Abatwandikiye : INGOMA YA HITLER W'I KIGALI IKOMEJE KURIMBURA IMBAGA KURI GEREZA YA HUYE
Mu gihe hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga zitandukanye , hamaze iminsi hagaragara kandi hanumvikana IJWI RITABARIZA IMFUNGWA ZO MU RWANDA , ku bwicanyi zikorerwa mu buryo butandukanye , cyane havugwa ibikorerwa imfungwa n' imiryango isura kuri Gereza ya HUYE , abantu bashoboraga kwibwira ko byahagarikwa cyangwa se hakagira igihinduka kuri iyo Gereza .
Igitangaje kandi kibabaje cyane , ni uko aho gutabara izo mfungwa , ahubwo inzego nkuru z ' igihugu , mu ijwi ry ' ukuriye Urwego rw' igihugu rushinzwe imfungwa ( RCS ) , ari we RWIGAMBA George , mu nama yakoresheje abafungwa b' iyo Gereza hakimara kuraswa ba bana batanu baherutse , ubwe yeruriye abafungwa ko iyo Gereza LETA iyifata nka Adui ( umwanzi ) , ngo hakurikijwe uko ivugwa mu bitangazamakuru , ( kuko bihishura umugambi mubisha wa LETA ku magereza , isi yose ikaba ibasha kumenya ibibera iyo imbere ) !!!
Abamaze gusesengura ibikorwa na LETA y' agatsiko ka Paul KAGAME mu magereza y' u RWANDA n' ubwo bitabasha kuvugwa byose , bemeza ko ari nka ya " SHOAH " ya Hitler ikorwa mu bundi buryo ; ( rya rimburambaga Abanazi bakoreye Abayahudi muri bya bizu by' inkambi bari babarundanyijemo : babarasamo , babisha inzara , imirimo y' agahato , ... )
Birababaje cyane kubona ukuntu umuyobozi w' iyo Gereza JAMES MUGISHA , yakomeje gukorera iyicarubozo izo mfungwa ( byaravuzwe bihagije ) , akabuza uburyo imiryango y'izo mfungwa ku isura , ... na n' ubu aho kunamura icumu cyangwa se ngo inzego nkuru zifate ibyemezo birengera iyo mbaga , ahubwo agakomeza kwigamba ko icyamujyanye kuri iyo Gereza azashyirwa akirangije , ngo bitabaye ibyo nta cyo yaba amariye uwamutumye ( ... )
Ubutumwa bwa MUGISHA JAMES kuri Gereza ya Huye bukomeje gusobanukira mu rupfu rw' umusubizo rw' abafungwa b' iyo Gereza , umubare na George RWIGAMBA ubwe yemeza ko utuma iyo Gereza iba ku isonga mu guhitana benshi n' ubwo nta cyo bimubwiye !
Uhereye umwaka ushize 2018 , cyane ubwo James MUGISHA yari ahimuriwe mu kwezi kwa 5 asimbuye uwitwa Camille ZUBA , ubona ko umubare w' abafungwa bapfa kuri iyo Gereza ku kwezi wazamutse bikabije :
- Mutarama 2018 : 2
- Gashyantare : 10
- Werurwe :13
- Mata : 8
- Gicurasi : 11
- Kamena : 13
- Nyakanga : 12
- Kanama : 14
- Nzeri : 8
- Ukwakira : 6
- Ugushyingo : 12
- Ukuboza : 22
- Mutarama 2019 : 28
- Gashyantare : 36
- Werurwe ( 01 - 06 / 2019 ) : 4
ABAHITANYWE N' UKWEZI KWA GASHYANTARE 2019
1. Kamonyo Marc wavutse 1986 , mwene Kabari na Mukasine ukomoka Ruhango / Bweramana
2. Minani Gaspard wavutse 1955 , mwene Nyakabwa na Nibigore ukomoka Huye / Maraba
3. Murego Joseph wavutse 1983 , mwene Kamonyo na Mutungirehe , ukomoka Kamonyi / Ngamba
4. Ntibisasirwa Joseph wavutse 1955 , mwene Hakizumwami na Nyirabazungu , ukomoka Huye / Tumba
5. Mushimiyimana Callixte wavutse 1978 , mwene Ndikuryayo na Nyirambirigi , ukomoka Nyamagabe / Kamegeri
6. Gatete Alphonse wavutse 1969 , mwene Abiyingoma na Mukandamutsa , ukomoka Muhanga / Mushubati
7. Munyaneza Célestin wavutse 1989 , mwene Sekimonyo na Kubwimana , ukomoka Gisagara / Mukindo
8. Kagaba Emmanuel wavutse 1936 , mwene Rukaburanti na Nyiramashi , ukomoka Nyamagabe / Mugano
9. Sinamenye Esdras wavutse 1965 , mwene Ngeze na Ntahondi , ukomoka Gisagara / Ndora
10. Ndayisenga J. de Dieu wavutse 1987 , mwene Minani na Nyiramana , ukomoka Huye / Rusatira
11. Hitumukiza Emmanuel wavutse 1976 , mwene Kanyarwanda na Mukampagaze , ukomoka Kamonyi / Runda
12. Kabera Célestin wavutse 1939 , mwene Urimubenshi na Nyirabikari , ukomoka Muhanga / Nyarusange
13. Rwabarinda Xavier wavutse 1958, mwene Mbonyumuvunyi na Nyirabagiruwigize , ukomoka Nyamagabe / Kibumbwe
14. Rucyahana Gershon wavutse 1995 , mwene Rusatsi na Nyiramudenge , ukomoka Nyanza / Ntyazo
15. Rwibishaka Emmanuel wavutse 1946 , mwene Kajeguhakwa na Mukakaramira , ukomoka Kicukiro / Gahanga
16. Mbarubukeye Venuste wavutse 1977 , mwene Ndabakuranye na Uwizeyimana , ukomoka Nyamagabe / Tare
17. Sindayigaya Zabuloni , wavutse 1957 , mwene Kanyana na Nyirafashaho , ukomoka Ruhango / Mbuye
18. Nzeyimana Alexis wavutse 1966 mwene Gakumba na Nyirasangwa , ukomoka Huye / Rwaniro
19. Ruhamya Anastase wavutse 1965 , mwene Sebera na Mukagakwandi , ukomoka Nyanza / Kibirizi
20 . Ntirushwamaboko Pierre wavutse 1954 , mwene Kajuga na Nyirampumbya , ukomoka Gisagara / Mukindo
21. Mbuguje Jean wavutse 1933 , mwene Segatwa na Nyirampirwa , ukomoka Gisagara / Kigembe
22 . Hitimana Emmanuel wavutse 1950 , mwene Ntwari na Nyirahabiyambere , ukomoka Ruhango / Kinazi
23. Minani Sylvère wavutse 1943 , mwene Kibwa na Mukarwego , ukomoka Gisagara / Kigembe
24. Nyirimbabazi Athanase wavutse 1963 , mwene Ayabatwa na Mukamunazi / Gisagara / Ndora
25. Ndahimana Godefroid wavutse 1968 , mwene Kamandwa na Bazarama , ukomoka Nyamagabe / Kamegeri
26. Buragiye François wavutse 1951 , mwene Nirere na Nyirabatanyurwa , ukomoka Muhanga / Nyarusange
27 . Munyenkwaya Israël wavutse 1935 , mwene Habuhazi na Nyirahuku , ukomoka Nyamagabe / Gasaka
28. Kanyenzi Jean wavutse 1938 , mwene Rwaganangabo na Nyirahabimana , ukomoka Nyamagabe / Musange
29. Rurinda Faustin wavutse 1969 , mwene Sebuzayire na Nyirabavakure , ukomoka Gisagara / Mamba
30. Ngendahimana Adrien wavutse 1982 , mwene Nzaramba na Nyiragaruka , ukomoka Huye / Karama
31. Sibomana Célestin wavutse 1989 , mwene Sibomana na Mukarusagara , ukomoka Ruhango / Mbuye
32. Havugimana Évariste wavutse 1985 , mwene Nikombabonye na Mukankusi , ukomoka Rutsiro / Gihango
33. Ndekezi Aaron wavutse 1931 , mwene Munyanshongore na Kamatamu , ukomoka Huye / Kinazi
34. Karemera Louis wavutse 1942 , mwene Segacuzi na Nyirakamondo , ukomoka Gisagara / Ndora
35. Karangwa Laurent wavutse 1960 , mwene Ugirashebuja na Nyirangiriyambonye , ukomoka Nyamagabe / Mugano
36 . Gahigiro Alexis wavutse 1964 , mwene Bushishi na Bapfakurera , ukomoka Huye / Gishamvu .
Icyo umuntu atabura kwibaza , ni icyakumvikana , haramutse hahitishijwe kuri Radio y' igihugu amatangazo abika abantu bangana batyo mu kwezi !
Igikomeje guhitana iyo mbaga , cyaravuzwe kenshi : ni INZARA
Nk' uko byakunze kugaragazwa , kuri iyo Gereza hakomeje kuvugwa inyongwa ry' ifunguro ry' abafungwa ( ibishyimbo cyane cyane n' amavuta ) , bikozwe ahanini n' umucungagereza witwa Vincent MUHIRE wungirije ushinzwe ibya logistique , uyu Muhire ngo akaba yarigize na we akagirwamana , akabifatanyamo na MUGISHA bumvikanye n' umushoramari uba afite isoko ryo kugemurira Gereza ; kugeza n' ubwo bahatira abqfungwa kwakira ibiribwa byaboze n' ifu y' igikoma yaboze !
N' ubwo kandi haherukaga kumvikana akababaro gakomeye k' abagemura kuri iyo Gereza , bataka akarengane n' urugaraguro bakorerwa ; n' ubwo abayobozi b' urwego rw' igihugu rushinzwe imfungwa n' abagororwa ( RCS ) babihakanye , amafunguro abo basura baba bageneye ababo ( abafite impusa zihariye kubera uburwayi = ikibari ; kuko muri rusange bwo , Gereza ya Huye irzcyari mu kato kubera indwara y' iseru yahavuzwe , n' ubwo ubu ntawe ukivugwaho ibimenyetso byayitiriwe ) ;izo ngemu abazigenerwa bakomeje guhatirwa kuzigabanyamo kabiri , uwasuye agasubizayo igice , uwasuwe akinjiza ikindi ! Ni ho usanga abarwayi hafi ya bose , ari abagaragaza ikibazo cyo kubura amaraso ( Anémie ) ku buryo ugize amahirwe yo kujyanwa ku ivuriro rya Kabutare , umuti wihutirwa ahabwa ari ugutabazwa amaraso ( transfusion sanguine )
Ikindi cyaje kubabaza cyane , ni ukuntu , abasuraga bashoboraga gusigira amafaranga abantu babo muri Service Social ya Gereza ngo bazabashe kugira icyo bahaha muri Cantine , Gereza ikagenda ibangira guhaha , bikaza gusoza benshi mu basigiweyo ayo mafaranga bayabuze ( babeshyerwa ko bayahashyemo nyamara yarariwe !
Ubu barabogoza biyicira isazi mu maso , gusa icyo kibazo kimaze iminsi gisakuza kuri iyo Gereza ku buryo byagaragaye ko yariwe n' ushinzwe iyo Service Social witwa Vincent NSENGIMANA ( uyu akunze nawe kuzengereza abafungwa cyane n' imiryango ibasura ) !
Muri iyo case yo kwifunga ayo mafaranga y' izo ngorwa , hagaragayemo n' uruhare rw' umufungwa witwa RUSHEMA Anastase wakoranaga n' iyo Service mu guhahira abafungwa !
Iyo nzara iravuza ubuhuha kandi mu gihe ku rundi ruhande inkoni n' amapingu na byo begekaje benshi ku buryo , ushinzwe iby' iperereza kuri iyo Gereza ( I. O. = Intelligence Officer ) witwa Marcel MUTABAZI ( ufite ipeti rya S/ Lieutenant ) ari hafi rwose guhindura abafungwa ibisenzegeri kubera inkoni !
Ku buryo , ubu ngo hari abafungwa bamaze ibyumweru bitatu ku mapingu n' inkoni mu kasho ka Gereza imbere , barimo bamwe bafatanye téléphones n' abazibeshyewe na bagenzi babo !
Urugero rukomeye kandi rwateye ubwoba abarubona ni uwitwa KATABARWA Patrick wari ushinzwe umutekano mu bafungwa ( muri cya gipangu kirunzemo urubyiruko ), wakubiswe bikomeye n' ubuyobozi bwa Gereza ubwo yari asabye ibisobanuro byimbitse muri ya minsi ya mbere y' itekinika ry' Indwara y' iseru .
Icyo gihe yasamiwe hejuru , ahatwa izirenze iz' akabwana bavuga ko ngo ubwo agambaniye Leta , ahita yimurirwa muri kasho yo mu kindi gipangu ; aho amakuru yizewe yemeza ko ijoro rimwe MUGISHA ari kumwe n' Abasirikare 6 , bitwikiriye ijoro bakajya kumushimuta ngo bamwice , bamwe mu bafungwa babibonye , batangira kuvuza induru , abo bicanyi bagasubira inyuma !
Ngo byatumye bamusubiza muri kasho yo muri cya gipangu cy' urubyiruko , aho ubu aba yandara adashobora no kwiyambika !
Hari ikintu kitumvikana kandi ; ni ukuntu iyo Gereza yasyizwe mu kato bivugwa ko ari ukubera ISERU , kugeza ubwo inzara igarika ingogo bene kariya kageni , nyamara ku bera inyungu zisaruwe ku gahato gakoshwa abafungwa , hari abafungwa barenga 1000 , birizwa mu bishanga by' umuceri bahinga , batagaburirwa , nta n' akantu kandi na mba barota binjiza !
Ese iyo seru , harya iyo igeze ku nyungu za Leta , iraberereka ?
Ese gukoresha abantu utagaburira harya byitwa iki ?
Ese iyo nzara , izo nkoni , iryo yicarubozo ryose , ... , biraganisha he handi hatari nka hariya ha Hitler ?
Uko biri kose , waba Umuryango mpuzamahanga , yaba imiryango itabara , yaba iharanira uburenganzira bw' ikiramemwa - muntu , yaba buri muntu wese wifitemo indoto y' Igihugu cy' u RWANDA ruzira inzangano n' akarengane , yaba n' umuntu wese ushyira mu gaciro amurikiwe n' Urukundo , Impuhwe , Imbabazi n' ubutabera by' IMANA , nta wari akwiye kwima amatwi iri JWI RITABARIZA IMFUGWA !
Dukwiye guhagurukira rimwe tukamagana iryo rimburambaga n' abo bicanyi banze kunamura icumu !
Kuko byanze bikunze amateka yazabitubaza .
MUGIRE AMAHORO Y ' IMANA !