Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

AMARASO Y’INTWARI
Innocent Biruka
 
Nimuhorane Imana !
 
Abakemba bongeye kwivuga nk’uko batigeze bahwema, erega baryoherwa cyane n’inyama y’umuntu ! Umuvandimwe Anselime Mutuyimana nta cyaha yari yarabakoreye, nta n’icyo yakoreye abaturanyi, yari umusore w’injege kandi w’umujyambere wiyemeje kurwana ku uburenganzira bwe nk’umuntu kandi nk’umuturage w’igihugu cyitwa ngo kigendera ku mategeko. Icyaha yakoze kikarakaza Berzeburu umwami w’amashitani ni ukuba yari Inkingi igenda imbere y’izindi kandi ikavugira izindi. Anselime Mutuyimana wabaye intwali, uzize ko abandi batatiriye wowe ugakomeza imihigo, abandi bahagarara wowe ugatera ibitambwe ugana imbere, abandi batembagara wowe ukabegura ukabata ku mabega ugakataza. Uzize cyane ko wanze ikibi uhitamo icyiza aribyo ukakinambira nk’uko intozo inambira shebuja yayambika imisibo ikamuhahira kandi ikamwizihira ; uzize kuba waranze kuba imbata y’ikinyoma ukaba umusoda w’ukuli ; waciye ukubiri n’ubwibone uharanira ubuvandimwe mu bantu ; warwanyije igitugu cy’abigagaza ushishikariza abanyarwanda guhatanira ukwishyira n’ukwizana kuri iyi si twese twajemo turira tukaba kandi tuzayivamo turira. Wabaye intwari kandi uguye ku itabaro, tambuka wegere izindi ntwari zemeye guhara amagara zikatubera abamaritiri b’amahoro na demokarasi mu Rwanda, nzinduwe no gucyeza indashyikirwa Yohani Damaseni Habarugira, Iluminata Iragena, Andrea Kaggwa Rwisereka, Bonifasi Twagirimana, Abdul Ruzibiza, Seth Sendashonga, Patrick Karegeya n’abandi bakuru bacu badutanze kwambuka amazi magari. Igendere Anselime Mutuyimana, itahire ntwari ngutuye Iyakuremye, iyo Mana isumba abajenero n’ibikomangoma ikwakirize yombi ikwicaze ijabiro maze uruhukire mu mahoro. Kuko intwari ntipfa ijya kuruhuka izindi zigakomeza, kandi amaraso y’intwari ntasesekera ubusa, niyo ameza intwari zikagwira iwacu.
 
Innocent Biruka, 10/03/2019
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article