse inzego kirimbuzi (nazis) guhera hejuru kugeza hasi zikora ubugome wongeyeho no kuryanisha rubanda mu buzima bwose bw'igihugu ihereye ku bwoko bw'Abahutu n'Abatwa . Hakiyongeraho abo yita Abatutsi b'ibigoryi (baba abari mu Rwanda no hanze yarwo mbere ya 1994). Nyamara siko biri nuko banga kurenganya abavandimwe babo.
8. Niba Umunyapolitiki uzwi nka Dogiteri Niyitegeka Théoneste aburabuzwa na CNLG, mwibaze abandi banyarwanda urwo babonye. Nguko uko igihugu kirimo abatagira aho baba, gupfa imburagihe. Uhura n'umuntu w'imyaka 40 ukagira ngo ni umukecuru w'imyaka 90.
9. Abo FPR yita Abatutsi b'ibigoryi ubu nibishime banezerwe kuko uvuye mu gukorana na FPR niwe uba uvuye mu bugoryi buri mu nda y'ingoma bwubatse ku bubisha. Umututsi w'ikigoryi kuri FPR, iyo atishwe , arafungwa, ahimbirwa imisoro nawe akanyagwa cyangwa akajya ku gatebe. Ni benshi FPR yatukuje amaso batayarwaye.
10. FPR kuva yakandagira ku butaka bw'u Rwanda mu 1990 kugeza ubu mu 2019, amahano yakoreye abanyarwanda umunsi ku wundi barayazi. Kwunga abanyarwanda byarayinaniye. Tubona FPR ari umutwe w'ibyihebe abazungu bagabije u Rwanda babizi, babigambiriye. Nitutawiyahuraho uzatumara igihugu giturwe n'abazungu. Ingoma idahuga ntiyigeze ibaho mu Rwanda. Gacaca si igisubizo ni ikibazo.
Tubashimiye kuzahitisha iyi nyandiko.