Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

IBUKABOSE-RENGERABOSE IRATABARIZA ABATURAGE BO MURI GAKO BICWA N'IGISIRIKARE CYA KAGAME.

Abaturage ba Gako baratabaza bagira bati Igisirikare cyamaze abantu kibarasa :

"Nimudufashe gutabariza Abaturage bo m'Ubugesera basanzwe bakorera imirimo yo gutwika amakara cyangwa bakora ingendo banyura mutuyira duca mw'ishyamba rya Gako, kuko abiyita igisirikari cy'Umwuga ndavuga RDF barimo kwica uwo babonye muri iryo shyamba rya Gako wese, nyamara bisanzwe bizwi ko hanyura cyangwa hagakorerwa imirimo muinshi nabaturage. hari abashakamo ubwatsi bw'amatungo, abashakamo inkwi cyangwa abahatwikira amakara, yewe hari nabahanyura kuko harimo utuyira twinshi dukoreshwa nabaturage! Ibi ndabikubwira mbihagazeho kuko benshi bamaze gupfa baraswa mu bihe bitandukanye, abatarashwe bakajyanwa gufungirwa za Mayange... Nimutabarize rubanda mubishyire mu ndimi zitandukanye mubibwire n'amahanga na UN kandi muyisabe ikore amaperereza kubwicanyi burimo gukorerwa abanyarwanda bukorwa na leta, ndetse bayifatire ibihano kubw'amabi yose arimo kubakorerwa harimo no kubabuza uburenganzira bwa muntu bafungirwa mu gihugu imbere. Murakoze kandi nifuza ko iyi message yaherererekanywa mu bantu bose, igashyirwa mu ndimi zitandukanye."

IBUKABOSE-RENGERABOSE yifatanyije n'abanyarwanda bo muri Gako n'ahandi hose ingoma y'abicanyi ya FPR ikomeje urugomo ihohotera rubanda, ikabakenesha, ikabica none igeze n'aho ibabuza kwirwanaho bishakure icyatunga imiryango yabo. 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article