Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Iyicwa ry'abahutu i Kibeho, muli Zaïre no mu ntambara y'abacengezi

Igitabo "Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo" cyanditswe na JMV Ndagijimana mw'icapiro La Pagaie (2009).

Gusoma ibindi bitabo bya Jean Marie Ndagijimana, jya kuri https://www.amazon.com/s?k=ndagijimana+jean+marie&crid=2BWSOTA4KXRTU&sprefix=jean+marie+ndagijimana%2Caps%2C270&ref=nb_sb_ss_i_1_22

Ubwicanyi FPR yakoreye abahutu i Kibeho bwacukumbuwe neza

"Ku bwicanyi bwabereye i Kibeho ho nta guhakana no gushidikanya gukabije kwabaye, bitewe ahari n'amaso menshi y'abatangabuhamya.

Muri Mata 1995, hashize amezi icumi FPR ifashe Kigali, mu nkambi zo mu gihugu hari hakibarirwa impunzi 150.000. Hakurikijwe uburyo bwagiye bugaragara kenshi mu gihe cy'itsembabwoko, guverinoma ya FPR yahisemo gusenya inkambi nini yari i Kibeho ikoresheje imbaraga. Icyo gikorwa cyagize ingaruka ziteye agahinda kubera ubwicanyi bwagiherekeje; abaturage 8.000 b'Abahutu, barimo abagabo, abagore, abana, abasaza, bicwa mu ijoro rimwe ryo ku wa 22 Mata 1995. N'abacitse ku icumu bicirwa mu mayira batahuka bajya iwabo. Abanyamakuru ba CNN bakurikiranye ubwo bwicanyi bemeza abantu bagera ku 25.000 bahitamwe n'ubwicanyi bw'i Kibeho. Koloneli Fred Ibingira wayoboye icyo gikorwa yazamuwe mu ntera agirwa jenerali ashingwa imirimo yo mu rwego rwo hejuru n'uwari wamutumye Paul Kagame. Ingabo za MINUAR zari zishinzwe kurinda inkambi ya Kibeho zakoze ibyegeranyo birambuye bigaragaza ubunyamaswa bwaranze ubwo bwicanyi bwa Kibeho kandi ko bwakozwe buteguwe. Ariko amahanga yahisemo kurangarana ubwo bwicanyi bwibasiye inyoko muntu.

 

Iyo Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rudakurikirana ubwicanyi bwa Srebrenica, itsembabwoko y'ababosiniyaki ntiryari kuzamenyekana. Ubucamanza mpuzamahanga bwanze kugenzura ibirego bihamya Perezida Paul Kagame uyobora u Rwanda gutegura, kunonosora no gushyira mu bikorwa ubwo bwicanyi. Imiryango myinshi yita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu, yasabye kenshi Umuryango w'Abibumye gufata ingamba zishoboka ngo abakoze ubwicanyi bw'i Kibeho bashyikiriza inkiko. Biranga biba iby'ubusa. Guverinoma za Amerika n'Ubwongereza zakomeje kwanga ko abayobozi b'u Rwanda bashyikirizwa inkiko mpuzamahanga, dore ko Washington na London ngo basanga abo bayobozi bahagarariye abarokotse itsembabwoko ryibasiye Abatutsi muri 1994.

 

Nyuma y'imyaka cumi habaye amarorerwa y'i Kibeho, Minisitiri Kouchner yateye mu ry'Abanyamerika n'Abongereza kuri iyo ngingo, yamaganira kure abashaka gushyira mu majwi Paul Kagame na FPR kuko ngo bahagarariye Abatutsi bacitse ku icumu. Ibyo si ukuri, nkuko twabigaragaje ku gika kijyanye n'itsembabwoko ryakorewe Abatutsi.

 

Ubwicanyi bwibasiye impunzi z'Abahutu muri Zayire (1996–1998)

 

Ku itariki ya 29 Ukwakira 1996, umujyi wa Bukavu wigabijwe n'ingabo za FPR zivuye mu Rwanda, igihugu cy'abaturanyi. Izo ngabo zakoze ubwicanyi zironda impunzi z'Abahutu zica n'abayobozi bo muri Zayire barimo na Musenyeri Christophe Munzihirwa, Arikiyepisikopi wa Bukavu, wari umaze gusohora itangazo ryamagana ubwicanyi bwibasira impunzi z'abanyarwanda.

 

Kuri icyo kibazo, intumwa yihariye y'Umuryango w'Abibumbye muri Zayire yanditse igira iti: «Amakuru tubona avuga ko kuva mu ntangiriro z'intambara hagabwe ibitero simusiga byibasiye inkambi z'impunzi z'abanyarwanda ndetse n'abarundi bya Uvira (ku itariki ya 22 na 23 Ukwakira), Bukavu (ku itariki ya 29 Ukwakira n'iminsi yakurikiyeho), Goma (ku itariki ya 3 Ugushyingo ) no mu nkengero z'iyo mijyi.»

Umugenzuzi w'Umuryango w'Abibumbye, Robert Garreton, yagaragaje ko impunzi z'Abahutu amagana n'amagana zaburiwe irengero. Zahitanye n'inkota n'ibisasu by'ingabo za Paul Kagame, abandi bagwa mu mashyamba ya Zayire bazize inzara n'umunaniro.

 

Uwo mugenzuzi yasobanuye neza uko byagenze, anibaza niba ubwo bwicanyi butabafatwa nk'itsembabwoko hakurikijwe ingingo ya II y'Amasezerano yerekeye kurinda no guhana ibyaha by'itsembabwoko, yo ku wa 9 Ukuboza 1948. Dore igisubizo kitaziguye cy'umugenzuzi: «Ntawahakana ko habaye ubwicanyi bushingiye ku moko, abenshi mu bo bwibasiye akaba ari Abahutu bo mu Rwanda, mu Burundi no muri Zayire.» Yungamo ati: «Intumwa zihuriza hamwe mu kuvuga ko bimwe muri ibyo birego bishobora gufatwa nk'ibyaha by'itsembabwoko.»

 

Kimwe n'icyegeranyo Hourigan yakoze ku rupfu rwa Perezida Habyarimana, kimwe n'icyegeranyo cya Gersony ku bwicanyi bwahitanye Abahutu barenga 30.000 hagati ya Nyakanga na Nzeri 1994, icya Robert Garreton ku bwicanyi bwahitanye impunzi z'Abahutu muri Zayire cyaheze mu bubiko bw'utubati twa Kofi Annan abihawemo amabwiriza na guverinoma y'Amerika. Mu rwego rwo gufasha ingoma ishyigikiye abanyamerika ya Paul Kagame ngo irenge umutaru itegereje iby'ejo. Ibyo babyita guhanagura icyaha cy'ubwicanyi bwarimbuye imbaga.

B

ernard Kouchner ntashobora kuba atazi imyanzuro y'icyegeranyo cya Garreton. Ikigaragaza mu buryo abogamira ku ruhande rumwe ni uko hari igice cy'abanyepolitiki bake ariko bafite imbaraga bakina umukino w'abashaka byanze bikunze kuburizamo ubutabera gukorwa uko bikwiye. Mu gihe ubutabera bw'ibihugu byinshi, birimo n'u Bufaransa, bwiteguye kwishyuza Paul Kagame amaraso y'ibihumbi n'ibihumbi by'abantu we ubwe yicishije. Imiryango y'abiciwe b'abanyarwanda n'abanyekongo ntishobora kwihanganira uko kubangamira no gupfukirana ukuri. Abategetsi b'i Parisi, i Buruseli n'ahandi bashyigikiye Paul Kagame mu kwanga ubwiyunge bushingiye ku mishyikirano, ukuri n'ubutabera, bongera uburakari hagati y'amoko ku buryo ikibyimba gishobora  kuzatumenekera mu maso. Guheza bamwe mu kwibuka nk'uko bikorwa ubu ntibyemewe kandi  bigomba kwamaganwa bitabaye ngombwa ko byitwa gupfobya itsembabwoko.

 

Kuva muri 1994, hari amakuru yatangajwe ku mugaragaro adakemangwa ku bwicanyi bwibasiye inyoko muntu n'ibindi byaha bikabije byarenze ku mategeko mpuzamahanga arengera umuntu, byibasiye abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu. Uwashaka kuyamenya yasoma ibyegeranyo byinshi byashyizwe ahagaragara n'imwe mu miryango ikomeye iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu nka Amnesty International cyangwa Human Rights Watch, tutirengagije nanone n'ibyagaragajwe n'Umuryango w'Abibumbye ubwawo. Ikibazo twagombye kwibaza ni iki: kuki ibyegeranyo byose bivuga ku bwicanyi bw'Abatutsi byakiriwe n'inzego mpuzamahanga, ibyo nkaba mbyishimira –, ariko ibigaragaza ubwicanyi bwarimbuye ibihumbi n'ibihumbi by'Abahutu ndetse banarusha ubwinshi Abatutsi byo bikaba byararigise? Kuva ku rupfu rwa Perezida Habyarimana ukageza ku bwicanyi bwibasiye impunzi z'Abahutu muri Zayire, ni ibikorwa bifitanye isano igaragara uretse gushaka kubeshya abatita ku kuri. Noneho byaragaragaye ko kubera impamvu za politiki zirenze ikibazo gisanzwe cy'amoko mu Rwanda, hakoreshejwe imbaraga nyinshi kugira ngo ukuri kuburizwemo byanze byakunda. Ku batabizi, dore bimwe mu byegeranyo byashyinguwe mbere yuko bishyirwa ahagaragara:

 

Icyegeranyo S/1994/1125 cya Boutros Boutros-Ghali

 

Kuva mu 1994, mu ibaruwa yo ku wa 1 Ukwakira Umunyabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Bwana Boutros Boutros-Ghali yandikiye Inama ishinzwe Umutekano ku isi iherekeza icyegeranyo S/1994/1125, mu gihe abagize Umuryango w'Abibumbye batari bakabonye amakuru nyayo kandi ahagije atuma basobanukirwa ibyaberaga mu Rwanda, uwo mugabo yakanguriye Inama ishinzwe Umutekano ku isi kwita ku cyegeranyo cy'akanama k'impuguke zitabogamye kashyizweho hakurikijwe umwanzuro 935 wo ku wa 1 Nyakanga 1994, kugira ngo gakusanye ibimenyetso birebana n'ihohotera rikabije ry'amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu ryakozwe muri icyo gihugu. Ako kanama kashoboye gutahura ko impande zombi zari zihanganye zitwaje intwaro zarenze ku mategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu, kandi ko zakoze ubwicanyi bwibasiye inyoko muntu mu Rwanda. Mu rwego rw'inshingano kari kahawe, ako kanama kagejejweho na HCR amakuru menshi anyuranye akubiyemo ibimenyetso byinshi by'ubwicanyi n'ihohoterwa byibasiye Abahutu bukozwe n'ingabo za FPR (ndetse guhera mu ntangiro z'Ukwakira 1994). Icyo cyegeranyo cyo ku wa 4 Ukwakira 1994 cyatangaje ko FPR yakekwagaho kuba yarakoze ubwicanyi bwibasiye inyoko muntu.

Abantu 300.000 baba barishwe n'ingabo za FPR muri perefegitura ya Byumba. Akanama gakurijeho  kuvuga ko hari ibyashingirwaho bifatika bigaragaza ko ubwicanyi bwibasira imbaga, ubwicanyi buvangura, ihohotera ry'amategeko mpuzamahanga arengera abantu n'ubwicanyi bwibasiye inyoko muntu byakozwe na bamwe mu Batutsi babikorera Abahutu, kandi ko ibyo byaha byagombye gucukumburwa ukuri kukajya ahagaragara.

 

Ibyegeranyo by'umuryango Human Rights Watch

 

Mu ibaruwa yo ku wa 13 Kanama 1997 yagarutse ku byagaragajwe n'Akanama k'Abagenzuzi b'Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu mu Rwanda (HRFOR) mu cyegeranyo cyabo cyo ku wa 4 Kanama 1997, amashyirahamwe Human Rights Watch n'Impuzamashyirahamwe iharanira Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu basabye ku mugaragaro Jenerali akaba na Minisitiri w'ingabo, Paul Kagame, kimwe na Perezida w'u Rwanda, Pasiteri Bizimungu, guhagarika ubwicanyi ingabo za FPR zakoreraga abaturage b'inzirakarengane. Muri icyo cyegeranyo, hagaragaragamo ko abantu barenga 2000 bishwe n'ingabo za FPR muri perefegitura ya Ruhengeri hagati ya Gicurasi na Kamena 1997. Abatangabuhamya bemeje ko abishwe bari abaturage batagira intwaro, bagwiriyemo abana, abagore ndetse n'abantu bakuze. Ubwo bwicanyi ndetse bwarakomeje kubera ko mu itangazo ryo ku wa 20 Kanama 1997, ayo mashyirahamwe yombi yongeye kwamaganaga  ubwicanyi bwahitanye amagana y'abaturage badafite intwaro bishwe n'ingabo za APR n'Abacengezi mu mirwano yabereye muri perefegitura ya Gisenyi ku matariki ya 8, 9 n'iya 10 Kanama 1997. Byongeye, ubuhamya buragaragaza ko ubwo bwicanyi bwari bwagambiriwe, kuko amazina ya bamwe muri abo bantu bishwe yari barashyizwe ku malisiti y'abagombaga kwicwa.

 

Mu ibaruwa yo ku wa 9 Kanama 2002 yandikiwe ambasaderi w'Amerika John Negroponte mu gihe Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zayoboraga Inama y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe Amahoro ku isi, umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe HRW yibukije ko TPIR yashyizweho n'Inama y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe Amahoro ku isi (umwanzuro n° 955) kugira ngo ikurikirane  ibyaha by'itsembabwoko byakorewe mu Rwanda, ndetse n'ihohotera rikabije ry'amategeko mpuzamahanga arengera imbabare, ubariyemo n'ibyakozwe n'ingabo za APR. Iyo baruwa yerekanye ko ari ngombwa gushyikiriza ubutabera abakoze itsembabwoko ndetse n'ingabo za APR zaba barakoze ibyaha by'intambara n'ubwicanyi bwibasiye inyoko muntu muri 1994.

 

Iryo hohotera ry'amategeko mpuzamahanga arengera imbabare ryavuzwe mu nyandiko nyinshi ziboneka mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu, n'akanama k'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye twavuze mu haruguru, n'ishyirahamwe HRW ndetse n'Impuzamashyirahamwe mpuzamahanga iharanira 'Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu.

Riyo baruwa yibukije ko abishwe n'ingabo za APR, mu by'ukuri, badashobora kurengerwa n'inkiko zo mu Rwanda. Kubavutsa ubutabera bwa TPIR bishobora kubongerera umujinya no yo gushaka kwihorera mu karere udutsiko twitwaje intwaro dukomeje, nta kubyirengagiza, kutavuga rumwe na guverinoma.

 

Mu cyegeranyo cyo ku wa 12 Kanama 2002 cyiswe «Rwanda: ubutabera ku biciwe bose», ishyirahamwe Human Rights Watch riributsa ibyavuzwe n'umuyobozi mukuru waryo wagize ati:«Ingabo za APR zishe ibihumbi by'abantu muri 1994, zakoze ibyaha by'intambara n'ubwicanyi bwibasiye inyoko muntu», «Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yemeye we ubwe ko zimwe mu ngabo ze zakoze ibyaha. Nyamara ubu guverinoma y'u Rwanda yanga ko ababikoze bashyikirizwa inkiko mpuzamahanga».

 

Icyegeranyo cyo ku wa 7 Kanama 2003 cyakozwe n'ishyirahamwe Human Rights Watch na cyo kivuga kidakikira ko ingabo za APR zahitanye ibihumbi by'inzirakarengane zikarenga ku mategeko  mpuzamahanga arengera imbabare, aha kikaba cyarasubiragamo imyanzuro y'akanama k'impuguke twavuze haruguru.

 

Mu bihe bya vuba, ishyirahamwe Human Rights Watch ryoherereje ibaruwa ifunguye umushinjacyaha mukuru wa TPIR irusaba gukurukirana mu butabera ubwicanyi bw'abahoze ari inyeshyamba za FPR, ubu bari ku butegetsi i Kigali.

 

Ishyirahamwe HRW ryishimiye ibyo TPIR yagezeho mu gucira imanza infungwa z'ibanze ziregwa itsembabwoko ryo muri 1994, yemeza ariko ko FPR «yishe abaturage ibihumbi n'ibihumbi» muri 1994. Mu ibaruwa yawo ifunguye, uwo muryango wanditse ugira uti: «Nkuko mubizi, ubwicanyi bushinjwa FPR bwakozweho ubushakashatsi n'akanama k'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye katanze umwanzuro uvuga ko FPR yakoze ibyaha bikomeye binyuranyije n'amategeko mpanabyaha mpuzamahanga ndetse inakora ibyaha by'ubwicanyi bwibasiye inyoko muntu». Mu gusobanura, iryo shyirahamwe ryaragize riti: «Ni ubwicanyi bukomeye bubarirwa mu nshingano za TPIR, kandi abazize ubwo bwicanyi na bo bafite uburenganzira ku butabera».

 

Ishyirahamwe HRW ryasanze «Kwemera ko ibyaha by'ubwicanyi bicirirwa imanza mu Rwanda atari igisubizo gihwitse.» Ishyirahamwe HRW yibukije ko «Mu byemezo byasubiwemo bitsindagiwe n'ubujurire, ingereko z'urukiko rwa mbere rw'iremezo rwa TPIR zemeje inshuro eshatu ko mu Rwanda hakiri imbogamizi zitatuma haba imanza zitabogamye ku bibazo by'itsembabwoko». Iryo shyirahamwe ryagaragaje impungenge rifite ku byerekeye «ubushake bwa politike y'u Rwanda mu guhana ingabo za FPR zakoze ubwicanyi». HRW yongeraho iti: «Ni ngombwa ko mumenyesha Inama y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi ko TPIR ikeneye igihe ku byerekeye imanza za FPR», kuko «kudakurikirana abicanyi bo muri FPR  byazatesha agaciro TPIR mu rwego rw'amategeko mu maso y'ubuvivi.»

 

Ibyegeranyo bya FIDH

 

Mu ibaruwa yo ku wa 2 Kamena 2006 yashyikirijwe abagize Inama y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe Amahoro ku isi, araye ari bugirane imibonano n'Umushinjacyaha wa TPIR, umuyobozi wa  FIDH yibukije ko TPIR byanga byakunda igomba guhana ibyaha byabangamiye amategeko mpuzamahanga arengera imbabare kimwe n'ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe n'ingabo za Paul Kagame. Ubwo bwicanyi bwagaragajwe mu nyandiko nyinshi.

 

Ibyegeranyo bya Amnesty International

 

Mu cyegeranyo cyo kuwa 23 Kamena 1998 cyitwa «Rwanda. Kure y'amaso, irigiswa n'ubwicanyi birakomeje», Amnesty International yamaganye uburyo ubwicanyi bukorwa n'ingabo za APR budakunze gutangazwa kimwe n'uko ubwicanyi bwakozwe n'abantu batazwi buhita bwegekwa ku ku barwanya ubutegetsi bitwaje intwaro. Yatangaje ko mu mahanga abantu biyumvisha uburemere bw'urugomo rwo guhohotera abaturage rukorerwa mu Rwanda ari mbarwa, ivuga by'umwihariko ko kuva muri 1997, abashinzwe umutekano mu gihugu bishe abaturage badafite intwaro benshi kurusha udutsiko tw'abarwanya ubutegetsi bitwaje intwaro. Kuri iyo ngingo yatanze urugero rw'ubuhamya bw'umuturage wo ku Gisenyi wavuga ukuntu abaturage ibihumbi n'ibihumbi batagira intwaro bazize urugomo bishwe n'ingabo za APR mu bikorwa byo guhiga umwanzi byabereye mu majyaruguru y'iburengerazuba bw'igihugu, asobanura ko hari abaturage b'Abatutsi bitwaje intwaro bagize uruhare muri ubwo bwicanyi bwibasiye cyane cyane abaturage b'Abahutu, ingabo za APR zibibafashijemo cyangwa zibahagarariye.

 

Amnesty International yatangaje ubwicanyi budasanzwe, nk'ubuvugwa ko bwahitanye abantu ibihumbi mu buvumo bwa Nyakinama na Kanama (muri perefegitura ya Gisenyi ) mu kwezi kw'Ukwakira 1997.

Mu cyegeranyo cyo ku wa 6 Mata 2004 cyiswe «Rwanda: ibisigisigi by'itsembabwoko n'intambara», Amnesty International yamaganye ukuntu inkiko zitigeze zikora iperereza rirambuye kandi ritabogamye ku byaha byakozwe n'ingabo za APR muri icyo gihe, hejuru y'amakuru adakemangwa y'ibikorwa byinshi byo guhohotera uburenganzira bwa muntu.

 

Mu cyegeranyo cyo ku itariki ya 12 Ukuboza 2006 cyiswe «Guhamagarira Inama y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi gukora ku buryo Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rurangiza inshingano rwahawe», Amnesty International yibukije Inama y'umuryango w'abibumbye ishinzwe amahoro ku isi kimwe n'ibihugu bigize Umuryango w'Abibumbye ko bigomba gukora gahunda irambuye y'ibigomba gukorwa mu Rwanda kugira ngo barandure burundu umuco wo kudahana, dore ko yari ihangayikishijwe n'imikorere mibi ya TPIR ndetse n'ubushake buke abayobozi b'u Rwanda bagaragaje mu gukora amaperereza no gukurikirana ubwicanyi bwakozwe n'impande zombi mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.

 

Iryo shyirahamwe ryasanze umubare w'abaturage bishwe na FPR hagati ya Mata na Nyakanga 1994 ugera ku 60.000. Nubwo ibyo biri mu nshingano zayo, TPIR ntiyigeze irega FPR, mu gihe bigaragara ko ubushake bw'abanyapolitiki bo mu Rwanda bukemengwa mu rwego rwo gukora iperereza mu gihe ibimenyetso bihari bihagije, no bakurikirana abaregwa nyuma yaho.

 

Uretse ibyo byegeranyo, ibitabo byanditswe byagaragaje ko amategeko mpuzamahanga arengera imbabare yarenzweho bikabije n'ingabo za FPR cyangwa za APR, zihohotera Abahutu bakomoka mu Rwanda. Ikirusha ibindi agaciro, ni igitabo cy'umugore witwa Florence Hartmann, wamaze igihe kirekire ari umuvugizi n'umujyanama wa Carla Del Ponte, umushinjacyaha mukuru w'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya kimwe n'urwashyiriweho u Rwanda.

 

Mu gitabo yise Paix et châtiment. Les guerres secrètes de la politique et de la justice internationales, (Flammarion, 2007), uwo mugore Florence Hartmann avuga ingorane Del Ponte yahuye na zo kugira ngo ashobore gutangira amaperereza yari agamije gukurikirana abakoze ubwicanyi, buzwi, bwibasiye abaturage b'Abahutu. Ngizo ingorane – ziterwa n'uko bene ayo maperereza yabangira inyungu ibihugu by'ibihangange birarikiye mu karere – zatumye ayo maperereza atigeze akorwa, kandi mu nshingano zayo TPIR yaragombaga gukurikirana no kuburanisha abantu bakekwaho ibyaha no gohohotera bikabije amategeko mpuzamahanga arengere imbabare byakorewe ku butaka bw'u Rwanda, kimwe n'abanyarwanda bakekwaho kuba barakoze ibyo byaha ku butaka bw'ibihugu by'abaturanyi hagati ya 1 Mutarama na 31 Ukuboza 1994, ni ukuvuga ko nta kubera uru uruhande cyangwa ruriya cyangwa agatsiko gakekwa.

 

Duhereye kuri ubwo buhamya bwose n'ibyegeranyo ku byabaye byavuye mu miryango itagira aho ibogamiye kandi idakemangwa, biragoye kumva ukuntu Bernard Kouchner yatinyutse gutangaza, muri 2007, ko abicanyi bari ku butegetsi i Kigali ari abahagarariye Abatutsi bacitse ku icumu! Bernard Kouchner wakomeje kuvuga ko aharanira icyo yise «ikibazo cy'Abatutsi» agaragaza ukubogama guca ibice mu banyarwanda kukabangamira ubwiyunge bw'amoko abanyarwanda bose bifuza. Human Rights Watch, Amnesty International na FIDH yaba se na yo ari imiryango ipfobya itsembabwoko?"

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article